RFL
Kigali

Nina Dobrev na The Ben bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/01/2018 11:53
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 9 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 356 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1788: Connecticut yabaye leta ya 5 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1991: Intumwa za Iraq n’iza Leta zunze ubumwe za Amerika zahuriye mu mishyikirano I geneve mu busuwisi, mu rwego rwo gushakira umuti w’ikibazo cy’intambara Iraq yagabaga muri Kuwait.

2005: Umutwe w’inyeshyamba zashakaga kubohora Sudan zasinye amasezerano y’amahoro na guverinoma ya Sudan mu rwego rwo guhagarika intambara yari imaze igihe ica ibintu muri iki gihugu.

2007: Umuyobozi w’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple, Steve Jobs, yashyize ahagaragara telefoni ya mbere yo mu bwoko bwa iPhone, ikaba ikorwa n’uru ruganda.

Abantu bavutse uyu munsi:

1859: Carrie Chapman Catt, umunyamerikakazi washinze umuryango mpuzamahanga w’abagore (International Alliance of Women) nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1947.

1913Richard Nixon, wabaye perezida wa 37 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1994.

1922: Ahmed Sékou Touré, perezida wa mbere wa Guinea nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1984.

1965: Iain Dowie, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza, ukomoka muri Ireland nibwo yavutse.

1978: Gennaro Gattuso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yabonye izuba.

1978: A. J. McLean, umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys nibwo yavutse.

1985: Juan Francisco Torres, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1986Jéferson Gomes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1987: Lucas Leiva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1988Marc Crosas, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1988: Mugisha Benjamin “The Ben”, umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba.

1989: Nina Dobrev, umukinnyikazi wa filime w’umunyacanada ukomoka muri Bulgaria, wamenyekanye nka Ellena&Catherine muri Vampire Diaries nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1873: Napoleon III, perezida wa mbere w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

2012: Malam Bacai Sanhá wari perezida wa Guinee Bissau yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND