Nk'uko Inyarwanda.com dukomeje kubagezaho inkuru za 'NKORE IKI' zinyuranye zivuga ku buzima busanzwe aho abantu bagisha inama abasomyi bacu, kuri ubu tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umusomyi wacu wifuje ko amazina ye agirwa ibanga akaba afite asaba inama kuko avuga ko amaze imyaka 10 yikinisha ndetse akaba yaragerageje kubireka bikanga.
Tutabatindiye reka tubagezeho ubutumwa bwe. Yagize ati:
Muraho, Banyamukuru b'inyarwanda.com, na mwe basomyi mbanje kubasuhuza by’umwihariko nkunda uburyo mwatanze rugari ngo abafite ibibazo bisanzure bityo babone n’inama cyangwa ibitekerezo mu bagize ibibazo nk’ibyabo. Mu by’ukuri njyewe sinifuje guhita ntangaza amazina yanjye nari kuri iyi email si ayanjye ndabasabye ngo mumfashe ubu butumwa butambuke kuko nkeneye inama ya buri wese wagira icyo amfasha.
Ntatinze rero ndi umusore ugiye kuzuza imyaka 28 muri uyu mwaka. Nagize ikibazo cyo "kwikinisha" nkiri muto kuva mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye hari muri 2005. Ni ukuvuga ngo ubu hashize imyaka irenga 10 nikinisha, nagerageje kubireka ariko bikananira.
Igihe kinini nagerageje kubireka namaze ni amezi 5 ubundi nkashiduka nongeye nkikinisha, ariko uko imyaka yagiye iba myinshi niko byambabazaga cyane iyo namaraga kwikinisha nkumva ndabyanze nkavuga ko ntazasubira hashira nk’icyumweru nkongera.
Imbarutso ahanini ikaba film z’urukozasoni kuko iyo ntazirebye, ubu sinshobora kubitekereza kandi nkabikora mu ibanga rikomeye ku buryo nta n’ubizi n’umwe haba mu nshuti zanjye za hafi nta n’uwabikeka kuko n’ubusanzwe ngira kwitwararika nkakora igikwiye.
Ikibazo maze kubona ko byanteye cyane ni uko ntajya nita ku by’urukundo cyane n’abakobwa iyo nkunze umukobwa nkabona we atabyumvise vuba singira za mbaraga za gisore zo kumuguyaguya mpita mbivamo.
None basomyi nshuti zanjye ndabasabye uwaba yaragize ikibazo cyo kwikinisha akaza kubireka yangira inama yuko yabigenje kuko mbona ko byanyangije cyane, cyangwa se uwaba afite indi nama yangira niteguye kuyikurikiza. Murakoze."
Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri Email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO