RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugore wanjye namufashe asambana n’undi mugabo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/01/2017 19:31
18


Muri ya gahunda twageneye abafite ibibazo bibaremereye bashaka kugishaho inama, tugeze ku kibazo cy’umugabo wafashe umugore we asambana n’undi mugabo ariko bikaba byaranze kumuvamo.



Ikibazo cye kigira kiti ”Mfite umugore tumaranye imyaka 6, muri iyo myaka tumaranye, twabyaranye abana 3. Twabanye mu byiza no mu bibi, yewe yigeze no gukora amakosa menshi yatumaga urugo rwacu rugira ibibazo by’umutungo harimo no kuva mu kazi ke ariko nkamubababarira. Yararwaraga nkamuvuza kandi ariko nita ku rugo ku kintu icyo aricyo cyose kuko we yabuze akandi kazi. Ngahahira urugo harimo no kumwitaho ku kintu icyo aricyo cyose.

Mu minsi ishize ariko namufatanye n’umugabo yanciye inyuma ariko ari umugore wanjye wagiyeyo kuko yari azi ko nagiye gukorera mu ntara. Mbere yaho najyaga mubonana utuntu ahishahisha mu bagabo nkamugira inama mbimubuza harimo nko kubona bamusura gusa iyo ntari mu rugo ariko yarakomeje ashyirwa asambanye nuwo mugabo nabashije gufata. Aho mufatiye umugore wanjye yihagazeho abihakana anavuga ko niba namurambiwe yakigendera tugatandukana ariko ntamusebeje.

Namuhaye ibimenyetso ko bamubonye abanza kubyanga nyuma aza kubinyemerera ko byabayeho kandi ko byabaye iryo rimwe, abona kunsaba imbabazi, ambwira ko yagiye kuri uwo mugabo akabimuhatira bakabikora. Iyo nabaga ndi mu rugo nabonaga ko yamutitirizaga kubyo ntazi umugore akabura amahoro yo kumusubiza ndi mu rugo ariko simbitindeho kuko naramukundaga kandi mwizera gusa simenye we uko abifata. Icyo gihe umugore wanjye yambwiraga ko ngo aba amubwira ko bavugana amusaba serivisi yindi yamusabaga yo kumufashiriza umukozi utaramenya akazi neza kuko uwo mugabo nta mugore wundi uzwi agira.

Twabanye atari isugi…mbere yaribanaga mu nzu afite n’abasore bamwirukaho

Aho mufatiye rero yamusambanyije, nabanje kubabara, mbitekerezaho ariko nyuma numva ngize imbaraga kuko mukunda pe , ndamubababarira ariko byanze kunshiramo kuburyo nanagize agahinda kenshi. Ngira ikibazo cy’umutwe watewe nako gahinda ko gutatira urukundo ku muntu twasezeranye dukundana kandi tuba turi kumwe iteka tunasangira byose ntarwikekwe.  Ku burwayi narivuje ariko byaranze, uretse uwo mutwe , ngira agahinda kamporamo byanangejeje kugira umusaruro muke ku kazi. Numva na gahunda cyangwa imishinga y’urugo isa naho ari ukuruhira ubusa bitewe n’uburyo mbona amafaranga ku kazi nkora kagoranye, gusa na we akambwira ko atazongera.

Iyo turi gutera akabariro ubona atabishishikariye rwose kandi akanshuka ko nta kibazo afite. Mbese ni nko kurangiza umuhango. Habaho inshuro imwe yonyine , iya kabiri bikaba ari mbarwa nabwo ntabushake bugaragara bwabitugejejeho mbese ni uko tuba turyamanye. Unabona atakigaragaza kunyishimira cyane. Iyo niriwe mu rugo areba uburyo agira utwo ahugiyeho harimo n’abana, ibintu atari yarigeze kuva kera. Sinzi niba bakiri kumwe nawa mugabo wenda mu mayeri menshi kuko nta nkibaha rugari nagiye mu kazi.  Nibaza niba atari ukutanyurwa kuko ibi byose nabimubajije ambwira ko atariko biri ahubwo yacitswe akajya kumwisurira, nkibaza visite yageze aho amwemerera bakabikora kandi hari ku manywa y’ihangu yari no kubona abamutabara iyo ashaka abamutabara ngo adasambana.

Ikindi arasenga kuburyo abantu bo hanze batabikeka, ubona akunze famille yanjye kandi uretse iyo ngeso twabanye tunakundanye ariko nyine yaribanaga aho yaracumbitse kandi yarambwiraga ngo hari abahungu benshi bamwirukaho, akanabambwira.Gusa uwo mugabo wamusambanyije bari bamaranye imyaka kuva tubanye bakururana kuko nanjye tuziranye kandi yanamumenye nyuma yaho tubaniye kuko ni njye twari tuziranye mbere.

Nkeneye inama kuri iki kibazo kinkomereye kandi gikomeje kunyangiriza ubuzima kuko sinjya nsinzira, naba ndi mu rugo cyangwa hanze y’urugo. Mba ntekereza icyo nacumuye nahemutseho, nananiwe kuburyo nahembwa kuriya kurongorwa n’abandi bagabo bo hanze mwese muzi indwara z’ibyorezo nka SIDA.

Ese koko ibi twabyita ko byabaye ikosa atazongera? Ese koko utatinya icyaha asenga, niki cyamubuza gusubira? Ese yaba abiterwa no kuba ntakandi kazi afite? Ko ntaruhare nagize mukukabura cyangwa ko ntacyo ntamuha rwose ngo atifuza kandi ko unagereranyije tutari muli familles zibayeho nabi ko njye Imana yamfashije mpembwa neza.

Ese byaba biterwa nuko yakuze? Kuko nasanze atari vierge(isugi) kandi yanabinyibwiriye ko yahuye n’umugabo kera akiri umwana nubwo yambwiye na none ko yasambanyijwe ku ngufu atabishaka akiri secondaire (ibyo nibyo yanyibwiriye ntabimubajije). Ariko se ko nyuma aho tumenyaniye ko ntagukomereka kwe kwamujyanaga muri izo ngeso ko twakoze ubukwe tumaranye imyaka 5 dukundana.

Ese ko nkunda abana twabyaranye koko tube nyirabayazana ntibarererwe ku babyeyi bombi? Ese iki gikomere kizakira gute ko nanasenga nsaba Imana kunduhura aka gahinda ko mu mutima.Icyo ntarabasha ni ukwegera abakozi b’Imana ngo badufashe kuko numva namugirira ibanga kuko ibyaribyo byose ni umugore wanjye w’isezerano.

Ndifuza inama ku bantu basoma ubu butumwa ariko atari abikinira, abafite experiences nkizi bamfasha nuko babivuyemo byaba byiza. Ndemera inama izo arizo zose zaba abahanga n’ubumenyi butandukanye, ingo cyangwa imiryango ifite ubunararibonye ndetse n’abanyamadini n’amatorero Imana yahaye uwo muhamagaro.

Murakoze

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha7 years ago
    Muvandimwe ,ntamuntu uhinduka kandi ibyoyakoze yabikoze yabigambiriye,urunva rero niba ubona atakijwitayeho nuko atagukunze,uzahitamo kubaho urwaye umutwe cg se uhitemo kumureka utanjyire ubundi buzima .uwo sumugore nicyohe.ibisigaye niwowe numutima wawe
  • uwera7 years ago
    inama yihe ubwo? inama ntayo ukeneye ahubwo icyo ukeneye ni numero y'umu lawyer uzaguhagararira muri divorce process. iyo bayigushakire
  • NDINDIYAHO ANTOINE7 years ago
    icyambere nugusenga cyane pe kuko ni urugamba rutoroshye pe ,kdi icyindi nakubwira gera kwa muganga urebe uko uhagaze ,buriya barasananywe pe ntuzongere narimwe kumwizera kuko yaragusuzuguye cye aranijyana !!!!!!!!!!!!! ubundi nkubwiye kumureka wagirango ndi derangeur no!!!!iyoni indaya pe!!!!!!!!!!!!gusa ntuzamwereke ko warakaye arko ubishoboye wabaho nkutagira umugore , kdi bibirya ivuga ko tugomba kubabarira nawe mwihorere umusenger!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Redempta7 years ago
    Ndumva Niba uri ubwa mbere wa mubabarira ahubwo Wenda yakongera gukora iryo kosa ugafata umwanzuro ikindi utitaye kucyo ari cyo ugomba gutekereza Ku bana bawe ndetse kdi no kubuzima bwawe uzegere abaganga bazagufasha yego ndabyumva kubura urukundo rwawe RWA mbere biravuna urko ugomba kwihangana ukagerageza kubyakira
  • Rudobya 7 years ago
    Ahubwo se wa mugabo we n'iki kiguha kwizera ko abana 3 wiyitirira ari abawe? Koresha ADN kuko wasanga n'abana 3 urera bose nta mwana wawe urimo! Abagore basenga cyane kandi bafite ingeso y'ubusambanyi ni Shitani zigendera kurenza abagore batazi urusengero ariko bafite ingeso nziza!
  • clara7 years ago
    mwiriwe?komera Humura Imana ntabyo idakora kandi ni uyemrera izahindura amateka yawe. njye nakurangira umuryango witwa Famille esperance wafashije benshi bafite cas nkiyawe.washinzwe ni umubikira wa eglise catholique witwa Immacule ariko bakira abantu bose batitaye kwi idini.humura Yezu arakiza.
  • munyampirwa7 years ago
    Njye ndumva inama aruko mwahamagara n'Umuryango ukawumuregera kuko ikigutera agahinda n'Ibibazo bikomeza kukurwanira mo waburiye ibisubizo bitewe no gutakaza i icyizere cy'uwo ukunda n'ubwo bwitange bwose ufite! Kandi ukaba utaratinyutse kubivuga ahubwo nawe ubwo ukomeza wishinja wibaza icyo utakoze! none rero njye icyo numva nuko d'abord buvuge mu muryango uzaruhuka ho gato bitaribyo wowe uzacanganyukirwa , ujye utura abana umushiha wawe kdi barengana, mutangire dutekereze kujya mu bandi baguha Care kurusha ho, cg ushiduke n'akabariro ukazinustwe ,hanyuma ahubwo usange ari wowe nahinduye umunyamakosa! Woerero fata icyemezo ndakeka umureke uwo mugore afite ingeso asanganwe atapfa kureka Kuburyo ushobora kuzababara kurusha ho nakwanduza cg akabyara umwana utaruwawe! Niba uzi ko wowe nta cyo wishinja mu mibanire ya nyu koko, mureke ubanze utuze uzabone gushaka undi witonze kdi uzite kubana ba we uko bikwiye nubwo mwatandukana!
  • mimi7 years ago
    Jye ndakugira inama yo gufata umugore wawe nk' aho muri muri honey moon, ukamusohokana kenshi, mukagira igihe gihagije cyo kubana mwenyine mwibukiranya ku rukundo rwa mbere n' ibihe byiza mwagiye mugirana, ukamugenera impano za hato na hato nka kera muri fiançailles, nibyanga akananirwa guhinduka, mwakimuka aho mutuye mukajya kure y' icyo cyorezo ngo ni ihabara rye, byakomeza kwanga wakwihaniza uwo mugabo kuko bo barumva kurusha abagore, intambwe ya nyuma ni ukubimenyesha famille ya madame wawe , nabwo atahinduka , wamureka mukaban gutyo cg mugatandukana. Murakoze.
  • Mugeni xz7 years ago
    Pole sana! Impamvvu yitwara gutyo ishobora kuba ari uko atakigukunda yiboneye abandi, cg se uko kutakwitaho ubu bigashobora kuba biterwa n'isoni aba afite by'ibyo yakoze. Ikibazo si icyo kuguca inyuma sexuellement, ikibazo ni ikintu cyabimuteye. Yirirwa mu rugo, Akaba mu rugo wenyine wowe wagiye ku kazi, nta kintu abuze byose urabimuha, ariko nyine yageze aho yumva ashatse ibintu, kandi udahari ngo ubimuhe. Jye numva atari ubwa mbere cg se ubwa nyuma bari babikoze n'uwo mugabo. Iby'indwara zo se ubwo niba yari yazanduye nawe ubwo ntiwamaze kwandura koko? Ahubwo muzajye kwipimisha. Niba ushaka kugumana nawe shaka aho ibintu bipfira, mushimishe mu gitanda hari udufilmes tubyigisha uturebe ubyige umushimishe areke kujya kubishaka ahandi. Erega ntiyazanywe n'ibigori. Reka kumubihiriza niba ushaka ko agaruka, numushimisha azagaruka kuko nubundi mwabanye agukunze. Ariko niba udakemuye ikibazo afite ni hahandi azasubira kuri uriya (niba adasubirayo nubungubu) cg se ajye no ku wundi. Courage kandi bonne chance. Mugeni
  • mugeni uri ikigoryi7 years ago
    UMUGORE UCA INYUMA UMUGABO NI IGISHWI.NJYE NUMVA UMUNTU ATAKAGOMBYE GUCA MUGENZI WE INYUMA.AHUBWO MUCE IMBERE NIBA URI UMUSIRIMU.MUBWIRE UTI IKI NTIKINSHIMISHA YIKOSORE NATIKOSORA UMUBWIRE KO UTAKIMUKENEYE MAZE USHAKE ABANDI CG WIHANGANIRE UKO BIMEZE.ARIKO IBINDI NON.
  • ester7 years ago
    nshuti wa following kuri instagramme and then nkaguha ubufasha nitwa callmeester thx
  • 7 years ago
    ngo uwiringira umwana w'umuntu avumwe, urabona inama abenshi bakugira yo gusenya kandi gusenya nta muti ubirimo. njye inama nakugira gisha inama Imana, kandi unayisenge cyane winjire mu gusenga kuko ni satani irwanya amago, Numara kwinjiramo nawe umujyane gusenga nibibangombwa uzabwire mbajyane aho basengera agahinda kagashira, mwakire agakiza habaho umudaimoni utera ubusambanyi no kutumvikana
  • Agaba7 years ago
    Akabaye icwende nti koga mureke wangu ntago wamushobora uwo ni cyomanzi
  • tharusso7 years ago
    Ubundi wa mugabo we wari imanzi?ikosa rya mbere wakoze n,ukurebera bashoka umugore wawe ugaceceka,byatangiye uwari inshuti yawe aba inshuti y,umugore wawe,ikigomba gukurikira n,uguhuza ibitsina.ikosa rya kabiri wakoze wabimenye hakiri kare ntiwabaza icyo uwo mugabo ashaka ku mugore wawe.Erega niyo yaba atari isugi mwabaye umwe ubwo wanicwa n,agahinda mbere yiwe tukaguhamba pe. None rero kuba waramenye neza ko yabikoze ntibiteze kukuvamo wapi niyo abamarayika baza ntiwabyibagirwa igikomere uzapfana.wakoze amakosa nkaya Adamu wareberaraga satani arimo atereta Eva,kubita.none dore urwo dupfuye nirwo abana bawe bazapfa bapfira mubikomere bya nyina na Se.umva iyakire ubane n,umugore wawe mwirere abana naho mwebwe wapi.nihasi hejuru.erega nawe ntiyorohewe nimba koko atari kanyamwuga.ubundi egera abasenga bagusengere nanjye nari mfite intimba nyimaranye five years.baransengera ndakira rwose ubu ntakibazo.muzajyane nuwo mugore wawe ntuzamusige.niyanga uzamenya ikibyihishe inyuma.mama we amahoro yo mu mutima niyo yambere ibintu turabishaka.kandi mwipimishe sida.ibindi Usumbabyose ugenabyose azakugirira neza.
  • siborurema Eurade7 years ago
    Sihagane isi nikayoranye?
  • koffi7 years ago
    komera muvandimwe icyi kibazo cyawe kirakomeye,gusa ugomba kubanza ukibaza uti ese,uyu mugore wanjye yatewe n,iki ubu busambanyi?kuko nubwo yagusabye imbabazi ,burya umugore ujya kwiyamburira undi mugabo nibintu abanza gutekerezaho neza. naho ibyo byokugusaba imbabazi ubwo se nuzimuha icyabimuteye kizaba kivuyeho?ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera .uwo mugore nta mahoro azatuma ugira mu buzima bwawe kuko nazajya ajya no kukazi uzajya ugira ngo yagiye gusambana kuko ikizere cyarashize. inkurikizi nuko azakubeshaho nabi bigatuma utirerera neza abana bawe ,njye nakugira inama yo kumureka kuko ubuzima ni bugufi kandi nimukomeza kubana bizatuma utarera neza abana bawe kubera umutima mubi nagahinda ya
  • 7 years ago
    wangu mwahuye mukuze ntampanvu yo kwishyira mur gereza burya amahoro ni ayambere kandi akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu niba unamukunda we ntagukunda kandi uzasara ari wowe ubyiteye byaba byiza umwe aciye ukwe.erega leta niyoroshye amategeko naho ubundi abazarwara mumutwe nibenshi
  • Joge7 years ago
    Abagore bubu abenshi niko bameze babeshya ko ari abakristo bakijijwe bagasa nabagaragaza gukunda gusenga ntibabure mu materaniro mu makorari mu byumba by'amasengesho nyamara guca abagabo babo inyuma ni buri munsi buri kanya basambana kubi nyamara mu buriri ntibanezeza abagabo babo byabaye umuvumo ni agahomamunwa nimubareke bategereje kurimbuka babeshya ko bakijijwe.





Inyarwanda BACKGROUND