Nkuko bisanzwe, INYARWANDA.COM yashyizeho uburyo bwo kugisha inama ku bibazo bitandukanye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi tubaho hano ku isi.
Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo.
Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:
Mbanje kubasuhuza mwese abakora ku inyarwanda.com, abakunzi bayo ndetse nanabashimira uyu mwanya mwatanze ngo abafite ibibazo babaashe kugisha inama ababarusha ubunararibonye. Nkaba nanjye rero ngirango mbagishe inama kuko ikibazo mfite kinkomereye kandi nkimaranye igihe kinini. Murambabarira amazina yanjye n'uwo twakundanye ntatangazwe kubera impamvu zinyuranye.
Njye ndi umukobwa mukuru, ntuye mu Mujyi wa Muhanga nkaba nzuzuza imyaka 30 mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2017. Iwacu aho mvuka ni i Muhanga akaba ari na ho nize amashuri abanza n’ayisumbuye. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye nakundanye n’umuhungu twasenganaga, tuba inshuti bikomeye kuko yari umuhungu ukiranuka, wiyitaho kandi unyubaha cyane. Twakundanye uwo mwaka twarangizagamo amashuri wose, turatsinda twembi kandi ku manota ashimishije.
Mu mwaka twitaga uwa Chomage, twakomeje guundana ndetse n’ababyeyi bacu barabimenya nuko tuvuye mu ngando z’abanyeshuri zaberaga i Nkumba, dutangira kuganira uko tuzajya muri Kaminuza ndetse n’uburyo tugomba kwiga dushyizeho umwete tugashimisha ababyeyi. Mbabwije ukuri twarakundanaga ku buryo ntacyo umwe yakoraga atabwiye undi.
Mu gihe rero twiteguraga kujya muri Kaminuza, mukuru we uba i Burayi muri Amerika yamubwiye ko yamuboneye ishuri mu mujyi atuyemo ko bityo yatangira kwitegura no gushaka ibyangombwa kugirango azafate indege ajye kwiga.
Twembi twarabyishimiye ariko njye nkumva mfite agahinda nibaza ukuntu nzabaho ntamuruzi iruhande rwanjye cyangwa ntashobora gutega ngo njye kumusura.
Ntibyatinze ibyangombwa byarabonetse maze mu Kwezi kwa Karindwi 2010, turamuherekeza aragenda. Twasezeranyeho kurekurana biranga amarira ari yose ariko amahereze ndamusezera aragenda.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, ntawundi muhungu nigeze nemerera ko twakundana kuko nari mfite uwanjye nahisemo. Turavugana buri munsi ndetse inshuro zirenze ebyiri haba kuri Telefone bisanzwe, Whatsap cyangwa se skype. Na we aho ari anyizeza ko urukundo rwacu ntacyahindutse.
Ikibazo rero mfite kinatumye nandika ngisha inama ni umubare w’imyaka ishize twibereyeho gutyo. Maze iminsi mbyibaza bikantera umutwe nkabura igisubizo. Dore ubu mu kwezi gutaha nduzuza imyaka 30. Nize Kaminuza ndayirangiza, mfite akazi kantunze ndetse nzi no kwiyitaho ngasa neza ariko gukomeza gutegereza bigiye kunanira.
Uyu mukunzi wanjye, na we yarangije kwiga muri 2015 ndetse anafite akazi ambwira ko ari keza ariko ntajya aza byibuze muri vacance ngo tubonane ( Anafite ababyeyi bombi baba ino mu Rwandantaraza kuasura na rimwe kuva yagenda) ahora amabwira ko azaza umwaka utaha hagera ati noneho nzaza utaha bigahora gutyooo.
Namusabye ko yareka njye nkashaka VISA nkamwisangirayo ambwirako naba mbaze nabi kuko muri Amerika ntabona akazi kampemba neza nkako nkora hano. Byageze n’aho nshaka kumusangayoo ntabimubwiye ariko nsanga naba nkoze ibintu by’abana kandi ndi mukuru.
None rero mungire inama. Uyu musore turakundana pe, twamenyanye ntawundi mukobwa yigeze akunda kandi nanjye bwari ubwa mbere nkundanye. Tukimenyana namweruriye ko ndi isugi na we anyemerera ko akiri imanzi. Ibyo rwose sinabishidikanijeho nkurikije uko nari muzi n’uburyo twabanaga kandi imyaka igera kuri ibiri twamaze dukundana turi kumwe ntiyigeze anakinisha no kunkoraho bimwe biganisha ku busambanyi. Yari umwana mwiza pe. Nkuko nabivuze hejuru, ejo bundi ndaba nujuje imyaka 30, nabenze abahungu benshi ntibuka umubare none uwo nakunze ndabona kuzahura na we byarabaye ikibazo gikomeye.
Rimwe na rimwe hari ubwo nibaza ko ashobora kuba ambeshya yaramaze kwibonera undi iyo mu mahanga ariko ngahita mbyikuramo kuko siniyumvisha ko byashoboka. Nagerageje gusenga nsaba Imana ngo impe kwihangana ariko numva umutima wanjye usigaye uhora uremereye nibaza amaherezo yawe.
Inshuti zanjye nagerageje kugisha inama zambwiraga gukomeza kwihangana nkamutegereza ngo kuko imyaka ishize ari yo myinshi. Umukobwa umwe ni we wambwiye ati uwo musore ntakigukund bivemo wishakire undi utazagumirwa dore abagabo basigaye barabuze!
None rero bavandimwe, mumbabarire kuba navuze byinshi kwari ukugirango mbabwire inkuru yose uko yagenze maze muhereho mungira inama kuko njye aho bigeze numva nshaka kubivamo nkishakira umugabo nkiyubakira urugo ntazavaho mba Mukamusoni wa kugani wa wa muhanzi ariko na none kuzikuramo iyi nshuti yanjye numva na byo bitazanyorohera ubuzima bwose.
Naba se narakunze urudashoboka? None se nkore iki koko?
Mbaye mbashimiye inama muri bungire.
Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.
Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO