RFL
Kigali

NKORE IKI: Nkunda abakobwa babiri kandi nabo barankunda cyane none nabuze amahitamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2018 10:10
3


Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umusore w'imyaka 23 watwandikiye akadusaba ko mumugira inama. Yatubwiye ko hari abakobwa babiri akunda ndetse nabo ngo baramukunda cyane none yabuze amahitamo kandi ngo ntabwo ashaka gutendeka.



Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:

"Bavandimwe banjye muraho? niga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Gikondo. Njye ndi umusore muto w'imyaka 23. Ndi umusore ukunda gukoresha ukuri cyane kuko mbibwirizwa n'ijambo ry'Imana, sinigeze nifuza kuba natendeka cyangwa ngo nkunde abakobwa barenze umwe, ariko burya ngo inzira ntibwira umugenzi, niga muri segonderi nakunze umukobwa ndabimubwira bingoye cyane ariko ku ruhande rwe nkeka ko atari agambiriye kubijyamo, nta gisubizo yampaye ndinda ndangiza segonderi ndataha we asigarayo atampaye igisubizo.

Kubera imyifatire ye mu gihe twabaga duhuye: kumva yaca mu nzira ntanyuzemo ngo tudahura byatumye njye numva ko we atankunda, ngeze hanze hashize amezi 6 nkiri njyenyine kandi nari nkeneye umukunzi namukuyeho amaboko maze nkundana n'undi, we aranyemerera ndetse we ankunda cyane kandi n'ubu n'uko. Igihe nasubiraga muri cya kigo kureba umusaruro w'ikizamini nakoze nahuye na wa mukobwa noneho anyerurira ko ankunda nawe kandi ambwira ko afite ubwoba ko ubwo ngiye kaminuza bazantwara.

Icyo gihe nanone ngwa mu rujijo, abo bakobwa bombi barankunda n'ubu kandi umutima wanjye nturashyira ahagaragara iyo nkuru ngo abakunzi banjye bayimenye, ariko nanone numva mpangayitse cyane kuko bose tukivugana nkaho mbakunda, uko ukuri si ukubeshya kandi kubeshya ni ikizira mu maso y'Uwiteka. None nkore iki? Nkunde nde se ko ntashaka urwango ruturutse mu guhakanirana, nshaka ko natandukana n'umwe ariko bikagenda neza!! Murakoze."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice6 years ago
    Havesha, ahubwo uri umushurashuzi! Tuziko ari gake umukobwa yibariza urukundo umuhungu. Question: Kuki wabinze uwa 2, utaratandukana nuwa 1? Anyway inama: Bwira umwe ko ubonako ntacyo mwageraho, maze urebeko azakugarukira kwirebo.
  • Zaninka Jolie6 years ago
    Mu rukundo bareba uwa kwemereye bwa mbere. Niba umwe yareruye ko agukunda aruko abonye wagize amanota ya kaminuza, kandi ubundi yagucaga amazi. Uwo hanze akaba yaraguhaye urukundo rwose atitaye kumanota yawe. Urumva urubanza atari urucabana? Sasa umunsi wajyaga kureba amanota wagakwiye kuba warabwiye uwo musecondaire ko wamaze kubona ukwemerera urukundo. Kuba waracecetse ibyo ni ugutendeka....
  • Ndamage6 years ago
    Umva bro birashoboka kowanze guhubuka uhakanira uwo wokwishuri ariko nyuma yokubitekereza ukabaza inama uwo wokwishuri mureke ntago yakunze wowe yanze kwerura kwishuri abona umusebya none ugiye kaminuza ati cher ndemeye kandi nfite ubwoba kobazakuntwara none muhakanire kuneza ukomezanye nuwo wahise yemera.sinfa kugira inama ariko mboye ugifite agatima kubumuntu





Inyarwanda BACKGROUND