RFL
Kigali

NKORE IKI:Pasiteri yansabye gutera indobo umusore tumaranye imyaka 5 dukundana uruzira uburyarya

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/04/2018 12:27
6


Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje. Muri ya gahunda ya NKORE IKI aho benshi batwandikira bagisha inama, uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n’umusomyi wacu uvuga ko Pasiteri yamuhanuriye akamusaba gutera indobo umukunzi we.



Ubutumwa bwe buteye gutya: "Muraho bakunzi ba inyarwanda.com ? Nanjye nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite kinkomereye. Mfite Umuhungu dukundana kandi tumaranye imyaka 5. Kuva twatangira gukundana sinigeze ngira ibyishimo nk'ibyo mfite ubu. Mbere nakundanaga n’abasore tugatandukana, bakampemukira cyangwa ntibangaragarize urukundo nk'urwo nabakundaga. Ariko uwo dukundana ubu ni ibyishimo gusa. Aranyubaha, arantetesha ntacyo njya muburana mbese sinabona uko mbivuga.

Ikibazo rero cyaje kuvuka ubwo najyaga gusaba umupasiteri wo mu idini ryacu kunsengera no gusengera urukundo rwacu. Icyantangaje ni uko mu kunsengera yahise ambwira ngo uwo muhungu dukundana nimureke. Mubaza impamvu. Yambwiye ko abona mu minsi iri imbere azantera inda akanyihakana. Byaranyobeye mbura icyo mfata n’icyo ndeka. Nkibaza impamvu n’inyungu yaba afite mu gutandukana kwacu ngasanga ntayo. Natekereza urukundo nkundana n’uwo muhungu n’uburyo tubanye neza nkabura aho azahera antera inda akanyihakana. Sinabahisha tujya dukorana imibonano mpuzabitsina. Ariko urukundo mbona ankunda si urwo kunyihakana igihe yaba anteye inda.

Nyuma yo kubimbwira hashize igihe kandi nta kibazo turagirana. Ntakirahinduka ahubwo urukundo rwacu rugenda rwiyongera uko iminsi ihita. Twihaye intego ko umwaka utaha ari bwo tuzabana. None hajemo ikibazo cy’uko uwo mupasiteri ngo yeretswe uwo musore yanyanze yananyihakanye. None mungire inama. Ese nkore iki? Nemere ibyo pasiteri ambwira ndeke umukunzi wanjye? Nsuzugure ibyo nabwiwe nkomezanye n’uwo musore? Mumfashe mwishyire mu mwanya wanjye mungire inama. Murakoze."

Tubibutseko umuntu wese ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%. Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema6 years ago
    Ubu nkawe uratubaza iki ko numva uwo musore munasambana? Kora ibyo ushaka wumva bikurimo!!!
  • ukuri6 years ago
    Ubundi se ninde wakubwiye ko urukundo nyarwo ari ugusambana? ntanisoni ngo mukorana imibonano mpuzabitsina ariko mwagiye mukizwa? warangiza ukagenda ngo Pastor abasengere nyine yarabasengeye Imana imwereka ko urukundo rwanyu ari ugusambana gusa kndi abona ko azagutera inda. niba ushaka ko mukomezanya mubwire muhagarike izo ngeso mbi murimo hanyuma mwihane mutegereze ubukwe naho ubundi nutabireka arayigutera kandi azakwihakana nuko bimeze ntakundi. Urubyiruko rw'ubu mwiyubahishe mwubahe n'Imana imababazi zikiriho ubundi muba mwarabaye abagore nabagabo mutaranabana mwumva koko ibyo byaha mukora mutababaza Imana?
  • Emily5 years ago
    Ko numva mwese mumuteye amabuye ubwo muri amasugi nimanzi.cg niba mwarashats ubwo mwabuze uwo muha cg ngo musabe. Murakaze 1.Gusa ku giti cyanjye kuba warahisemo kuryamana nawe ibyo ni ibyanyu muzabyibarizwa kdi sexe fait parti de l'amour. 2. Niba uziko muryamana ufate precaution ntazigere agutera inda mutabanye. Gusa ndumva usa nkaho ushaka ko ayigutera ngo turakundana ntiyayintera ngo anyange mama we rero ugiye kuyiteza ngo u verifie genza gake muvandi. 3. Pasteur waramwiteje wowe iyo wisengera wari kuba iki.gusa njye sinakwanga umuntu tumaranye niyo myaka yose unless mbona ko hari ibitagenda. Mu gihe rero ubona agukunda shima Imana ubundi ntiwiteze inda. Kuko umuntu ni mugari ntumenya uko ahindutse.hari benshi bumvaga ko umusore atabanga kuko yabonaga bakundana pe ariko akamwanga uwo mwana akaba agiye kubaho atabana na se na nyina 4. Senga Imana yawe ubundi ntujarajare ngo pasteur yarakubwiye blabla.komeza umukunde ,muraryamana nubundi ntacyo wahindinduraho ariko ntuzane ubujiji ngo ....
  • John KANZE5 years ago
    The Ben ndamukunda ni imfura kabisa,imfura y'agasabo akwiye amata ku ruhimbi ,akwiriye umugeni mu RwaGasabo.komeza uhitinge uri umusore mwiza .
  • MULISA5 years ago
    Njyewe ntago nakugira inama yo kureka umukunzi wawe niba umuziho byinshi wikumva ibyo pasiter avuga kuko nabapasiteri igihe cyose siko bavuga ukuri
  • MULISA5 years ago
    ese nkubarize murinda mujya kuba pasiter gute ko kuva 1844 igihe umwenda war ukingirije ahera cyane watabukagamo kabiri buriwese yahawe uburenganzira bwokwigererayo wowe wakwibarije ko iyo mana ibwirabra pasiter nawe yakubwira niba ibyo urimo bikiye cq bidakwiye?





Inyarwanda BACKGROUND