RFL
Kigali

NKORE IKI: Natandukanye n'umugabo tumaranye imyaka 4, mfite agahinda kenshi singishobora no kwiga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2018 12:48
5


Umu maman w'imyaka 29 ufite abana babiri yatwandikiye atugezaho ikibazo afite cy'agahinda kenda kumuturitsa umutima. Aka gahinda yakagize nyuma yo gutandukana n'umugabo we babyaranye abana babiri mu myaka ine bamaranye.



Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:

"Muraho neza, njya mbona abantu bandika bagisha inama cyangwa bashaka abakunzi,nanjye uyu munsi nifuje kubandikira. Izina ryanjye sinifuza ko ryatangazwa. Ntuye i Nyarugenge. Mfite imyaka 29. Ikibazo mfite giteye gitya: Nari maze imyaka ine mbana n'umugabo Wanjye,dufitanye abana babiri, umwe ni mutoya. Mu minsi ishize njye n'umugabo wanjye twaratandukanye (divorcé). Mu buzima sinigeze ntekereza ko nazadivorca umunsi umwe, nta n'umuntu nzi wa hafi byabayeho ku buryo kubyakira byangoye ubuzima busa nkubuhagaze.

Nagerageje kwivuza bambwira ko ngo ndwaye agahinda. Kubera ako gahinda rero ubu singishobora kwiga kandi nabikundaga. Icyo nifuza ni umuntu waba afite ikibazo nk'icyanjye ku buryo yanyandikira tukagerageza kuganira tukava mu gahinda. Cyangwa se nifuza umuntu wambera inshuti kuko nkeneye umuntu wamfasha kumva no kwakira ubu buzima bushya ntangiye. Umuntu waba ashaka kunyandikira yakoresha iyi Adresse: mulilo18@hotmail.comMurakoze."

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Awwww. Sha ihangane nukuri. Ikintu uvuze cyo kuba unabashed kwakira situation urimo nanjye byambayeho nkibyara, hashize imyaka 2 ariko nanubu kwakira ko umwana yampinduriye ubuzima byarananiye. Ariko njye harimo nizindi circumstances zatumye ngeraho but I understand what you mean when you say ko kubyakira byakunaniye. Depression yo ndumva tuyisangiye, nahoraga ndakaye, but ikintu kiri kumfasha nuko naje gusubira kukazi, ntanukwezi ndakamaraho ariko kwirirwana ahandi hatari mu rugo, nkora ibindi bituma ntabona umwanya wo kwitekerezaho none nsigaye numva ntakirakaye cyane. Njye ndumva icyo wareba ni uko evalua impamvu zatumye utandukana nawe, nureba kure ushobora gusanga nubwo ubabaye ariko in the long run ari better for you this way. Sinzi icyo mwapfuye gusa ihangane kuko uko igihe gushira agahinda kazagabanyuka. Courage kandi
  • mimi6 years ago
    mbanjye kubasuhuza basomyi bururubuga rwose ndagirango ngire uwo mudame inama pole kukibazo wahuye nacyo, icyakabiri nakugiraho inama nuguhungira kuri yesu kuko ariho ubonera amahoro yuzuye nukuri niwegera imana nayo izakwegera kd izakunezeza byuzuye kd birabye naho nuhungira kubantu bashobora kuguhinduka nabo nkuko umugabo wawe yaguhindutse kd mbere mwarimukundanye imana umugisha itanga ntamuvumo yongeraho. imana igusure kandi ikwiyereke ikumare ako gahinda mwizina rya yesu kd igucyire inzira.
  • 6 years ago
    sha ihangane nanjye mbyambayeho ndababara namaze amezi 2 ntaryama nywa imiti nivuruguta mumiti ngondwaye agahinda mbese naringiye gusara lmana ikinga akaboko Ubu nariyakiriye umwana wanjye yarakuze mpamagara tuzaganire nguhe ubuhamya bugukomeze 0786500075
  • byiringiro5 years ago
    Umva mwana wa mama ihangane kandi ukomere Nyagasani arakuzi kandi aragukunda cyane nanjye byambayeho nanirwa kurya nsigara nanitse amagufa nirirwa ndira nkarara ndira ijoro ryose ;yansigigiye abana 3 bari bato cyane umuto yari afite imyaka 2.5 badukura munzu itezwa cyamunara amafaranga avuyemo yose arayijyanira ariko ubu ndashima Imana koyongeye kunsana tukaba tumezeneza n'abana dushima Imana. Umuti rero nakurangira n'ugusenga cyane ntanakimwe kitugeraho Imana itazi impamvu ubundi ukiha intego ukiga ugatsinda ibyiza biri imbere.
  • muhoza yves5 years ago
    Email yawe ntago ikora uriya ya mulilo18@hotmail.com contact pease 0780864027 ikora kuri WhatsApp gusa





Inyarwanda BACKGROUND