Umusore utuye muri Kigali mu karere ka Nyarugenge yatwandikiye atubwira ikibazo afite cyo kuba nta mukunzi afite mu gihe ari umusore udahagaze nabi na cyane ko afite akazi kamutunze muri Kigali. Yasabye Inyarwanda ko yamuhuza n'umukobwa ukeneye umukunzi.
Ubutumwa bw'uyu musore buteye gutya:"Mwiriwe neza mbifurije umwaka mushya mwese. Nkunze kubona mutanga ibitecyerezo bikubaka umuryango nyarwanda muranyihanganira sindi buvuge umwirondo wanjye ntuye Nyarugenge mfite imyaka 26 y'amavuko nifuzaga umukunzi. Ndi imibiri yombi sindi muremure cyane. Simbyibushye cyane kandi sinanutse."
Yakomeje agira ati: "Ndifuza umukunzi uzi ko nawe afite urukundo bibaye akarusho afite akazi byamfasha nanjye ndagafite ariko atari uwo gukina no kuntesha umwanya. Ndashaka umukobwa w'inzobe ariko utarishishuye, utabyibushye cyane kandi uzi gukunda icyo ari cyo. Kuba mbandikiye si uko ndi ikigwari byananiye gutereta ahubwo icyo ushaka unyura inzira zose. Ku muntu wumva bishoboka yanyandikira muri comment tugahura tukabiganiraho murakoze. Amahoro y'imana abane namwe."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO