RFL
Kigali

Rubavu: Biyemeje kurandura burundu ubukene bukabije mu baturage batuye mu cyaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2018 17:42
0


Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye abitabiriye inama yavugaga ku irandura ry'ubukene bukabije mu baturage kwiha intego y'igihe ntarengwa abaturage bari mu bukene bukabije bazaba bamaze kubuvamo binyuze mu bikorwa bifatika.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/10/2018 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi habereye inama yavugaga kukibazo cyo kurandura burundu ubukene mu baturage ndetse no kwihangira imirimo nk'isoko y'iterambere rirambye.

Mu gihe akarere ka Ruvavu kari kwihuta mu iterambere binyuze mu bikorwaremezo biri kubakwa ndetse n'ikura ry'umujyi wa Gisenyi nk'umwe mu mijyi ikurikiye umujyi wa Kigali, ni nako mu bice bimwe na bimwe by'aka karere hagiye hagaragara abaturage bari mu bukene bukabije. Iki kibazo kiri by'umwihariko mu bice by'icyaro.

Ibi byatumye umuyobozi w'akarere Habyarimana Gilbert asaba abitabiriye iyi nama kwiha intego y'igihe ntarengwa abaturage bari mu bukene bukabije bazaba bamaze kubuvanirwamo binyuze mu bikorwa bifatika ndetse bifitiye buri wese akamaro. Yagize ati:

Akarere ka Rubavu ntawashidikanya ko ntaho kageze kuko bigaragarira buri wese binyuze mu biboneshwa n'amaso, ubwo rero nta mpamvu yatuma hagira umuturage wo muri aka karere ugaragaraho ubukene bukabije, ni mwe ndabwira cyane kuko ni mwe mugomba kwita ku karere kacu, mufate ingamba zifatika ndetse mushyireho n'igihe ntarengwa maze twese dufatanye ku buryo nta muturage n'umwe uzongera kugaragaraho ubukene bukabije kandi nzi ko byose bishoboka nk'uko n'ibindi twabishoboye.

Iyi nama yavugaga ku kurandurwa kw'ubukene bukabije mu baturage b'akarere ka Rubavu yahuje bamwe mu baturage bo mu karere, abayobozi batandukanye mu nzego zose harimo n'ingabo na polisi.

Rubavu DistrictRubavu DistrictRubavu DistrictRubavu District

Iyi nama yitabiriwe cyane yafatiwemo umwanzuro wo kurandura ubukene bukabije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND