RFL
Kigali

Ninde utemerewe kunywa umuti wa Microgynon urinda gusama?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/11/2015 17:12
2


Microgynon ni umwe mu miti yifashishwa mu kuboneza urubyaro. Umukunzi wacu yadusabye ko twamubariza abaganga cyangwa inzobere uko uyu muti ukora ndetse n’umuntu utemerewe kuwunywa uwo ariwe.



Mu gushaka igisubizo cy’ikibazo yatubajije, inyarwanda.com yegereye Natacha Baranyuzwe , inzobere mu by’imiti(Pharmacist) ukorera muri Vita Gratia Pharmacy iherereye ku Kicukiro Centre aduha bimwe mu bisobanuro kuri microgynon.

Natacha yatubwiye  ko umuti wa Microgynon ugizwe n’imiti ibiri:Ethinylestradiol 30 micrograms ,Levonorgestel 150 micrograms ,igakoreshwa mu kuringaniza imbyaro.

Microgynon ikora ite?

Imisemburo ikoze Microgynon, Ethinylestradiol na levonorgestel ikorerwa mu nganda ikaba isa n’imisemburo ikorwa n’umubri yitwa Oestrogen na Progesterone. Ethinylestradiol isa na oesttrogen naho levonorgestel ijya gusa progesterone.

Iyo misemburo igenda yiyongera mu kwezi kw’umugore, ibyo nibyo bitera ko intanga ngore iva aho yakorewe ikajya aho itegerereza ko izahura n’intanga ngabo,akaba aribyo bita Ovulation mu gifaransa. Iyo iyo ntanga ngore itahuye n’intanga ngabo , imisemburo itangira kugabanuka noneho ukwezi kw’ umugore kwarangira akabona imihango .

Iyo misemburo ikorerwa mu nganda kuko isa nikorwa n’umubiri, iyo umugore ayinyweye mu kinini buri munsi, umubiri we ntumenya kuyitandukanya n’iyo usanzwe ukora ahubwo umubiri wibeshya ko ari ya yindi ya Oestrogene na progesterone. Iyo bigenze gutyo, intanga ngore ntiba igisohotse kuko ubwinshi bw’iyo misemburo iba mu binini bya microgynon butuma umubiri wibeshya ko intanga ngore yamaze gusohoka kera kandi ataribyo bityo intanga yari gusohoka ntibe igisohotse. Iyo umugore abonanye n’umugabo muri icyo gihe ntashobora gusama kuko nta ntanga ngore iba ihari ngo ihure n’intanga ngabo.

Ibinini bya Micogynon

Uko banywa Microgynon

- Unywa ikinini buri munsi mu minsi 21

- Imimnsi 21 iyo irangiye unywa ibinini bitarimo imisemburo mu minsi 7. Muri iyo minsi 7 ujya mu mihango kuko imisemburo iba yagabanutse.

- Nyuma y’iyo minsi 7 ugomba guhita utangira kunywa bya binini birimo imisemburo nubwo iyo mihango yaba itararangira.

- Iyo ari ubwa mbere ugiye gutangira kunywa Microgynon, ni byiza gutangira ku munsi wa mbere w’mihango iyo ugira ukwezi kugufi. Iyo ugira ukwezi kurekure ushatse wayitangira ku munsi wa nyuma w’imihango.

- Iyo ushaka gutangira kunywa microgynon hagati mu kwezi ugomba kubanza kumenya neza ko udatwite. Iyo usanze udatwite, microgynon itangira gukora hashize iminsi 7 uyinywa.

- Iyo ukimara kubyara ariko utonsa, ushobora gutangira microgynon ku munsi wa 21 uhereye igihe wabyariye. Icyo gihe ihita itangira gukora ako kanya. Ariko, iyo uyitangiye iminsi 21 yararenze, ugomba gutegereza iminsi 7 uyinywa kugirango itangire gukora.

Ni ryari bibujijwe kunywa Microgynon

Birabujijwe kunywa ibinini cya Microgynon igihe ucyeka ko utwite , igihe wonsa ,iyo ufite umubyibuho ukabije ,iyo ufite indwara y’umutima,iyo ufite umuvuduko mwinshi w’amaraso,iyo urwaye diyabete n’iyo ukunda kurwara umutwe.

Indwara cyangwa umuti ushaka ko twazagusabira ibisobanuro abaganga cyangwa inzobere mu by'imiti ,watwandikira kuri email:avichris2810@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diane umuhoza5 years ago
    none iyo uyinyweye utwitew bigenda gute?
  • Jenny1 year ago
    Muzatubwire Kuri Duphaston





Inyarwanda BACKGROUND