Abantu benshi iyo bahuye n’ibibazo bibakomereye, kwifuza gupfa bikunda kuza mu ntekerezo. Ibihe bikomerera ubuzima bwa muntu kuri iyi si tubamo ni byinshi. Kubura cyangwa gutandukana n’umukunzi wawe mwari mumaranye igihe kinini bishengura umutima.
Nubwo hari ibihe umuntu ageramo akumva aremerewe cyane, ntakibazo na kimwe umuntu atakwivanamo. Zirikana ko mu isi turakunda, tugakundwa,rimwe na rimwe hakabaho gutandukana. Nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga cyane , ubuzima burakomeza,ndetse ukaba wakongera kugira ibihe byiza nk’ibyo wahozemo cyangwa birushijeho.
Muri iyi minsi inkuru igezweho n’iyo gutandukana kwa Asinah ndetse na Riderman bari bamaranye imyaka isaga 8 bakundana uruzira imbereka. Nyamara bibaho ko nubwo mwaba mumaranye igihe kinini bingana iki, bigera ugatandukana n’umukunzi wawe nkuko byagendanekeye aba bombi.
Itanganzamakuru rifite inshingano zo gutangaza amakuru ariko binabaye ngombwa rigatanga inama. Kuri uyu munsi ntutugiye kuvuga kubya Riderman na Asnah ahubwo tugiye kurebera hamwe icyo wakora igihe ufite umutwaro wo kuba waratandukanye n’umukunzi wawe mwakundanaga cyane wenda mwanateganyaga kubana nkuko byagendekeye Asinah.
1.Ihangane
Ihe igihe cyo kwiyakira no kwemera ibyakubayeho. Kuba waratandukanye n’umukunzi wawe, ntibivuze ko ubuzima burangiye. Ugomba gutegura uko ejo hazaza hawe haba heza kurutaho. Ntugomba kurambiriza ku bihe byahise kandi bitazagaruka. Wiheranwa n’amarira ni wowe ugomba kwikorera umutwaro w’ubuzima bwawe busigaye.
Izere ko hazabaho umunsi umwe ukongera ukagira ibyishimo n’ubwo ubu ibihe urimo atari byiza na gato. Kugira ngo uwo mucyo uzongere ukumurikire , ugomba gushyiramo imbaraga zawe,ntibizizana. Guhita wishora mu rundi rukundo utarakira ibikomere si byiza. Ihe igihe nibura cyo kubanza kwakira ibyakubayeho.
Gutandukana n'umukunzi mwari mumaranye igihe kinini bigora guhita ubyakira
Guhita winjira mu rundi rukundo ntagihe runaka wihaye, bishobora gutuma utinjiramo neza hakaba havuka ibindi bibazo bituma mwatandukana n’umukunzi wawe mushya, cyangwa se ukaba wakongera guhura n’ikindi kibazo kigukomeretsa .
Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwereke ko ntacyo byagutwaye , ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntago ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugirango ubanza wikuremo uwa mbere neza.
2.Gira intego
Gutandukana n’umukunzi cyangwa uwo mwashakanye si igihano cy’urupfu wakatiwe. Ugomba gukomeza ujya mbere aho gutakaza icyizere cy’ubuzima. Amagambo y’abantu akurikira ibihe wanyuzemo aragora kuyihanganira. Abantu ariko sibo bagomba kukubuza ibyiza ugomba kugeraho. Irengagize uruvugo ,ufate intego y’ubuzima bwawe buri imbere.
Umuhanga umwe niwe wagize uti:"Icyangombwa si uko twitwara neza mu bibazo duhura nabyo,icy’ingenzi ni ukumenya kwitwara neza ku magambo y’abantu aturuka hanze iyo duhuye n’ikibazo"
3.Emera ko hari ibyo utahindura
Mu buzima bwa buri munsi tubamo hari ibintu bibaho ukaba ntacyo wabihunduraho. Gutandukana kwanyu ushobora no kuba ntaruhare wari ufitemo. Ntacyo wari gukora ngo uhagarike gutandukana kwanyu. Emera rero ko ntacyo wabikoraho ahubwo urebe imbere aho guheranwa n’agahinda ,ahahise utanahindura.
4.Shaka imbaraga mu bandi
Nubwo ubona uri wenyine, waranzwe, warasizwe,hari bantu bakigukunda kandi bakwitayeho. Nta wangwa na bose. Ubakira kuri urwo rukundo bakugaragariza. Indi nama isumba izindi gerageza kwigira ku bantu uzi bahuye n’iki kibazo ariko bakagisohokamo neza.
Inshuti za hafi zagufasha gukomera no kubasha kwihanganira ibihe bitakoroheye urimo
Umuntu uguhumuriza aba akenewe mugihe uhuye n’ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi wawe mwari mumaranye igihe kinini, ukaba utari waranigeze wiyumvisha ko muzigera mutandukana bibaho. Ntawundi wagufasha kwiyakira uretse nibura uwahuye n’iki kibazo akaba azi uburyo bivuna kwiyakira iyo habayeho gutandukana mu rukundo.
5.Wiheranwa n’ibibazo
Igihe urimo kiragoye. Ibibazo biza ari uruhuri ukabura epfo na ruguru. Wiheranwa nabyo ngo wumve ko ubuzima burangiye. Gira icyo ukora gituma ubasha kureka kwihugiraho no gutekereza ibihe bigoye wanyuzemo byahise. Kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo gushaka kwiyibagiza ibyahise sibyo. Tekereza impamvu zikwereka ko ugomba kuba nk’uko wahoze kandi uharanire gutera intambwe ugana imbere.
6.Haracyari amahirwe
Mu buzima bwo ku isi amahirwe ntajya arangira. Nubwo bitakugendekeye uko wabiteganyaga cyangwa ibintu bitagenze neza nk’uko ubyifuza, imbere yawe haracyari amahirwe menshi. Ushobora kuzahura n’undi mukunzi uguhoza amarira warijijwe n’uwo mwatandukanye. Umukunzi wawe wa mbere siwe kampala si na we urukundo rugarukiraho. Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere.
Gutandukana n'umukunzi wawe ntibisobanura ko utakaje igikundiro n'umutima ukunda
Umuntu umwe twigeze tuganira ku gutandukana kw’abantu bamaranye igihe bakundana, ampa urugero rwatumye nsobanukirwa neza ko niyo watandukana n’umuntu uba ugifite agaciro. Yaramwbiye ati “ Gutandukana bigereranywa n’inoti ya bitanu(5000 RFW). Iyo ikiri nshya ukayifata ukayipfunyarika, ntago umuntu yaza ngo akubwire ngo ubwo yipfunyaritse reka nguhe ibihumbi bine magana atanu(4500 RFW), ngo uyimuhe. Nubwo iba yipfunyaritse ntabwo iba yataye agaciro.” No mu rukundo ni uko, iyo utandukanye n’umukunzi wawe n’ubwo ugira agahinda ndetse kubyakira bikakugora, ariko ntibisobanuye ko uba wataye agaciro cyangwa ngo ube utagifite igikundiro n’umutima ukunda.
7. Wigenda umusebya
Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse kuburyo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe yumva ko ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye nawe mushwanye wagenda umusebya.
Nubwo umukunzi wawe yaba abonye undi, wigenda umusebya ahubwo basabire kuri Nyagasani
8.Gira isomo ukuramo
Gutandukana hagati y’abantu babiri bakundanaga byanze bikunze haba hari amakosa yakozwe n’umwe muri mwe cyangwa mwembi. Ni byiza rero kugira isomo ukuramo kugira ngo ejo nukundana n’undi,iri kosa ritazongera kukubaho. Ibibazo iyo bikubaho ntugire isomo ukuramo,uhora muri rya korosi ugombwa na ryakosa kuko ntacyo waryigiyeho.
Izi ni inama zigirwa Asinah ndetse n’undi uwo ari wese wese wahuye n’ikibazo nk’icye agatandukana n’umukunzi we bari bafitanye imishinga miremire, ndetse we agahita abona n’undi mukunzi nyamara wowe ugasigarira aho. Na we ufite izindi nama wagira Asinah ndetse n’abandi nkawe. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.
TANGA IGITECYEREZO