Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa watwandikiye akaduha ubutumwa yifuje ko twabumuhera abasomyi bacu kugira ngo bamugire inama. Uyu mukobwa avuga ko afite umuhungu bakundana ariko akaba afite ikibazo cy’uko uyu muhungu yanduye agakoko gatera SIDA.
Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:
Inyarwanda ndabashimira iyi gahunda mwashyizeho kugira ngo tugishe inama. Njyewe ndasaba abasomyi b’uru rubaga kumfasha bakangira inama kuko nabuze amahitamo rwose. Ndi umukobwa w’imyaka 26 y’ubukure, sinjya nywa inzoga na cyane ko iwacu turi abaporoso, ni ubwo buzima nakuriyemo, nkunda Imana nkatinya icyaha. Mu rukundo maze imyaka 4 nkundana n’umusore twamenyaniye i Kigali, iwabo ku ivuko ni mu karere ka Rubavu naho njye mvuka mu karere ka Nyanza nkaba mba muri Kigali kubera ishuri, ubu ndi gusoza kaminuza.
Mu buzima bwanjye sinigeze njya mu ngeso z’ubusambanyi, yego sinavuga ko ndi isugi kuko ntababeshye nabikoze inshuro imwe gusa icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndyamana n'umwana twakundanaga ariko nyuma twaje gushwana ubu asigaye yiga hanze. Kuva icyo gihe sinongeye kuko naje kwiha gahunda yo kutishora mu busambanyi kuko nari maze kubona urungano rwinshi rutwara inda zitateguwe, bamwe bagahita bava no mu ishuri. Ngeze muri segonderi ninjiye mu bintu b'Imana ndetse nanabayeho pasiteri.
Mu gutangira uyu mwaka wa 2017, umukunzi wanjye umwe nababwiye tumaranye imyaka ine dukundana, yansabye ko twazabana nk’umugabo n’umugore, nanjye ndamwemerera kuko mukunda cyane ndetse ndanamwizera pe ku bijyanye no kuba atanca inyuma. Igihe tumaranye dukundana, nabonye ari umwana mwiza, ni umusore w’umurokore utishushanya pe, iyo tuganira aba ambwira amagambo aganisha cyane ku Mana ndetse akanangira inama z’uko nakwitwara mu buzima bw’i Kigali nkiyubaha nk’umwali w’umunyarwandakazi.
Bavandimwe mungire inama kuko mfite ikibazo ndetse kinkomereye, uti giteye gute? Ejo bundi kuri St Valentin naramusuye i we mu rugo kuko yari yabinsabye kandi tukaba tunitegura kubana mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, numvaga ari umwanya mwiza wo gupanga byinshi kuri gahunda y’ubukwe dufite. Naragiye, nuko ngezeyo, ikintu yambwiye, yaranyicaje ambwira ko ku munsi w’abakundana, yifuje ko yambwiza ukuri kweruye. Yambwiye ko ankunda cyaneee ndetse ambwira ko murutira abandi bakobwa bose mu mico n’uburanga, gusa hari ikindi kintu yambwiye umutima urikanga na n'ubu nta mahoro mfite mu mutima.
Cher wanjye yambwiye ko yanduye agakoko gatera SIDA anambwira ko ayimaranye imyaka 8, akaba yarayitewe na muka se wamufashe ku ngufu, icyo gihe akaba yarafite imyaka 15 y’ubukure. Mukase bahise bamufunga, nuko undi akurana icyo gikomere ari nacyo cyamuteye kwirundurira mu Mana, gusa umubonye agenda ntiwakeka ko arwaye SIDA kuko ni umusore mwiza ukunda abantu kandi wiyubaha, wongereho ko ari n’umurokore.
Muri iyo myaka 4 ariko tumaranye mu rukundo, nta na rimwe turaryamana kuko yambwiye ko Imana yanga icyaha urunuka ndetse ibyo byatumye ndushako kumukunda cyane. Mu by’ukuri, ikibazo mfite, ndi kwibaza niba namwemerera tugakomeza gahunda y’ubukwe, cyangwa niba nabihagarika kuko mfite impungenge ko azanyanduza agakoko gatera Sida cyangwa se tukabyara abana banduye. Njyewe ariko nta bwandu mfite kuko njya gutangira kaminuza nagiye kwa muganga kwipimisha kugira ngo menye uko mpagaze, bansanga ndi muzima. Nkimenya ko yanduye, ibiganiro byarahindutse biturutse kuri njye kuko rwose sinkimwiyumvamo, kandi ubwo harabura amezi 7 tugakora ubukwe. Mumfashe, mungire inama. Murakoze Imana ibahe umugisha.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO