Nk'uko dukunze kubagezaho inkuru z'urukundo, kuri iyi nshuro Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umusore watwandikiye akatubwira ko ashaka umukunzi bazabana iteka. Ni umusore w'imyaka 35 urimo kurangiza kaminuza.
Ubutumwa uyu musore yatwandikiye buteye gutya: "Muraho nshuti nje hano rwose ndi serious nshaka umukunzi mfite imyaka 35 ndimo kurangiza Kaminuza uyu mwaka wa 2018. Ndimo kwifuza umufasha twabana iteka, uwo mufasha agomba kuba yujuje ibi bikurikira; Kuba afite akazi kamufashije, kuba ari hagati y'imyaka 30 na 40 kandi akaba akunda gusenga kuko gusenga ni bwo buzima agomba kuba ari romantic cyane, abaye mugufi byaba byiza kuko nkunda abakobwa bagufi kandi aramutse ari na fille mere nta kibazo njyewe nditeguye kumukunda. Nyamuneka niba ukina sigaho kumpamagara cyangwa ngo unyandikire dore numero yanjye ni +250784815517, iyi MTN ikoreshwa no kuri whatsup. Murakoze. Ndagutegereje."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO