RFL
Kigali

NKORE IKI: Nkunda umuhungu twigana ndi kwibaza niba nzatera intambwe ya mbere nkabimubwira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2017 10:23
9


Umukobwa wa hano mu Rwanda wifuje ko amazina ye tuyagira ibanga, yandikiye Inyarwanda.com asangiza abasomyi bayo ikibazo afite kugira ngo mumugire inama y'icyo yakora. Avuga ko akunda umuhungu bigana ariko akaba yibaza niba azatera intambwe ya mbere akabimubwira.



Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:

"Mwiriwe ndagira ngo mungire inama. Nakunze umuhungu kandi nawe ndabibona ko ankunda ariko habuze numwe utera intambwe ya mbere. Bimaze igihe kinini cyane pe ntabwo nzi izina rye nawe ntazi iryanjye. Twiga ku kigo kimwe kandi duhurira ahantu henshi ariko ntakuvugana ni ugukomeza turebana twahuza amaso buri umwe akijijisha akareba ku ruhande. Sinzi neza nimba ankunda nkuko mukunda ariko mu by'ukuri ndamukunda, njya mbura uko nifata iyo andi iruhande mbura n'ibitotsi kubera kumutekerezaho cyane nijoro.

Ndikwibaza ese nzatere intambwe ya mbere muvugishe cyangwa abanyarwandakazi twishyizemo ko abahungu aribo batera intambwe ya mbere kandi mu by'ukuri ndaremerewe. Ndi kumva nazamuvugisha ariko se nzahera hehe? Ikindi kandi sinzi nimba antekereza nkuko mutekereza. Nonese nazamubwira se uko mutekereza maze nkasanga we atankunda ubwo sinaba nishe byinshi? Nta hantu namuhungira kubera mubona muri munsi. Mungire inama y'icyo gukora ni ukuri ndaremerewe. Murakoze cyane"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi6 years ago
    uzabanza umenye izina rye ugaruke kubaza.wamuswawe
  • Zwi6 years ago
    Bimubwirw niba we atagukunda ubimenye ushake ahandi aho kudasinzira koko kdi ufite umunwa wo kuvuga.niba ufite nikibazo cyabaguseka humura gusekwa bizashira nisi yashize.ntuzaba uri uwanyuma.ese ubundi wiga mu kihe kiciro.
  • UMUJYANAMA6 years ago
    Ngo ntuzi izina rye?? cg intoki zanyereye ubyandika utabishaka? ibyo ntibibaho pee umuntu mwiga hamwe,mubonana kenshi, kd ngo bimaz igihe wapi ntago bisobanutse ubaye umukunda koko wari kubaririza munshuti ze ubona bagendana wari kurimenya ubwo wabishyizemo ubushake buke niba mwiga secondaire muracyar abana nyine.banza umwigeho umumenye wese niba harinshuti ze uzi nawe uzigire izawe bizagufasha kumenya icyo nawe agutekerezaho kuko kibaye gihari ntiyabura kubibwira abasore binshuti ze,naho kubimubwira utazicyo agutekerezaho nawe ubwawe ntanibyingenzi umuziho njye ndumva waba uhubutse
  • 6 years ago
    tell him how u feel utitaye kugisubizo just oe uruhuke wabona nawe yarabze aho aguhera amata akabyara amavuta
  • kamana6 years ago
    Wowe urambabaje mukobwa. Urukundo rw'abanyeshuli ntacyo ruvuze. Hogi genda umwishiburireho nawe akwigire ho kuvuz'amakondera no kuvun'umugara. Icyo ni ikizira ko umukobwa abwira umuhungu Ngo aramukunda. Ufite uburyo bwinshi wamwegera bigaknda utagombye kujya kubimubwira. Nubimubwira azabyumva kuko nawe uri umuntu, ariko mu mutima ntazagufata nk'uko wabikora utabimweruriye. Azakwita ko utereta abahungu ko uri igishegabo. Shaka umuntu wundi wabahuza urore niba bikunda. Abakobwa na mwe mufite uburenganzira bwo gukunda, ariko kubibwira umusore w'umunyarwanda ni nko kwiyahura, kuko akwita indaya itinyuka kwiteretera abagabo.
  • Lala6 years ago
    Mubwire uruhuke umutima. wasanga hari undi umukunda akagutanga ukamubura
  • 6 years ago
    Haha nubimubwira ugata ibaba ra usanze atakwiyumvamo?hehhh nkugire inama uzajye kumwitirisha ikaye niba mwiga bimwe,cg umusabe ko ushaka ko agusobanurira isomo iri n iri,ariko ubwo uzatangire nyine umusuhuza nkaho ari ibisanzwe umubaze uti ariko witwande nkunda kukubona utambutse hano unyibutsa umuntu uyu nuyu umushakire uwo basa uzi nyine,urugero niba ajya gusa na mubyara wawe uti ndakubona ukanyibutsa mubyara wanjye,murasa ukuntu,nyuma uzongere umwisuhurishe umubaze ibyo yiga maze uzZamukireho nyuma umusaba kugusobanurira isomo kuko ndibaza utazabura isomo muhuza rya rusange mbega,ntuzabimubwire ko umukunda ,azabyibonera muri uko kuganira nawe nawe ubwo niba agukunda uzabibonera aho,erega abantu singombwa ko babwirana ndashaka ko umbera umukunzi bla bla,reka birikora iyo mubyumva kimwe.ariko wa mwana we niba ari iby imico mibi y ubusambanyi have sigaho rwose usige izo je t aime,niba kabisa ari irari reka vamo,kereka niba uziko wubaha Imana ukumva iby ubusambanyi by abiki gihe utazabijyamo.
  • samuel Nizeyimana1 year ago
    nkumuntu ukuze kandi uzi ubwenge . niwongera kugira aho muhurira ubwa 1 uzamusekere neza umuperera . ubwa 2 uzatere intabwe umusuhuze umuhereje intoki ( umukono ) ubwa 3 uzamuhobere . ubwab 4 uzamusange mwicyarane umuganize kubyo we azaba arimo ubwa 5 uzamusange mwicarane muganire ibisanzwe nimujya gutandukana uzamubwireko uri inshutiye kandi ko umukunda
  • Aime9 months ago
    Umubyir ko umukunda kuko ntac bitwaye wan utaba umuswa





Inyarwanda BACKGROUND