RFL
Kigali

NKORE IKI: Mfite ikibazo kinkomereye ku buryo ntasinzira, umugore mperutse gushaka mfite impungenge ko yacuze

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2018 20:31
4


Tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umusomyi wa Inyarwanda.com, watubwiye ko afite ikibazo gikomeye kugeza aho atakibasha gusinzira. Yavuze ko afite impungenge ko umugore aherutse gushaka ashobora kuba yaracuze kuko ari hafi kugeza imyaka 50.



Dore ubutumwa yatwandikiye: "Muraho!Ndi umugabo ukiri muto kuko nujuje imyaka 30. Mfite ikibazo kinkomereye ku buryo ntasinzira ni yo mpamvu nifuje ko abakunzi b'inyarwanda bangira inama kuko umutwe umwe wigira inama yo gusara. Siniriwe nivuga amazina ku bw'umutekano wanjye gusa email nkoresheje yo mwayitanga kuko itanyanditseho uwabikenera yanyandikira. Ubundi ndakijijwe ngerageza kwirinda icyaha n'igisa na cyo maze umwaka umwe urengaho gato ndongoye!

Njya kurongora bambujije umukobwa nari ngiye kuzana bambwira ko ari umukecuru ariko ndanangira nanga kumva nanjye sinzi ibyankoreshaga kuko sinamukundaga na gato ariko najya kumureka nkumva sinzi uko mbaye. Mu rukundo rwacu hari aho nageraga nkumva meze nk'umusazi n'ubu sindabibonera ubusobanuro cyane ko nta kintu kindi nari mukurikiranyeho muri bimwe by'imitungo byateye kuko yari akennye munsi yanjye.

Gusa nta gihe kirekire twateguye ubukwe ni yo mpamvu nta mwanya nabonye wo gutekereza neza ibyacu byaratunguranye. Imbere gato y'uko tubana n'uwo mukobwa namubajije imyaka ambwira ko afite imyaka mirongo itatu n'imisago ariko imyaka yambwiye si yo yari yanditse ku indangamuntu ye kuko tugendeye ku ndangamuntu afite imyaka irenze 45. Namubajije impamvu imyaka ambwira idahura n'iri ku ndangamuntu ambwira ko mu gihe cyo gufata indangamuntu yabarujwe na Nyirarume kandi ko atarazi igihe yavukiye.

Tumaze kubana ntibyakunze ko asama ku bw'impungenge twaje kujya kwa muganga bampimye basanga ndi muzima we sinzi ibyo bamumbwiye kuko nkorera kure yagiye gufata ibisubizo naragiye ku kazi bitewe n'uko ntuye kure y'urugo. Nyuma yaho gato yaje kumbwira ko imyaka iri ku ndangamuntu ari yo ye y'ukuri ariko abimbwira ku bwo kumwinginga cyane ngo ambwize ukuri kuko numvaga mfite impungenge. Kugeza ubu ntarasama ku buryo nkeka ko yaba yaramaze gucura.

Ku buryo icyizere cyo kubyara ntacyo ngifite bitewe nuko ari gusingira imyaka 50. Ndagisha inama rwose ngo mumbe hafi. Icya mbere numva ntajya kubyara hanze kuko sinifuza kubyara umwana ntazitaho 100%. Ikindi kandi nta rukundo ruhari wenda ngo rube ishingiro ryo kwihangana. Gusa igihe gishize nirinze kumubabaza naritwararitse cyane sindamubwira nabi na rimwe ku buryo urebeye inyuma watekereza ko urugo rwacu turi sawa ariko njye igikomere cyo mu mutima kirushaho kundyaryata. Nkeneye inama zanyu. Murakoze murakarama!

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denis5 years ago
    Ni hatari senga cyane ubaze Imana icyo wakora
  • 5 years ago
    Sha njye sinzi ibyo abantu bita gukizwa,kuko niba ibyo bita gukizwa ari ukuba n Imana sibyo nagato kuko wowe uvuga ko ukijijwe iyo uza gusaba Imana ikakuyobora ku rushako ntago uba warakoze ibi,icya mbere Imana ntiguha uwo udakunda cg ngo nawe ntagukunde kuko Imana ari urukundo kandi n abashakana bagahuzwa narwo,rero muvandi sinzi ibyo wita gukizwa;gusa njye nta nubwo nkoresha iri jambo ahubwo njye ni umwana w Imana uharanira kubaho uko se yamuremeye kandi nkasaba data ari nawe mama akanyobora muri byose kandi rwose arabikora. Icya mbere wazanyemo ubujiji bwinshi,wowe uvuzeko utamukundaga ubwo se nyine wamurongoreye iki?uti sinzi ibyo numvaga bimfashe iyo namurekaga kuki utasenze ngo ubyirukane kandi ngo usabe Imana ikwereke inzira?uti yambwiyeko nyirarume ari we wamubaruje none se nyirarume niwe bafotoye bamushyira kuri iyo ndangamuntu?ko uziko bakenera ifoto y umuntu nyir indangamuntu kandi bakamwifotorera ubwo wowe wumvaga yarayibonye ate ko izi atari nka za zindi za kera wizaniraga amafoto?rero ubwo nakubwirango ugishe inama Imana nubwo utatiyiyigishije mbere ariko nta kundi nubu irumva ariko nyine ubwo uzaca mubyo utagaciyemo iyo uza kuyibaza mbere;sinakugira inama yo kwaka gatanya ahubwo nakugira iyo kubaza Imana nyine,ugasenga wiyirije ukayitakira ikakubwira icyo gukora ko ariyo ifunga inda ikanazifungura se,niyo yashyizeho imyaka yo gucura kandi ninayo iyikuraho rero rwose ntiwumvire ushobora kukubwira gusenya ahubwo jya ku mavi usenga usabe Data inzira ariko rwose wongere ibihe byo gusenga ushake ubusabane n Imana kuko ibyo uvuze aha ndabona rwose nta busabane bufatika ufitanye nayo kuko Ifite ubwenge bityo iyo ufitanye ubusabane nayo ntushobora kugira bene ubu bujiji. Dore nubu urumva ko ukibufite kumva uvuga ngo ntuzi ibyo bamubwiye ngo kuko ukorera kure nonese ubwo urumva wowe hari ubwenge burimo?ntimuvugana kuri phone ngo ubimubaze?cg ko wumva yakubeshye mbere ni kuki mutajyana kwa muganga ngo bamuhe ibisubizo nawe uhibereye ube wanakwibariza muganga utundi tubazo waba ufite ukeneye kumenya?jijuka rero kuko kubaka si ugukina,ntiwigire ntibindeba umenyeko ikibazo cy urugo cyose ugomba kukijyamo kandi wese utitwaje ngo ukora kure,byongeyeho ikimyororokere kandi wifuza korororoka ubwo ni gute mutajyana kwa muganga ngo babapime hamwe babahere ibisubizo hamwe?.
  • Lucky5 years ago
    Ndumva watuza ahubwo ugasenga cyane kuko bisaba kwihangana pe!!
  • 5 years ago
    Inama Luky akugiriye ndumva wazishyira mu bikorwa





Inyarwanda BACKGROUND