Nkuko dukunze kubagezaho ubutumwa bw'ababa batwandikiye kugira ngo mubagire inama, uyu munsi turabagezaho ubutumwa bw'umusore uhangayitse cyane bitewe n'uko umukobwa bamaranye igihe bakundana yamwanze nyuma yo kumenya ko umusore agiye kujya i Burayi.
Ubutumwa yatwandikiye buragira buti: "Nakundanye n'umukobwa igihe kitari gito kandi twarakundanaga by'ukuri ariko dutandukanywa nuko yabonye ko ngiye kujya iburayi akabona ntazaba nkiri uwe.Ese nokora iki kugira ngo agarure umutima abone ko iyo ngiye atari mu ijuru kandi nzabana nawe by'ukuri.?"
Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO