RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndi umukobwa w’isugi ukuze kandi nifuza umugabo ariko sinzi icyo nakora

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2017 19:47
73


Mu nkuru ya NKORE IKI y’uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umukobwa watwandikiye avuga ko akuze kandi akaba yifuza umugabo, gusa ngo ntabwo azi icyo yakora kugira ngo amubone.



Uyu mukobwa aragisha inama kugira ngo mumufashe uko yabona umugabo.Mu butumwa yatwandikiye yagize ati: "Muraho bavandimwe nkunda cyane! Maze iminsi nsoma inama mutanga, nkumva ndanezerewe niyo mpamvu nange mpisemo kubagisha inama.Ndi umukobwa ukuze ufite imyaka 40, nkaba nshaka umugabo ariko mfite ubwoba ko nshobora kuba nenda gucura kubera ndacyari isugi kandi bambwira ko utarabyara cyangwa udahura n’umugabo acura vuba.

Ikibazo kinkomereye ndibaza icyo nakora kugira ngo nkurure abagabo kuko kubera amafaranga mfite mbona abahungu bishakira imitungo yanjye batari serieux ari bo baba bantereta cyangwa abanyamahanga baba barakoze divorce (gatanya) twabanye hanze dore ko maze igihe gito ngarutse mu Rwanda.

Ubundi abandi bagashaka ko turyamana cyangwa ko bantera inda nkabakeka ko baba bakeka ko ntazabyara. Inama mbagisha ni ukumbwira icyo nakora kuko umwaka ku wundi mba ntegereje umuntu uri serieux ahubwo hakaza abari inyuma yabo nanze. Ubuse nipimire amahirwe mbyare umwana ntaracura, ese nkomeze nihagarareho, mbese mbyanyobeye, mungire inama."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan6 years ago
    Banza wikuremo ko buri wese ugutereta agushakaho ubutunzi,ahubwo uwo uzabonaho ibimenyetso byuko agukunda nawe ukumva umukunze uzafate uwo,gsa uzashishoze naho iyo mentalite yuko bagushakaho ibiceri niguma kukuganza bizatuma utibonera umukunzi,uzampagare kuri iyi number nguhuze numuntu ufite gahunda yo kubaka:0785985542
  • uwukuri 6 years ago
    mpamagara dupange 0726107894 nawa watsapp iriho wanyandikira
  • Rejoicing Israellita DOMULIAMUS6 years ago
    Oya sha irekure nonec amafaranga yo yakumarira iki igihe ubayeho uhangayitse ibaze nawe uramutse ucuze.
  • 6 years ago
    vayo
  • Muhigirwa Sylver6 years ago
    Nina uwo mukobwa ali serieuse mumubwire anyandikire kuli iyi email yanjye kuko nanjye nkeneye umuntu nkawe.
  • shyaka ramadhan6 years ago
    nshuti ndumva ufite icyibazo jyikomeye gusa ngewe ndumva washaka umuntu muzama byihuse kuko wazasaza ntamwana ngewe niwumva byakunda twakibanira ibintu nibishakwa naguha nmbr yange ukazamvugisha 0783559646 or 0725667126
  • Eugene6 years ago
    Azaze mwereke umuntu ufite gahunda kdi mutoya ufite 29yrs. Nawe bahuje ikibazo kdi ushaka nawe umuntu uri serieuse.
  • Minanni Jean Berchimans6 years ago
    amahiro ncuti zanje,jew namugira inam yo kuvyara na kamwe ataraja nur menopause kuk urumva arakuz cane.
  • eric 6 years ago
    wutange bawumene nonese ubwo utegereje iki.
  • 6 years ago
    unyandikirw kuri my email:leonthetwins@gmail.com cg umpamagarr 0788978124
  • nadia6 years ago
    Uraho wowe utivuze!!!!!ibyarire umwana hanze hatazagira nukubwirako.uri urubereri.
  • bernard6 years ago
    wangu niba ubona abaza bose atari serieux woe fata icyemezo kuva ufite cash ushake ugutera inda cg murabo bose uzafate uwo wiyumvamo gacye mubane kdi gira vuba
  • nsengiyumva jean claude6 years ago
    mwampuza nuwo mukobwa byanshimisha
  • tuyishimire6 years ago
    uyu mwana yumukobwa c mwampaye address ze ko nange nabuze uwo twarushingana.
  • Rwabuhungu jean paul6 years ago
    Mpamagara kuri ngufashe rwose 0780252350
  • lukas6 years ago
    Ndumva bikomeye, ark niyisuzume neza muriwe nimba adafte impamvu ituma batamukunda. Hari kuba ashobora kub yiyemera akabenga abasore bitewe nimiterere yumubiri we, bitewe cyangwa nibyo atunze. Ikindi abonye imyaka igiye yashaka umuntu umuha umwana byibura ntazacure atabonye umwana. Ark hano hanze abagabo barahari niyitonde azamubona ark niyishyiraho pressure izamugwisha mu bitari byiza bishobora no kuza mu affecta mur future. It's better to relax than pressuring herself
  • Ndizihiwe Patrique6 years ago
    Amafaranga,ntacyo apfana n'urukundo. Niba kko utari kubona umuntu muhuza mu rukundo,kdi imyaka ikaba urimo kukugendaana,shaka uko wakibyarira umwana.
  • 6 years ago
    Abafite gahunda turahari cyane arko urugero nkanjye ntiwankunda ntafite cash,ninacyo cyibazo wagize ntakindi nkubwijukuri nibufite gahunda ihamye dore ngiyi nimero 0785364222 uzangaye nyuma
  • Musa chris6 years ago
    Umva njye mfite gahunda rwose niba wumva twabiganiraho akira number yanjye uzampamagare ibindi tubiganireho 0726056821
  • Niyonsaba Jean Bosco6 years ago
    Ni mumpuze n'uyu mukobwa murangire umugabo uri very serious





Inyarwanda BACKGROUND