Bamwe mu bagabo bakunda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no mu gihe umugore ari mu mihango .
Hari abibaza niba iki gikorwa iyo gikozwe mu gihe umugore ari mu gihe cy’imihango nta ngaruka mbi bigira ku buzima cyangwa se byaba bitanduza indwara runaka.
Umukunzi wa inyarwanda.com aherutse kudusaba ko twamubariza muganga kuri iyi ngingo , niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu mihango nta ngaruka mbi bigira ku buzima cyangwa niba nta burwayi byaba bitera.
Urubuga e-sante.fr ruvuga ko nta mpamvu n’imwe yabuza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango. Gusa ngo byaba ari urukozasoni igihe umuntu uri mu mihango atabishaka kandi ngo si byiza na gato kubikora ku ngufu. Uru rubuga rukavuga ko mu gihe abantu bifitiye ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nta mabwiriza y’ubuvuzi baba banyuze ukubiri na yo.
Mu gushaka igisubizo cy’ikibazo yatubajije ntitwagarukiye aho. Twanegereye Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro Polyclinique de l’Etoile biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya kiliziya Sainte Famille.
Dr Iba yadusobanuriye ko ubusanzwe ntakibazo bitera ku buzima bw’abashakanye gusa yemeza ko biba bidafite isuku. Yagize ati" Kuba abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu mihango ntakibazo ubwabyo bitera ariko urebye haba harimo isuku nkeya. Byaterwa n’ubwumvikane bwabo ariko ubusanzwe nta ndwara bigira ku buzima. "
Dr Iba kandi yagize n’icyo avuga ku ruhande rw’abakobwa n’abasore bakiri ingaragu . Ati" Ku bantu batarashaka , kuba bakora imibonano mpuzabitsina kandi umukobwa ari mu gihe cy’imihango bakwiriye kuzirikana ko aribwo haba hari ibyago byinshi byo kuba bakwanduzanya indwara nka Sida . "
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko 80% by’abakobwa n’abagore badakunda gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe bari mu mihango. Dr Iba yongeyeho ko mu gihe umugore uri mu mihango yakumva ashatse gukora iki gikorwa cyangwa se umugabo wawe /umuhungu w’inshuti ye abimusabye, yemeje ko babiganiraho bombi bakareba niba ntawe ubangamiwe hagati yabo ,bakita kandi gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya indwara nka Sida kubatarashakana .
Niba na we ufite ikibazo cyangwa uburwayi twakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO