Nizeyimana Jean D’Amour, umunyeshuri urangije muri Kaminuza y’amahoteli,ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yahoze ari RTUC, agiye gushyira hanze ‘Application’ yise Muraho ikora nka WhatsApp.
Nizeyimana Jean D’Amour arangije muri uyu mwaka. Yigaga BIT(Business information Technology). ‘Muraho’ izafasha abayikoresha guhanahana amakuru bandikirana ubutumwa bugufi, kohererezanya amajwi, amafoto n’amashusho nk’uko whatsApp ikunzwe muri iki gihe ikora.
Igitekerezo cyo gukora ‘Muraho’yakigize guhera muri 2011, atangira kuyikora guhera muri 2012 kugeza muri 2016. Nizeyimana avuga ko kugeza ubu Application ya Muraho yarangiye ariko akaba ategereje kuyishyira hanze namara kurangiza urubuga rwayo nkoranyambaga(web application) ndetse na radio yayo ikorera kuri internet. Mu mpera za Nzeli 2016 nibwo ateganya kubishyirira hanze icyarimwe.
Ikiganiro gihishe avuga ko kizaba ari akarusho ka ‘application’ ye. Nizeyimana yasobanuriye inyarwanda.com ko umuntu uzajya akoresha Muraho, agashaka guhisha ikiganiro yagiranye na mugenzi we kuburyo kitabonwa na buri wese , azajya abikora.
Ati “Ni uburyo bwa End to end encryption, aho umuntu agirana ikiganiro na mugenzi we, yabishaka akagihisha, kuburyo undi wafata iyo telefoni atabona icyo kiganiro kuko kiba gihishe(encrypted).”
Uretse iki kiganiro gihishe, Nizeyimana ahamya ko ‘Muraho’ izaba yoroshye gukoresha kuburyo abanyarwanda bazayishimira. Si ibyo gusa kuko yemeza ko ‘Muraho’ izaba ifite umutekano uhagije w’amakuru azajya ahanahanwa n’abazayikoresha.
Kugira ngo abashe gukora iyi ‘application, Nizeyimana avuga ko yifashishije ubumenyi yakuye mu ishuri, gusoma ibitabo no kwifashisha abandi bagenzi be.
Sebuhoro Emmanuel ukuriye UTB ishami rya Gisenyi avuga ko bashimishijwe n’intambwe Nizeyimana agezeho ariko akemeza ko n’ubusanzwe ari umunyeshuri w’umuhanga ndetse bakaba biteguye kumufasha ibishoboka byose.
Ati “ Nk’abantu bamwigishije, akaba ageze kuri ruriya rwego, twarabyishimiye cyane. N’ubusanzwe ni umwana w’umuhanga cyane, niwe wambere kugeza ubu muri Promotion zose. Ni umunyeshuri uhorana umurava ,guhanga udushya no kuvumbura ibintu binyuranye.”
Yongeyeho ati “ Uretse kuba twaramwigishije, twamufashije kumenyekanisha ibikorwa bye no kumugira inama kandi twiteguye gukomeza kumufasha kuko ntacyo tutakora ngo abana b’u Rwanda batere imbere.”
Agaseke nicyo kirango cya Muraho(reba mu kazu k'icyatsi)
Mu rwego rwo kuyigerageza, hari bagenzi be yayishyiriye muri telefoni, bakaba ariyo bifashisha baganira
Izajya ihanahanwaho amakuru anyuranye, amafoto, amashusho n'ibindi
TANGA IGITECYEREZO