Basomyi ba Inyarwanda.com, binyuze muri rwa rubuga twabashyiriyeho rwa ‘Nkore iki’ aho buri wese aba yemerewe kugisha inama abasomyi bacu, ubu tugiye kubagezaho inkuru y’umugabo watubwiye ko afite ikibazo kimuremereye.
Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo. Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:
"Siniriwe nivuga amazina kubw'umutekano wanjye. Ndi umugabo ndubatse mfite abana 4. Nashatse umugore nsanzwe mfite abandi bana 2 tubana abizi neza, biza kuba ngombwa ko n'abo bana tubazana mu rugo tukabana. Twabanye imyaka 8 ntakibazo na kimwe mu mibanire yacu twananiwe gukemura na cyane ko kugeza ubu atazi kwahukana cyangwa gukubitwa nk'uko tubyumva hanze. Muri uyu mwaka wa 9 tubana yaje guhinduka nanjye bimbera urujijo. Byatangiye ansaba ko twabyara undi mwana mubwira ko ntabishaka kubera ko tubyaye 2 yaransanganye abandi bana 2 nkumva abana 4 bahagije.
Byatangiriye aho rero atangira yigira ntibindeba mu rugo, yava mu kazi nka mbiri n'igice z'ijoro (20:30) akavuga ngo agiye kureba umuturanyi, ibyo bikaba inshuro nyinshi mu cyumweru kandi yaza nka saa tanu z'ijoro (23:00) namubaza icyo yakoraga akanyuka inabi. Byaje kuba agahomamunwa ubwa yangaga ko dukora imibonano mpuzabitsina, akongeraho ko ntakimushimisha mu buriri. Ibi byatumye ntekereza ko yatangiye kunca inyuma. Mu byumweru bibiri bishize yatangiye kugaragarwaho ibimenyetso by'uko yaba atwite,abibwira n'abana ariko ababuza kubimbwira ngo kuko namubwiye ko naramuka asamye nzamuta.
Byaje kurangira ejo bundi ku Cyumweru tariki 30/07/2017 yasahuye urugo arangije arigendera none ntituzi irengero rye. Gusa amakuru mfite kugeza ubu ni uko inda atari iyanjye, ahubwo ari iy'umugabo basenganaga mu cyumba bikaba binashoboka ko ari we wamugiriye inama yo guta urugo akanarusahura. Mungire inama. Aramutse agarutse nzamwakire cyangwa nzamushyikirize polisi abazwe iby'ubujura yakoze? Ubu se ko injangwe yabaye inturo twongeye kubana ntiyazanyica? Ubu se abana be yataye bazongera kumufata, kumukunda no kumwubaha nka mama wabo ? Murakoze nizeye ko inama zanyu zizangirira umumaro."
Tubibutseko umuntu wese ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO