RFL
Kigali

Niki wakorera umwana wawe mu gihe umuriro wamurenze?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/04/2018 8:32
2


Kimwe mu bimenyetso bikunze kubwira ababyeyi ko abana barembye cyane ni uguhinda umuriro mwinshi ari nacyo gituma umwana aremba ku buryo habayeho uburangare yanaguca mu myanya y’intoki.



Hari ibintu byoroheje ushobora kwifashisha mu kuzimya umuriro mwinshi ari nawo ukunze kuzahaza abantu ariko cyane abana byumwihariko.

Ese niki cyagabanya umuriro mu gihe utarageza umurwayi kwa muganga?

Abahanga mu by’ubuzima bagiye bagaragaza byinshi ariko muri rusange hari ibintu bitatu ushobora gukora ukarokora ubuzima bw’uwari ugeze ahakomeye cyane cyane iyo akiri umwana muto.

Mu gihe uhuye n’ingorane ukabona umwana akurembeyeho kubera umuriro mwinshi yagize kandi utari buhite umugeza kwa muganga, ikintu cya mbere ukwiye gukora ni: Ugufata amazi akonje ugakarabyamo wa murwayi ako kanya umuriro uhita ugabanuka umuntu agasa n’uzanzamutse.

Mu gihe ukoresheje amazi ukabona ntacyo bitanze, emedecinehealth.com dukesha iyi nkuru ivuga ko ukwiye gushaka ikirayi maze ukagihata warangiza ukagikatamo uduce twinshi ubundi ugashyira mu masogisi y’umwana, nurangiza uyamwambike, numara kubikora uzahita ubona impinduka ako kanya.

Mu gihe kubona ikirayi bikugoye fata igitunguru kibisi ubundi nacyo ugikatakate kwa kundi ushyire mu masogisi y’umwana umwambike, igitunguru nacyo kizahita kigabanya umuriro mu gihe kingana n’iminota 30 ubikoze.

Bitewe n'uko hari abana bakiri bato babura ubuzima bwabo cyangwa se bakaremba rwose bitewe n’ikibazo cy’umuriro uba wabarenze, ushobora kwifashisha kimwe mu byo twavuze haruguru ukarokora ubuzima bw’umwana.

Src: emedecinehealth.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd3 years ago
    aho mwavuze amazii akonje sibyo yahita agira court circuit, ukoresha akazuyazi kadakabije, donc amazi wakuyemo ubuonje ariko atarimo ubushyuhe.
  • Djamilu3 months ago
    Muganga ntababazaga nti umwana wajye koyafanshwe numuriro mwishi nakora iki





Inyarwanda BACKGROUND