Umukobwa wa hano mu Rwanda wifuje ko amazina ye tuyagira ibanga, yandikiye Inyarwanda.com asangiza abasomyi bayo ikibazo afite kugira ngo mumugire inama y'icyo yakora. Avuga ko akunda umuhungu bigana ariko akaba yibaza niba azatera intambwe ya mbere akabimubwira.
Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:
"Mwiriwe ndagira ngo mungire inama. Nakunze umuhungu kandi nawe ndabibona ko ankunda ariko habuze numwe utera intambwe ya mbere. Bimaze igihe kinini cyane pe ntabwo nzi izina rye nawe ntazi iryanjye. Twiga ku kigo kimwe kandi duhurira ahantu henshi ariko ntakuvugana ni ugukomeza turebana twahuza amaso buri umwe akijijisha akareba ku ruhande. Sinzi neza nimba ankunda nkuko mukunda ariko mu by'ukuri ndamukunda, njya mbura uko nifata iyo andi iruhande mbura n'ibitotsi kubera kumutekerezaho cyane nijoro.
Ndikwibaza ese nzatere intambwe ya mbere muvugishe cyangwa abanyarwandakazi twishyizemo ko abahungu aribo batera intambwe ya mbere kandi mu by'ukuri ndaremerewe. Ndi kumva nazamuvugisha ariko se nzahera hehe? Ikindi kandi sinzi nimba antekereza nkuko mutekereza. Nonese nazamubwira se uko mutekereza maze nkasanga we atankunda ubwo sinaba nishe byinshi? Nta hantu namuhungira kubera mubona muri munsi. Mungire inama y'icyo gukora ni ukuri ndaremerewe. Murakoze cyane"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO