RFL
Kigali

Urukundo ntirwampiriye, umunyarwandakazi wiyumvamo ubupfura, ubwiza bw'umwimerere yanyiyereka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2018 9:06
1


Nk'uko dukunze kubagezaho ubutumwa tuba twahawe n'abasomyi bacu aho baba bagisha inama ku Inyarwanda.com, uyu munsi tugiye kubagezaho ubwo twohererejwe n'umugabo watubwiye ko atahiriwe n'urukundo. Yavuze ko akeneye umukunzi bazateteshanya.



Dore ubutumwa yatwandikiye

"Uko bimeze nakundanye n'umukobwa akora ahantu hakomeye nka internship, nge nari maze igihe ku kazi ahubwo nsa nk'uwatinze kurongora kubera kwita kubo tuvukana kubera ababyeyi bigendeye ari nge mukuru. Nihuse twakundanye nk'amezi 3 mbere ya marriage, cyane ko mukuru we twari twariganye, ntacyo nari narigeze mukeka cy'uko yancaga inyuma.

Urukundo cyangwa umubano ntibyampiriye, kuko mu cyumweru 2 gusa nkoze marriage, umukobwa cyangwa umugore twari tumaze gushakana yafashwe arimo akuramo inda, byumvikana ko yari abizi ko atwite inda y'undi mbere ya marriage, biza no kugaragara ko yari yibitseho visa na ticket y'indege ko mu kindi cyumweru yagombaga kwerekeza muri kimwe mu bihugu by'uburayi, visa yari abonye ngo marriage civil yabimufashijemo cyane.

Birumvikana ko twapanze ubukwe afite indi migambi yihishe inyuma, kuko nk'uko nabikomojeho, ngo nyuma y'uko tuva mu murenge yakomeje rwihishwa gu processinga visa, kuko ngo mbere byari byarabanje kumugora akiri single, bivuga ko nyuma y'ibyumweru 2 tuvuye mu murenge twakomeje na marriage imbere y'Imana, ibya visa yari yarabitangiye ariko ntarabimenye, koko rero iyo ngo umuntu ari married, visa bageraho abazungu bakayimuha kuko aba atazagenda ngo ahereyo kandi asize umuryango.

Nyuma y'ubukwe mu kwezi kumwe twamaranye, yaranzwe no kunyiyenzaho cyane biza guhuhurwa no kumufata yakuyemo inda bigendeye ku binini byari byasigaye ku byo yari yafashe, inda yavuyemo rero, nyuma nshaka ko abiryozwa ubwabyo, ariko nari mbiguyemo kubera abagabo be bakomeye basambanaga, biba ngombwa ko nkomereza gushaka divorce, kugeza ubwo ibonetse, ubu yarabonetse, kandi birumvikana ko nta mwana dufitanye.

Nkumbuye urukundo nyarwo, umunyarwandakazi wiyumvamo ubupfura, ubwiza bw'umwimerere, ugerageza guha umwanya ukwiye Imana, yanyiyereka tugahana amahirwe y'urukundo ruzima, rutwinjiza neza mu muhamagaro w'umubano wizihiye Imana, anyandikira kuri email gentilsana@gmail.com ibindi tukagenda tubireba tubyigaho neza. Ubu nkorera i Kigali nk'uko nari nararangije kwiga, murakoze."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ntabwo ari umugore ukeneye ahubwo ukeneye gushyira ubwenge ku gihe, ukiyitaho neza, ukareka kwita ku bantu badafite icyo bakumarira





Inyarwanda BACKGROUND