Mu nkuru tujya tubagezaho z'abasomyi bacu baba batwandikiye aho baba bagisha inama, kuri ubu itahiwe n'iy'umusomyi watubwiye ko afite ikibazo kimukomereye dore ko hari umwana wo mu muryango we bafashe ku ngufu akaba arembye cyane kandi nta n'ubushobozi buhari.
Mu butumwa yatwandikiye yagize ati:
Maze kumva inkuru imbwira ko umwana wa Oncle wanjye uba i Gisenyi bamufashe ku ngufu. Ni umwana w'imyaka 7, abahungu b'ibirara bane baramufashe baramwangiza ku buryo nta kintu na kimwe batamukoreye. Umwana ntabasha kwicara, ntabasha kugenda, nta kindi abasha usibye kuryama. Yiyitumaho kandi ngo n'imbere he barahangije. Ibi byabaye hashize igihe gito maman w'umwana apfuye. Papa we arakennye cyane, nta kazi afite kandi afite abandi bana. Uyu umwana ntabwo papa we abasha kumuvuza.
Nagerageje kureba niba yamuzana i Kigali muri CHUK bakamusuzuma bakagira nibura imiti bamuha, ariko bambwiye ko nta transfer uwo mwana afite kuko amafaranga tutayabona. Ikibazo ni uko ibitaro byo ku Gisenyi bitari kumuha transfer. Buri uko agiyeyo bamubwira ko akanama k'abaganga kazabyigaho kandi umwana ari aho ari kuborera mu rugo. Ndabinginze ngo umuntu ufite umutima namfashe dushake uko uyu mwana yavuzwa. Si ndi umuganga ariko nkurikije uko bambwira ameze, azakenera kubagwa.
Email yanjye ni lisaletta@gmail.com ikindi ndasaba ngo twese tuvuge ikibazo cy'abana bari gufatwa ku ngufu mu biturage, ababikoze ntibafatwe kandi ibyo bakora ari nko kwica. Mbaye mbashimiye.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.
TANGA IGITECYEREZO