RFL
Kigali

NKORE IKI: Maze imyaka 10 nikinisha ndetse nagerageje kubireka birananira

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/03/2017 19:11
14


Nk'uko Inyarwanda.com dukomeje kubagezaho inkuru za 'NKORE IKI' zinyuranye zivuga ku buzima busanzwe aho abantu bagisha inama abasomyi bacu, kuri ubu tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umusomyi wacu wifuje ko amazina ye agirwa ibanga akaba afite asaba inama kuko avuga ko amaze imyaka 10 yikinisha ndetse akaba yaragerageje kubireka bikanga.



Tutabatindiye reka tubagezeho ubutumwa bwe. Yagize ati:

Muraho, Banyamukuru b'inyarwanda.com, na mwe basomyi mbanje kubasuhuza by’umwihariko nkunda uburyo mwatanze rugari ngo abafite ibibazo bisanzure bityo babone n’inama cyangwa ibitekerezo mu bagize ibibazo nk’ibyabo. Mu by’ukuri njyewe sinifuje guhita ntangaza amazina yanjye nari kuri iyi email si ayanjye ndabasabye ngo mumfashe ubu butumwa butambuke kuko nkeneye inama ya buri wese wagira icyo amfasha.

Ntatinze rero ndi umusore ugiye kuzuza imyaka 28 muri uyu mwaka. Nagize ikibazo cyo  "kwikinisha" nkiri muto kuva mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye hari muri 2005. Ni ukuvuga ngo ubu hashize imyaka irenga 10 nikinisha, nagerageje kubireka ariko bikananira.

Igihe kinini nagerageje kubireka namaze ni amezi 5 ubundi nkashiduka nongeye nkikinisha, ariko uko imyaka yagiye iba myinshi niko byambabazaga cyane iyo namaraga kwikinisha nkumva ndabyanze nkavuga ko ntazasubira hashira nk’icyumweru nkongera.

Imbarutso ahanini ikaba film z’urukozasoni kuko iyo ntazirebye, ubu sinshobora kubitekereza kandi nkabikora mu ibanga rikomeye ku buryo nta n’ubizi n’umwe haba mu nshuti zanjye za hafi nta n’uwabikeka kuko n’ubusanzwe ngira kwitwararika nkakora igikwiye.

Ikibazo maze kubona ko byanteye cyane ni uko ntajya nita ku by’urukundo cyane n’abakobwa iyo nkunze umukobwa nkabona we atabyumvise vuba singira za mbaraga za gisore zo kumuguyaguya mpita mbivamo.

None basomyi nshuti zanjye ndabasabye uwaba yaragize ikibazo cyo kwikinisha akaza kubireka yangira inama yuko yabigenje kuko mbona ko byanyangije cyane, cyangwa se uwaba afite indi nama yangira niteguye kuyikurikiza. Murakoze."

Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri Email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk7 years ago
    Icyagufasha kubivamo nugusenga Imana cyane,ikindi irinde buri kimwe cyose kizamurw irari mugihe uri wenyine ureke izo film. Amafoto yerekeranye nabyo, ikindi mugihe wumvise bitangiye kuza ugerageze ushake ibindi uhugiramo bihuze ubwonko!
  • sista meddy7 years ago
    inama nakukugire senga imana kdi ugabanye kureba flim umwanya bawahaga kwicyinisha urebe ikowawuba gukora spr cg ugashaka igitabo ugasoma imana ibigushashemo
  • bella7 years ago
    iteka ryose iyo umuntu afite ikintu cyamunaniye kureka cg ingeso runaka yanze kureka urayihunga ugahunga nicyabigutera cyose izo film ukirinda kuba uri wenyine umwanya munini ikindi knd uzarebe umwe mushuyi zawe ubiganirize nabyo bizagufasha kko iyo ubivuze urabohokaho buhoro so,wirinde cyane ikintu cyatuma uguma wenyine umwanya munini kuko bigutera kongera kubitekerezaho knd rwose Imana igufashe ubishobore
  • 7 years ago
    Egera Uwiteka azakubohora
  • Senga7 years ago
    Ukwiye gusenga kandi ukumvira Imana, Buri give wumva ushaka kwikinisha ujya uhita usenga usaba Imana ikuranduremo Ayo madayimoni mu izina rya Yesu, usome bibiriya ujye usenga Buri munsi bizahita bikira mu izina rya Yesu
  • Lil7 years ago
    Nanjye rwana nabyo kandi nabonye igisubuzo , 1 ujye wirinda kureba film zurukozasoni kuko iyo uzirebye urabishaka .2 niburi umukobwa ujye wirinda kuba wenyine mugihe utegereje imihango cyagwa uyi vuyemo kuko umubiri ubugusaba kubikora, ikindi ntukajye ujyakoga gutindeyo cyagwa gutinde kugitsina bituma wumva wakomeza, ujyuryamira igihe kuko iyo urushye ugira stress bigatuma ubwonko bukuyobora hahandi bubonera amahoro, bantu musekana mwitonde
  • Gatyazo7 years ago
    Inama nakugira uzashake indiga ityaye cyane ubundi urambike ku gishyitsi ukureho ubwo buzire! hhahahahh imbaragasa yakubise amabya ku rutare rushyushye iti inkuru ziragenda nzaba mbarirwa!
  • Claude7 years ago
    Njye ndumva uzi neza ikibi gutera. Ni ukureba izo films. Wagize uti iyo ntazirebye ntabwo mbitekereza. Ba mukuru... fata umwanzuro.... izo films zireke. Hanyuma urebe ko bitazaba amateka. Nyagasani akube hafi.
  • Yves7 years ago
    Kwikinisha iyo byakubayemo ingeso, kuyivura biragora . Najye byambayeho, nta mwaka ushize mbitangiye. Kdi numva najye ubwonko bubigundira ngo mbikore arko , ikizagufasha cyane kubivaho, 1.uzabanze usome ingaruka mbibitera, bizaku motiva kubivaho, 2. hanyuma NK'UMURWAYI UGIYE KUNYWA UMUTI, USIBE FILM ZOSE, AHO WAZIVANAGA HOSE nicyaguhuza nazo cyose , ubigendere kure 3.Niba ufite umukobwa mukundana, uzahitemo gukora sex , na romance cyane, akurutire ibyo wikoreraga wenyine. 4.kora sport , unagerageze kuba busy kuburyo uzajya ubitekerezaaho gake kumunsi, unumve imiziki , unatemberane nabandi. 5.niba ufite inshuti magara itabikora, bimubwire, azaguserereza kumunsi wambere, arko avabtages nuko azajya akubura agahita akubuza ngo ntiwibeshye. 6.Benshi bakugiriye inama yo gusenga, Abe ariyo uzaheraho ibi byose uzabikore nyuma yabyo. Vouloir c'est pouvoir.
  • ejo7 years ago
    nukuri ndababaye azacyake nzamuvura kandi ntacyiguzi 0722386051
  • IngonaNgali7 years ago
    Wewe waca punyeto! Punguza ujinga!
  • 7 years ago
    uzakizwe nukuri ibyo ni abadayimoni
  • yves7 years ago
    ooooh umva uzashake vestine Kuri flash FM ngo afite umuti 5000rwf .kugisozi niho akorera cg uzakurikire ibiganiro bye atanga contact ze wamusobanuze.kandi pore sana
  • SAMUEL4 years ago
    Akira Yesu umwiyegurire umugwe mubiganza aragukiza.





Inyarwanda BACKGROUND