RFL
Kigali

NKORE IKI: Umuhungu tumaranye umwaka umwe dukundana ari kunsuzuguza cyane abakobwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/11/2018 19:06
9


Umukobwa utashatse ko dutangaza amazina ye yatugejeje ikibazo afite adusaba ko mwamugira inama. Yavuze ko umusore bamaze umwaka umwe bakundana ari kumusuzuguza abakobwa mu buryo bukabije.



Ubutumwa bwe bwose buteye gutya:

Ikibazo mfite ndagira ngo mumpe idée kandi iyo mumpa ndayumva nakundanye n’umuhungu tumaranye umwaka umwe ni Humaniste muri nursing yize i Bukavu avuka i Kirehe njyewe mvuka i Nyanza narangije kaminuza muri 2014 ariko sindabona akazi. Gusa narikoreraga mu bijyanye na caguwa ariko ubu narabiretse.

Uyu muhungu tumenyana twakundanye bivuye ku bufasha ampera papa ufunze n’uko birangira dukundanye ariko dukundana nabonye anywa itabi inzoga numva nta kibazo pe ariko baba mu mazu ya Leta aho akorera rero bagenzi be bambwiye ko anca inyuma afite umukobwa ukora mu kabali baryamana. Umunsi umwe naramusuye, ndagenda ndakomanga arasohoka ahita ansohora anshyira kwa mugenzi we aragenda azana wa mukobwa aramunsuzuguza ndahaguruka ndataha agahinda ari kose.

Hashize iminsi ansaba ko duhura njyayo mbona ko ari kunsaba kuzakomezanya nawe nihaciye kabiri azana n’undi ndabimenya nawe ukora mu kabali noneho niyemeza kujya mbyihanganira wa mukobwa wa mbere baje kumwirukana ajya gukora mu ntara n’ubu barakururukana umusore nawe bamwimurira Nyagatare ubu ni ho musura. Ni ukuri ankorera byinshi bibi nkihangana ariko uku kwezi kwa cumi yarahindutse mbona ntakimpamagara biranyobera namuhamagara akanyihorera akabikora abishatse.

Twari twarahuje umugambi wo kuzabana nk’uko tumaranye igihe natunguwe n’uko ejo bundi kuri 2/11/2018 nabonye message y’umukobwa untuka ibitutsi bibi anyiyama kuva ku muhungu ngo murekere umugabo narayisomye nyiha umuhungu ariko muri signe nabonye ko ari undi bafatanye nuko birangira ngumye aho ntampamagara simuhamagara nahisemo kunanirwa ngewe ndavuga nti Aho urukundo ruri rurigaragaza reka ndeke uyu muhungu nari naramweretse umuryango n’incuti ni we wari usigaje kunjyana iwabo ariko maman we twavuganaga.

Ubu nkore iki ? Nkomeze nizirike ku muhungu we ? Mbibutse ko njye muruta murusha 5ans (imyaka itanu) ariko arabizi ntacyo namuhisha cyanjye nkore iki koko? Yagakwiye kunsuzuguza abagore ese ko nta n’umwe arambika impeta tuba dupfiki abakobwa koko? Mungire inama njye muvugisha cyangwa mwihorere ? Mbibutse ko mu kwezi gushize rwose nta mwanya ambonera pe.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Godson5 years ago
    Umva! Uwo muhungu mureke. Kuko niba aguca inyuma nawe ukabibona arashaka ko umucikaho ukagenda. Noneho muramutse munabanye yakomeza izo ngeso! Ibyo uri gukora ni ukwizirika. Uwo Ntago agukunda. Menya ubwenge atazagutera n'indwara!!! Thanks.
  • 5 years ago
    Ubwose wowe uragisha inama z iki koko? Nta maso ugira? Niba ushaka guta umutwe komeza rwose umwitsiriteho ariko niba ushaka amahoro mureke uzabona undi.usenge kdi ugendere imbere y Imana maze urebe ngo uzabona uguha amahoro nu gute wizirika ku ndaya? Arhehhhh uziko wagirango ntureba.
  • Alice5 years ago
    Akiziritse k' umuhoro gasiga kawuciye, komeza umwihambireho azagutera inda ubundi agute, nonec ubwo icyo utabonye niki koko ushaka kubona? ubwo uzavuga ngo Imana ntiyakweretse uwo mukundana kd yaraguhaye ibimenyetso byose bishoboka? ahubwo njye c nzi impamvu ukimunambyeho pe.
  • eric5 years ago
    Ariko se Ubundi urarwana Niki? uko umusore ashobora kuba yarabonye umuruta cyane Kandi we Aba yishakira udukumi. Ndumva njye uri ku mwizirikaho Kubera afite Akazi keza Kandi ukabona imyaka iri kugusiga Naho we ntarukundo agufitiye kbs kuzaho.
  • 5 years ago
    Ok mureke ngwino nkwihere urukundo
  • A5 years ago
    ubwose koko ncuti yanjye urimubiki uririrwa ugisha inama koko mureke iyaba waruzi igaruka zokumwizirikaho cg icyo wita kumwihanganira hari Muncuti Wanjye nawe byanjyeze nkuko kwawe none umugabo amutesa kubi simbikwifurije pe
  • Murenzi5 years ago
    Mwiriwe neza,yewe ntacyo atakweretse,mwihorere uzabona uwawe?
  • laurent 5 years ago
    Namureke guhora ababara sibyo ahubwo bishobotse ya nyandikira kuri whatsap +254718582503 murakoze
  • Pasteur 3 years ago
    Nukur Muhebe Ntarukund Akigufitiy Nagat. Nsenga Imana Wizey Izaguh Uwo Muzubakana Mumahoro Kand Mumunezer . Muhebe Ufut Mur Cerveau Yaw





Inyarwanda BACKGROUND