RFL
Kigali

NKORE IKI: Dukundanye imyaka 10 none ngiye kubivamo ntazavaho ngumirwa

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:23/02/2017 9:43
21


Nkuko bisanzwe, INYARWANDA.COM yashyizeho uburyo bwo kugisha inama ku bibazo bitandukanye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi tubaho hano ku isi.



Dukomeje kandi gushimira abatanga inama zinyuranye kuko zifasha ababa bazisabye ndetse n'abandi bafite ibibazo byenda gusa n'ibyabajijwe bakaboneraho bakahakura inama zibafasha kubivamo.

Uyu munsi uwatwandikiye agisha inama yagize ati:

Mbanje kubasuhuza mwese abakora ku inyarwanda.com, abakunzi bayo ndetse nanabashimira uyu mwanya mwatanze ngo abafite ibibazo babaashe kugisha inama ababarusha ubunararibonye. Nkaba nanjye rero ngirango mbagishe inama kuko ikibazo mfite kinkomereye kandi nkimaranye igihe kinini. Murambabarira amazina yanjye n'uwo twakundanye ntatangazwe kubera impamvu zinyuranye.

Njye ndi umukobwa mukuru, ntuye mu Mujyi wa Muhanga nkaba nzuzuza imyaka 30 mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2017. Iwacu aho mvuka ni i Muhanga akaba ari na ho nize amashuri abanza n’ayisumbuye. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye nakundanye n’umuhungu twasenganaga, tuba inshuti bikomeye kuko yari umuhungu ukiranuka, wiyitaho kandi unyubaha cyane. Twakundanye uwo mwaka twarangizagamo amashuri wose, turatsinda twembi kandi ku manota ashimishije.

Mu mwaka twitaga uwa Chomage, twakomeje guundana ndetse n’ababyeyi bacu barabimenya nuko tuvuye mu ngando z’abanyeshuri zaberaga i Nkumba, dutangira kuganira uko tuzajya muri Kaminuza ndetse n’uburyo tugomba kwiga dushyizeho umwete tugashimisha ababyeyi. Mbabwije ukuri twarakundanaga ku buryo ntacyo umwe yakoraga atabwiye undi.

Mu gihe rero twiteguraga kujya muri Kaminuza, mukuru we uba i Burayi muri Amerika yamubwiye ko yamuboneye ishuri mu mujyi atuyemo ko bityo yatangira kwitegura no gushaka ibyangombwa kugirango azafate indege ajye kwiga.

Twembi twarabyishimiye ariko njye nkumva mfite agahinda nibaza ukuntu nzabaho ntamuruzi iruhande rwanjye cyangwa ntashobora gutega ngo njye kumusura.

Ntibyatinze ibyangombwa byarabonetse maze mu Kwezi kwa Karindwi 2010, turamuherekeza aragenda. Twasezeranyeho kurekurana biranga amarira ari yose ariko amahereze ndamusezera aragenda.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ntawundi muhungu nigeze nemerera ko twakundana kuko nari mfite uwanjye nahisemo. Turavugana buri munsi ndetse inshuro zirenze ebyiri haba kuri Telefone bisanzwe, Whatsap cyangwa se skype. Na we aho ari anyizeza ko urukundo rwacu ntacyahindutse.

Ikibazo rero mfite kinatumye nandika ngisha inama ni umubare w’imyaka ishize twibereyeho gutyo. Maze iminsi mbyibaza bikantera umutwe nkabura igisubizo. Dore ubu mu kwezi gutaha nduzuza imyaka 30. Nize Kaminuza ndayirangiza, mfite akazi kantunze ndetse nzi no kwiyitaho ngasa neza ariko gukomeza gutegereza bigiye kunanira.

Uyu mukunzi wanjye, na we yarangije kwiga muri 2015 ndetse anafite akazi ambwira ko ari keza ariko ntajya aza byibuze muri vacance ngo tubonane ( Anafite ababyeyi bombi baba ino mu Rwandantaraza kuasura na rimwe kuva yagenda) ahora amabwira ko azaza umwaka utaha hagera ati noneho nzaza utaha bigahora gutyooo.

Namusabye ko yareka njye nkashaka VISA nkamwisangirayo ambwirako naba mbaze nabi kuko muri Amerika ntabona akazi kampemba neza nkako nkora hano. Byageze n’aho nshaka kumusangayoo ntabimubwiye ariko nsanga naba nkoze ibintu by’abana kandi ndi mukuru.

None rero mungire inama. Uyu musore turakundana pe, twamenyanye ntawundi mukobwa yigeze akunda kandi nanjye bwari ubwa mbere nkundanye. Tukimenyana namweruriye ko ndi isugi na we anyemerera ko akiri imanzi. Ibyo rwose sinabishidikanijeho nkurikije uko nari muzi n’uburyo twabanaga kandi imyaka igera kuri ibiri twamaze dukundana turi kumwe ntiyigeze anakinisha no kunkoraho bimwe biganisha ku busambanyi. Yari umwana mwiza pe. Nkuko nabivuze hejuru, ejo bundi ndaba nujuje imyaka 30, nabenze abahungu benshi ntibuka umubare none uwo nakunze ndabona kuzahura na we byarabaye ikibazo gikomeye.

Rimwe na rimwe hari ubwo nibaza ko ashobora kuba ambeshya yaramaze kwibonera undi iyo mu mahanga ariko ngahita mbyikuramo kuko siniyumvisha ko byashoboka. Nagerageje gusenga nsaba Imana ngo impe kwihangana ariko numva umutima wanjye usigaye uhora uremereye nibaza amaherezo yawe.

Inshuti zanjye nagerageje kugisha inama zambwiraga gukomeza kwihangana nkamutegereza ngo kuko imyaka ishize ari yo myinshi. Umukobwa umwe ni we wambwiye ati uwo musore ntakigukund bivemo wishakire undi utazagumirwa dore abagabo basigaye barabuze!

None rero bavandimwe, mumbabarire kuba navuze byinshi kwari ukugirango mbabwire inkuru yose uko yagenze maze muhereho mungira inama kuko njye aho bigeze numva nshaka kubivamo nkishakira umugabo nkiyubakira urugo ntazavaho mba Mukamusoni wa kugani wa wa muhanzi ariko na none kuzikuramo iyi nshuti yanjye numva na byo bitazanyorohera ubuzima bwose.

Naba se narakunze urudashoboka? None se nkore iki koko?

Mbaye mbashimiye inama muri bungire. 

 

 

Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.

Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Emmy7 years ago
    uzishakirund kuk uw ndumv ar kukuryaryarya.
  • peter7 years ago
    Mukamuso?bivemo ushake undi mugabo.naho nukomeza kubenga bizakurangiriraho.none se urumva uko wihanganye nurukundo umukunda we yarigeze abikugaragariza?
  • 7 years ago
    Sha urkundo nk'urwo kuba umuntu yabona inama nyayo yakugira biragoye. Gusa niba umukunda koko ukaba ufite n'ubushobozi, shaka ibyangombwa ujye kumureba nicyo cyonyine kizaguhishurira ukuri kose kuko ushobora gusanga umuhungu yarahinduye page nawo wowe ukibereye mumandazi! Genda muri Amerika abone umugezeho. Bizanagufasha kumwikuramo bigashoboka nusanga yaraguhemukiye. Naho gushaka undi utazi reellement ukuri kose byazakugora kumwikuramo n'uwo mwabana ntumukunde by'ukuri!!! WAZABABARA UBUZIMA BWAWE BWOSE!!!
  • kirenge7 years ago
    Ishakire ntabwo akigukunda nalinee kuli yanzeko umusangato? Kandi akora kuli ataza kugusura byibyra limwr mumwaka
  • munyampirwa7 years ago
    Njye icyo nakubwira nuko Abantu baba mu Mahanga bahita n'ubuzima rimwe na rimwe bubagoye bigatuma bakunda kubeshyera! Njye ndabikubwira nk'ubiba mo kuko na njye mba i Burayi kdi nzi Cas nyinshi cyane zimeze nk'iya we ! None rero Inama nakugira musabe akubwize ukuri cyangwa cyangwa ushake undi wabaza Amakuru ye ntakirira! Bitari ibyo wishakire undi kuko ushobora gukomeza utegereje kdi WE Yaramaze kwishuri kera cyane utabizi Akaba Ari nayo mpamvu numva yatumye yanga ko umusongarere! Kuko Ibyakazi byo yarakubeshye Amérique haba Akazi n'umushahara Uri hejuru cyane nubwo bisaba gukora cyane.donc menya ko Abasore baba hanze akenshi babeshya abo nasize inyuma
  • Eric7 years ago
    Sasa reka nkibwire abantu benshi baza ino nyuma bagashaka ibyangombwa byubuhunzi noneho bagahora bizeye ko ejo bazabona ibyangombwa imyaka igashira indi igataha batarabona ibyangombwa .bityo akaba atataha kuko ntago ari ukubira ticket kuko ni ukubura mu muhanda abona ticket yatuma ajya gusura iwabo iyo afite ibyangombwa. Nawe rero wasanga ari yo case yahuye nayo aho rero biragoye ngo umenye icyo wakora atakubereye honest ngo akubwire case. Mba USA ndabizi abantu benshi nta byangombwa bagira bituma banana hafi 5 years batarataha .rero wowe ndumva wanashaje niyo yaza keretse muhise mushakana naho nakubwira ko azakuzana ino usa uzabanze umenye ibyangombwa afite . Wongere ho imyaka yindi uzategereza visa umenye icyo wakora.good luck. Yari Mugabo
  • Kibuganizo7 years ago
    Nta mukobwa upfa kwemera ko yaTARANTITSE,ubwo wowe uri kubyemera ubwo ufite nka 33 ans,none se ubwo ntujya mu mihango ?none se muri za ntangangore zisohoka hanze,bakubwiye ko umubiri wawe usubizaho izindi ?nta gihe kinini ufite cyo gukora analyize nyinshi kuko utangiye gucura,ahubwo wowe tubwire ? Uretse nabo kubenga,kuri disposal ufite byibuze nkabantu babiri bagukeneye ubona batadandabirana ? Ibwire nawe icyo gukora kuko inama yo ntayo naguha nakuvumbuye urayindusha !
  • Axel7 years ago
    inama iruta izindi nugusenga Imana cyane ukayisabako yaguhishurira ibyuwo musore Kko niyo yonyine ireba ibiri mumitima yabantu! nkumuntu birumvikana umaze kurambirwa arko niwizera Imana ugasengana umwete izaguha icyerekezo! kubundi bufasha wahamagara 0727974111 tugafatanya gusengera icyo cyifuzo.
  • Nido7 years ago
    Ngewe inama nakugira nange mba hanze mfite umukobwa uri mu Rda dukundanye igihe bisa neza nibyawe umusore bishoboke kuba afite ikibazo kibyangombwa cg se akaba abana ubushobozi bwo kubona nawe butaraboneka abasore dukunda kwihagararaho uwo musore niba atari igisambo mubwize ukuri ubushobozi ufite nawe akubwire murebe niba icyiza wamusanga muri USA cg niba aza mukabana mu Rda kuko nge sinakugira inama yo kureka umuntu ukunze igihe cyingana gutya wazapfa wicuza icyaba cyose uhita wicuza impamvu utabanye nawe mushyireho pression yibyo nkubwiye wowe ukoreshe amafaranga yawe mpaka umugezeho kuko nubundi ntacyo akumariye utarikumwe nuwo ukunda
  • PearlG7 years ago
    Umva nshuti, nibyiza ko usenga. Fata iminisi yo gusenga no kwiyiriza ubaze Imana icyo ugomba gukora. Psalms 32:8 Izakugira inama ikuyobore mu nzira ukwiye kunyuramo Gusa when a guy loves you, ntabura uburyo mwabana! kuki yanga ko ujyayo? ko afite akazi urumva agufitiye imbabazi nyinshi cyane ko uzaba uri umugore wo murugo? akazi muri US karaboneka kabisa ahubwo ukwiye kumubaza neza plans ze niba agukunda azakubwiza ukuri..ukamubaza igihe ateganya ubukwe, ukamubaza impamvu ataza gusa hari nubwo uba ugomba kwereka umuntu ko kukubura bishoboka iyo ubikoze ukabona reaction ye nibwo umenya ukuri hari ubwo bigenderako akakureka cg se agahita afata indege akaza (habaye hatari ikibazo cy'ibyangombwa). Azi ko umukunda kandi yizeye ko igihe cyose azagaruka mugashakana (niba akibirimo). Yego imyaka yagiye, ariko se according to whose standards? Wenda Imana irashaka ko mubana ukaba ushaka kubivamo cg se irashaka ko ubivamo ugashaka undi niyo mpamvu icya mbere nakubwiye ari ugufata iminsi. Imana isubiza byose nukuri. Imana igufashe
  • Greatta7 years ago
    Sha wikwirishya rwose reba ukuri hafi mubirangize.naho uwowe mubigire amateka
  • Mimi7 years ago
    Umva nkugire inama,abahungu nk'abo bareze ,baca umugani ngo icyo Amaso atareba,umutima ntuba ukigitekereza,nawe rero uwo muhungu ukunda bimenye ko ntayindi gahunda agufiteho,uretse akarimi keza gusa,sasa rero kigirango utazicuza nkanjye,kuko nanjye byambayeho,shaka undi kandi ufite gahunda ayikubwire,natayikubwira nawe aceho,kuko iyo myaka ugezemo ntabwo ariyo gukururana mu rukundo,naho kuvuga ko utashobora kumwikuramo ubwo ntabwo urashira ibinya,uzabishira wumvise
  • aba7 years ago
    Banza umusabe kukubwiza ukuri kose gushoboka kugituma ataza , igera ababyeyi be ubabaze imamvu umuhungu wabo ataza kubasura indi nama gerageza kuba umushakiheho undi kd wirinde kuba waryamana nuwo mushyaa, naho ubundi aba sore baba hanze nasanze aribo babeshya kubi , kd njye mbona abasore benshi bagaruka gusura abakunzi babo, rero shishoza , kd uramenye dore ntamunu wo kwizerwa ukibaho doreko yanzeko ujya kumusura kumafaranga yawe rero nakugira inama yokuba ushatse undi mwibanga cg ukaba nkabakobwa bubu , umusore atereta kumunsi wa mbere akagusabako mwakora ubukwe nta nukwezi muramara kubera imyaka , thannk ,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,
  • Immaculee7 years ago
    Umva mubwireko ugiye kwishakira undi mugabo kuko igihe gishize nikinini nubona ntacyo ahinduye ubwo nyine azaba afite undi
  • Rwena 7 years ago
    umva mukobwa rero. Inama nziza ni ukumenya ukuri. Njye numvise ibintu uvuga ...Ko adashaka ko ujya kumureba ngo waba ubaze nabi...ko ntakazi keza wabona. Byanyeretse ko ashobora kuba nawe ntakeza afite ..sibyo. ashobora no kuba atabona iyo ticket. Kugukunda ndumva shobora kuba agukunda ...kuko n ababyeyi be atarasura. Njye ndatekereza ko afite ikibazo..soit cyo kuba yari declaye nk impunzi, cg amashuri yaramunaniye ...akaba abayeho nabi, kandi akaba azi ko wowe umeze neza. So menya neza amakuru ye ...perereza. Uzabwire Theben amutungure ....lol, shaka undi umuzi amushakishe USA haba abanyarwanda benshi. Niba ari ibyamubayeho byatumye yiheba...ubwo uzafata umwanzuro.
  • Ukuri7 years ago
    Nukwihangana kuko ndumva ashobora kuba afite ibibazo bibiri cg kimwe muribyo nibi" kuba yarabuze ibyangombwa, akaba ntanakazi cg se akaba yararongoye" kimwe muribyo nicyo ashobora kuba yarahuye nacyo!! Gusa yarakubeshye kuko usa hara salary nini cyane kurenza mu rwanda, niba wabona visa, uzahamusange muhabane ibindi yarakubeshye cyane, ahubwo umubaze impamvu adashaka ko uhamusanga kuko niba haramakosa yahakoreye akihagera wenda wanaza ukamubera inzira.yokuva muribyo bibazo, ukamufasha. Aho yakosheje hakakubera isomo wowe ukahaca neza. Mugatunganirwa koko niba umukunda.
  • grade7 years ago
    grade2@yahoo.com ,mubwireko ugiye kurongorwa urebe rx agira
  • Jah97 years ago
    mba USA mpa adress mukunekere kdi nzakubwiza ukuli
  • Brooklyn7 years ago
    Reka nkugire inama!uwo muhungu wae ashobora kuba afite impamvu nkebyiri either ni ikibazo kimiturire kuko abantu baturuka muri Africa bamwe bajya muri icyo gihugu cg nshandi bakora buri kimwe bishobora kurangirira mu kuba hariya bitemewe namategeko.icya kabiri ashobora kuba yarabonye undi mukobwa cg ataramubona ark ateganya gushaka uwa USA uri kuhaba ubu atakigukunda.mba muri Canada ark style de vis ni imwe usibyeko twebwe umushahara uruta uwa USA.So inama nakugira mubaze neza akubwize ukuri kose umwibutse igihe mumaranye nakubwira ko ntakibazo afite akaguma kumera gutyo uzamureke kuko kumarana numuhungu igihe kingana gutyo noneho ari US nukuntu abantu bakora marriage vuba hariya cg baharanira no kubona abakunzi babo hafi sibyumvikana.uziko abantu batanga 20 000$ mu nzira zitandukanye kugira ngo bazane abakunzi babo nuko baba babyitayeho.uwo mutipe nimba ntakibazo afite akaba agukunda yakagombye kuba yaragushyize mu mago.uvugane nae wumve ibitagenda kuko ashobora kuba agukunda umuntu ukuvugisha buri munsi aguha nigihe cye nimba akora akaba akuvugisha buri munsi aragukunda.ark wasanga wenda atanakora kuko abantu badakora hano baba bored.Senga Imana uyisabe guidance ark nae gira icyo ukora kuko iyo myaka ni myinshi aho kugira ngo uzicuze.
  • 7 years ago
    Yooo"wihangane pe niba gukunda niyemere,umusangeyo,natabyemera kandi ishakir',undi kuko ubwontakigukunda





Inyarwanda BACKGROUND