RFL
Kigali

Niki muganga avuga ku gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore ari mu mihango?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/02/2016 9:29
12


Bamwe mu bagabo bakunda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no mu gihe umugore ari mu mihango .



Hari abibaza niba iki gikorwa iyo gikozwe mu gihe umugore ari mu gihe cy’imihango nta ngaruka mbi bigira ku buzima cyangwa se byaba bitanduza indwara runaka.

Umukunzi wa inyarwanda.com aherutse kudusaba ko twamubariza muganga kuri iyi ngingo , niba gukora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu mihango nta ngaruka mbi bigira ku buzima cyangwa niba nta burwayi byaba bitera.

Urubuga e-sante.fr ruvuga ko nta mpamvu n’imwe yabuza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango. Gusa ngo byaba ari urukozasoni igihe umuntu uri mu mihango atabishaka kandi ngo si byiza na gato kubikora ku ngufu. Uru rubuga rukavuga ko mu gihe abantu bifitiye ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nta mabwiriza y’ubuvuzi baba banyuze ukubiri na yo.

Mu gushaka igisubizo cy’ikibazo yatubajije ntitwagarukiye aho. Twanegereye  Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro Polyclinique de l’Etoile biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya kiliziya Sainte Famille.

Dr Iba yadusobanuriye ko ubusanzwe ntakibazo bitera ku buzima bw’abashakanye gusa yemeza ko biba bidafite isuku. Yagize ati" Kuba abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu mihango ntakibazo ubwabyo bitera ariko urebye haba harimo isuku nkeya. Byaterwa n’ubwumvikane bwabo ariko ubusanzwe nta ndwara bigira ku buzima. "

Dr Iba kandi yagize n’icyo avuga ku ruhande rw’abakobwa n’abasore bakiri ingaragu . Ati" Ku bantu batarashaka , kuba bakora imibonano mpuzabitsina kandi umukobwa ari mu gihe cy’imihango bakwiriye kuzirikana ko aribwo haba hari ibyago byinshi byo kuba bakwanduzanya indwara nka Sida . "

Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko 80% by’abakobwa n’abagore badakunda gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe bari mu mihango. Dr Iba yongeyeho ko mu gihe umugore uri mu mihango yakumva  ashatse gukora iki gikorwa cyangwa se umugabo wawe /umuhungu w’inshuti ye abimusabye, yemeje ko babiganiraho bombi bakareba niba ntawe ubangamiwe hagati yabo ,bakita kandi gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya indwara nka Sida kubatarashakana .

Niba na we ufite ikibazo cyangwa uburwayi twakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • funny8 years ago
    nitwa funny mbese umukobwa ashobora gusama mugihe akoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango munsobanurire murakoze
  • 8 years ago
    Mwambwira se uburebure bukwiriye kugitsinagabo?
  • musinguzi Erick8 years ago
    kumenya kufite sida wabimenya hashize jihecyi ukoze imibonano numuntu urwaye nangwe ibimenyetso biboneka hashize jihekyi?
  • 8 years ago
    Nitwa jackson kuva Seattle, Washington ndafasha funny ndetse na erick Mpereye kuri Eric igitsina cyumugabo ikigereranyo kivugako kigira cm15 hari abazirenza Ark hari nabatazigezaho kubera exception gusa Naho funny umukobwa iyo ari mu mihango urubuto ruba rwapfuye bityo ntashobora gusama icyitonderwa kikaba kubakobwa bagiye ukwezi guhindagurika harigihe aba ari mumihango ariko urundi rubuto ruri ready so icyogihe ashobora gusama Mbaye ndabanyije amatsiko mugihe tugitegereje ubusobanuro burambuye burimo ningero ukwezi kumugoroba kugirango byumvikane neza murakoze
  • 8 years ago
    Nitwa Jeannette, nagira ngo nsubize Fanny! Birashoboka ko umugore cyangwa umukobwa ukoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango yasama. ibi bishobora kuba ku bakobwa cyangwa abagore bafite ukwezi k'umugore gufite iminsi mike cyangwe se abakobwa (abagore) bamara iminsi myinshi bari mu mihango. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri SHE (0788698620) bakamufasha. Murakoze
  • NDAYISHIMIYE ENOCK8 years ago
    Iyo Uteye Umukobw'inda ashobora kubyara bakabapima iyo basanze muhuje amaraso uburise? ntimusho bora kuyahuza se kandi uwomwa- na atar'uwawe
  • Bukuku Bosco8 years ago
    Nitwa Bosco.Iyo Uhuje Imibonano Mpuzabitsina Numukobwa Uri Mu Muhango Yashobora Gutwara Inda?Nashaka Munsigurire Ingene Umukobwa Ashobora Gutwara Inda N'igihe Bishika Akayitwara.Murakoze
  • Bona8 years ago
    Nabazaga umuti wavura umuntu aranjyiza mumasagonda atanu
  • Mimi8 years ago
    Iyi nkuru ni nziza kandi nishimiye commentaires kuko zirimo guhugurana.Abanditsi b'Igihe mujye mutugezaho ibintu bifitiye abasomyi akamaro. Murakoze
  • safari eric8 years ago
    Ah,njye numvaga bitakabaye ,kuko iyukurikije umwanduburi mugihe kimihango y'umukobwa,twagakwiriye kwirengagiza imibonano mpuza bitsina muricyogihe.murakoze
  • Clement 5 years ago
    Nitwa Clement, ese ko tuziko sida itagaragara hatarashira amezi atatu,uyu muntu ntashobora kwanduza uwo bakorana imibonana nta gakingirizo? Munsonanurire.
  • FAUSTIN2 years ago
    Murakoze mugihe cy imihango ntasuku ihagije iba ihali





Inyarwanda BACKGROUND