Umukobwa utashatse ko dutangaza amazina ye yatugejeje ikibazo afite adusaba ko mwamugira inama. Yavuze ko umusore bamaze umwaka umwe bakundana ari kumusuzuguza abakobwa mu buryo bukabije.
Ubutumwa bwe bwose buteye gutya:
Ikibazo mfite ndagira ngo mumpe idée kandi iyo mumpa ndayumva nakundanye n’umuhungu tumaranye umwaka umwe ni Humaniste muri nursing yize i Bukavu avuka i Kirehe njyewe mvuka i Nyanza narangije kaminuza muri 2014 ariko sindabona akazi. Gusa narikoreraga mu bijyanye na caguwa ariko ubu narabiretse.
Uyu muhungu tumenyana twakundanye bivuye ku bufasha ampera papa ufunze n’uko birangira dukundanye ariko dukundana nabonye anywa itabi inzoga numva nta kibazo pe ariko baba mu mazu ya Leta aho akorera rero bagenzi be bambwiye ko anca inyuma afite umukobwa ukora mu kabali baryamana. Umunsi umwe naramusuye, ndagenda ndakomanga arasohoka ahita ansohora anshyira kwa mugenzi we aragenda azana wa mukobwa aramunsuzuguza ndahaguruka ndataha agahinda ari kose.
Hashize iminsi ansaba ko duhura njyayo mbona ko ari kunsaba kuzakomezanya nawe nihaciye kabiri azana n’undi ndabimenya nawe ukora mu kabali noneho niyemeza kujya mbyihanganira wa mukobwa wa mbere baje kumwirukana ajya gukora mu ntara n’ubu barakururukana umusore nawe bamwimurira Nyagatare ubu ni ho musura. Ni ukuri ankorera byinshi bibi nkihangana ariko uku kwezi kwa cumi yarahindutse mbona ntakimpamagara biranyobera namuhamagara akanyihorera akabikora abishatse.
Twari twarahuje umugambi wo kuzabana nk’uko tumaranye igihe natunguwe n’uko ejo bundi kuri 2/11/2018 nabonye message y’umukobwa untuka ibitutsi bibi anyiyama kuva ku muhungu ngo murekere umugabo narayisomye nyiha umuhungu ariko muri signe nabonye ko ari undi bafatanye nuko birangira ngumye aho ntampamagara simuhamagara nahisemo kunanirwa ngewe ndavuga nti Aho urukundo ruri rurigaragaza reka ndeke uyu muhungu nari naramweretse umuryango n’incuti ni we wari usigaje kunjyana iwabo ariko maman we twavuganaga.
Ubu nkore iki ? Nkomeze nizirike ku muhungu we ? Mbibutse ko njye muruta murusha 5ans (imyaka itanu) ariko arabizi ntacyo namuhisha cyanjye nkore iki koko? Yagakwiye kunsuzuguza abagore ese ko nta n’umwe arambika impeta tuba dupfiki abakobwa koko? Mungire inama njye muvugisha cyangwa mwihorere ? Mbibutse ko mu kwezi gushize rwose nta mwanya ambonera pe.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO