Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje. Muri ya gahunda ya NKORE IKI aho benshi batwandikira bagisha inama, uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n’umusomyi wacu uvuga ko Pasiteri yamuhanuriye akamusaba gutera indobo umukunzi we.
Ubutumwa bwe buteye gutya: "Muraho bakunzi ba inyarwanda.com ? Nanjye nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite kinkomereye. Mfite Umuhungu dukundana kandi tumaranye imyaka 5. Kuva twatangira gukundana sinigeze ngira ibyishimo nk'ibyo mfite ubu. Mbere nakundanaga n’abasore tugatandukana, bakampemukira cyangwa ntibangaragarize urukundo nk'urwo nabakundaga. Ariko uwo dukundana ubu ni ibyishimo gusa. Aranyubaha, arantetesha ntacyo njya muburana mbese sinabona uko mbivuga.
Ikibazo rero cyaje kuvuka ubwo najyaga gusaba umupasiteri wo mu idini ryacu kunsengera no gusengera urukundo rwacu. Icyantangaje ni uko mu kunsengera yahise ambwira ngo uwo muhungu dukundana nimureke. Mubaza impamvu. Yambwiye ko abona mu minsi iri imbere azantera inda akanyihakana. Byaranyobeye mbura icyo mfata n’icyo ndeka. Nkibaza impamvu n’inyungu yaba afite mu gutandukana kwacu ngasanga ntayo. Natekereza urukundo nkundana n’uwo muhungu n’uburyo tubanye neza nkabura aho azahera antera inda akanyihakana. Sinabahisha tujya dukorana imibonano mpuzabitsina. Ariko urukundo mbona ankunda si urwo kunyihakana igihe yaba anteye inda.
Nyuma yo kubimbwira hashize igihe kandi nta kibazo turagirana. Ntakirahinduka ahubwo urukundo rwacu rugenda rwiyongera uko iminsi ihita. Twihaye intego ko umwaka utaha ari bwo tuzabana. None hajemo ikibazo cy’uko uwo mupasiteri ngo yeretswe uwo musore yanyanze yananyihakanye. None mungire inama. Ese nkore iki? Nemere ibyo pasiteri ambwira ndeke umukunzi wanjye? Nsuzugure ibyo nabwiwe nkomezanye n’uwo musore? Mumfashe mwishyire mu mwanya wanjye mungire inama. Murakoze."
Tubibutseko umuntu wese ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.
TANGA IGITECYEREZO