RFL
Kigali

Niki Asinah yakora nyuma yo gutandukana na Riderman bari bamaranye imyaka isaga 8 bakundana cyangwa undi iki kibazo cyabaho?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:6/07/2015 9:15
19


Abantu benshi iyo bahuye n’ibibazo bibakomereye, kwifuza gupfa bikunda kuza mu ntekerezo. Ibihe bikomerera ubuzima bwa muntu kuri iyi si tubamo ni byinshi. Kubura cyangwa gutandukana n’umukunzi wawe mwari mumaranye igihe kinini bishengura umutima.



Nubwo hari ibihe umuntu ageramo akumva aremerewe cyane, ntakibazo na kimwe umuntu atakwivanamo. Zirikana ko mu isi turakunda, tugakundwa,rimwe na rimwe hakabaho gutandukana. Nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga cyane , ubuzima burakomeza,ndetse ukaba wakongera kugira ibihe byiza nk’ibyo wahozemo cyangwa birushijeho.

Muri iyi minsi inkuru igezweho n’iyo gutandukana kwa Asinah ndetse na Riderman bari bamaranye imyaka isaga 8 bakundana uruzira imbereka. Nyamara bibaho ko nubwo mwaba mumaranye igihe kinini bingana iki, bigera ugatandukana n’umukunzi wawe nkuko byagendanekeye aba bombi.

Itanganzamakuru rifite inshingano zo gutangaza amakuru ariko binabaye ngombwa rigatanga inama. Kuri uyu munsi ntutugiye kuvuga kubya Riderman na Asnah ahubwo tugiye kurebera hamwe icyo wakora igihe ufite umutwaro wo kuba waratandukanye n’umukunzi wawe mwakundanaga cyane wenda mwanateganyaga kubana nkuko byagendekeye Asinah.

1.Ihangane

Ihe igihe cyo kwiyakira no kwemera ibyakubayeho. Kuba waratandukanye n’umukunzi wawe, ntibivuze ko ubuzima burangiye. Ugomba gutegura uko ejo hazaza hawe haba heza kurutaho. Ntugomba kurambiriza ku bihe byahise kandi bitazagaruka. Wiheranwa n’amarira ni wowe ugomba kwikorera umutwaro w’ubuzima bwawe busigaye.

Izere ko hazabaho umunsi umwe ukongera ukagira ibyishimo n’ubwo ubu ibihe urimo atari byiza na gato. Kugira ngo uwo mucyo uzongere ukumurikire , ugomba gushyiramo imbaraga zawe,ntibizizana. Guhita wishora mu rundi rukundo utarakira ibikomere si byiza. Ihe igihe nibura cyo kubanza kwakira ibyakubayeho.

Gutandukana n'umukunzi mwari mumaranye igihe kinini bigora guhita ubyakira

Guhita winjira mu rundi rukundo ntagihe runaka wihaye, bishobora gutuma utinjiramo neza hakaba havuka ibindi bibazo bituma mwatandukana n’umukunzi wawe mushya, cyangwa se ukaba wakongera guhura n’ikindi kibazo kigukomeretsa .

Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwereke  ko ntacyo byagutwaye , ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntago ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugirango ubanza wikuremo uwa mbere neza.

 

2.Gira intego

Gutandukana n’umukunzi cyangwa uwo mwashakanye si igihano cy’urupfu wakatiwe. Ugomba gukomeza ujya mbere aho gutakaza icyizere cy’ubuzima. Amagambo y’abantu akurikira ibihe wanyuzemo aragora kuyihanganira. Abantu ariko sibo bagomba kukubuza ibyiza ugomba kugeraho. Irengagize uruvugo ,ufate intego y’ubuzima bwawe buri imbere.

Umuhanga umwe niwe wagize uti:"Icyangombwa si uko twitwara neza mu bibazo duhura nabyo,icy’ingenzi ni ukumenya kwitwara neza ku magambo y’abantu aturuka hanze iyo duhuye n’ikibazo"

3.Emera ko hari ibyo utahindura

Mu buzima bwa buri munsi tubamo hari ibintu bibaho ukaba ntacyo wabihunduraho. Gutandukana kwanyu ushobora no kuba ntaruhare wari ufitemo. Ntacyo wari gukora ngo uhagarike gutandukana kwanyu. Emera rero ko ntacyo wabikoraho ahubwo urebe imbere aho guheranwa n’agahinda ,ahahise utanahindura.

4.Shaka imbaraga mu bandi

Nubwo ubona uri wenyine, waranzwe, warasizwe,hari bantu bakigukunda kandi bakwitayeho. Nta wangwa na bose. Ubakira kuri urwo rukundo bakugaragariza. Indi nama isumba izindi gerageza kwigira ku bantu uzi bahuye n’iki kibazo ariko bakagisohokamo neza.

Inshuti za hafi zagufasha gukomera no kubasha kwihanganira ibihe bitakoroheye urimo

Umuntu uguhumuriza aba akenewe mugihe uhuye n’ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi wawe mwari mumaranye igihe kinini, ukaba utari waranigeze wiyumvisha ko muzigera mutandukana bibaho. Ntawundi wagufasha kwiyakira uretse nibura uwahuye n’iki kibazo akaba azi uburyo bivuna kwiyakira iyo habayeho gutandukana mu rukundo.

5.Wiheranwa n’ibibazo

Igihe urimo kiragoye. Ibibazo biza ari uruhuri ukabura epfo na ruguru. Wiheranwa nabyo ngo wumve ko ubuzima burangiye. Gira icyo ukora gituma ubasha kureka kwihugiraho no gutekereza ibihe bigoye wanyuzemo byahise. Kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo gushaka kwiyibagiza ibyahise sibyo. Tekereza impamvu zikwereka ko ugomba kuba nk’uko wahoze kandi uharanire gutera intambwe ugana imbere.

6.Haracyari amahirwe

Mu buzima bwo ku isi amahirwe ntajya arangira. Nubwo bitakugendekeye uko wabiteganyaga cyangwa ibintu bitagenze neza nk’uko ubyifuza, imbere yawe haracyari amahirwe menshi. Ushobora kuzahura n’undi mukunzi uguhoza amarira warijijwe n’uwo mwatandukanye. Umukunzi wawe wa mbere siwe kampala si na we urukundo rugarukiraho. Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere.

Asinah

Gutandukana n'umukunzi wawe ntibisobanura ko  utakaje igikundiro n'umutima ukunda

Umuntu umwe twigeze tuganira ku gutandukana kw’abantu bamaranye igihe bakundana, ampa urugero rwatumye nsobanukirwa neza ko niyo watandukana n’umuntu uba ugifite agaciro. Yaramwbiye ati “ Gutandukana bigereranywa n’inoti ya bitanu(5000 RFW). Iyo ikiri nshya ukayifata ukayipfunyarika, ntago umuntu yaza ngo akubwire ngo ubwo yipfunyaritse reka nguhe ibihumbi bine magana atanu(4500 RFW), ngo uyimuhe. Nubwo iba yipfunyaritse ntabwo iba yataye agaciro.” No mu rukundo ni uko, iyo utandukanye n’umukunzi wawe n’ubwo ugira agahinda ndetse kubyakira bikakugora, ariko ntibisobanuye ko uba wataye agaciro cyangwa ngo ube utagifite igikundiro n’umutima ukunda.

7. Wigenda umusebya

Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse kuburyo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe yumva ko ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye nawe mushwanye wagenda umusebya.

Riderman

Nubwo umukunzi wawe yaba abonye undi, wigenda umusebya ahubwo basabire kuri Nyagasani

8.Gira isomo ukuramo

Gutandukana hagati y’abantu babiri bakundanaga byanze bikunze haba hari amakosa yakozwe n’umwe muri mwe cyangwa mwembi. Ni byiza rero kugira isomo ukuramo kugira ngo ejo nukundana n’undi,iri kosa ritazongera kukubaho. Ibibazo iyo bikubaho ntugire isomo ukuramo,uhora muri rya korosi ugombwa na ryakosa kuko ntacyo waryigiyeho.

Izi ni inama zigirwa Asinah ndetse n’undi uwo ari wese wese wahuye n’ikibazo nk’icye agatandukana n’umukunzi we bari bafitanye imishinga miremire, ndetse we agahita abona n’undi mukunzi nyamara wowe ugasigarira aho. Na we ufite izindi nama wagira Asinah ndetse n’abandi nkawe. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • poussette turahirwa8 years ago
    sorry. kd murukundo ntawihimura kd aguhaye amahirwe akomeye yokuzabona undi mwiza kumurusha;azagukunda kumurusha.
  • ollier8 years ago
    There's nothing new! I can't judge this guy. umu star n umuntu ukunda ibintu bigezweho mubuzima bwe kugeza aho abura amahoro, atangira ashaka umuranga, akora uko ashoboye ngo ase neza kw isura, imyenda,materials, car,house etc.......! ikintu abantu tuta menya nuko ibyo byose abikora ashaka n abantu beza kndi atarakoraho ngo y umve ubwiza bwabo! gukundana n umustar ni byiza kuko nawe uramenyekana. koresha uwo mwanya muri kumwe currently umenyane n abandi but forget about to live with him forever!.
  • Gahwa8 years ago
    Niba ASNAH se yarihaye ibintu byo kuzama ibicode, mwagiraga ngo Riderman akomeze ashiriremo. Ahubwo n'aho yari yaratinze. Asnah namugira inama yo kutazongera kugarura ibicode, n'iby'idini naho ubundi n'undi azabona azamucika dore aho nigaramiye.
  • pitchou8 years ago
    idini ntabwo ari code!!no,not at all!!!ahubwo Asinah ni umwari uzi ubwenge nubushishozi!!!nzinezako azabona undi kd umukwiriye.
  • Akeza Vanessa8 years ago
    Ahubwo na Nadia ararye ari mengye!kuko!!!!!!
  • ddd8 years ago
    icyo nabwira Asinah nuko yashaka aho aruhukira agashyira ubwenge ku gihe,akagira umuntu umuba hafi kuko ndabizi arakomerewe birenze nge byambayeho ariko narwanye intambara itoroshye icyamfashije cyane nuko nasenze cyane kandi mfata icyemezo mu buzima bwange cyo kiutazongera guhura nawe Imana ibimfashamo kandi incuti zimba hafi. nabonye undi nyuma ariko byamfashe igihe ndabanza nsubira ku murongo kuko numvaga ntawe nshaka kubeshya nkuko nange ntifuje ko hagira umbeshya kuko nzi uko bibabaza. Humura ba intwari ncuti yange kandi uzabivamo amahoro hamwe no gusenga
  • reality8 years ago
    Gusa Asnah in umukobwa mwiza peeeeeeee. Ntaho ahuriye nuwo Nadia. Ibyo mwapfuye nimwe mubizi ark ibyo aribyo byose sinibaza ukuntu umuntu afata imyaka umunani yose akayita muri poubel!!!!!!! Asnah ihangane nubundi ubwo hari icyo Imana ikurinze. Nawe Emery ubona isha itamba agata nurwo yari yambaye uwo usanze muziranye imyaka ibiri simpamya ko muzarambana kuko nuwo mwamaranye umunani yose byakunaniye kugumana nawe. Nadia hit ni hit rya hit lady......
  • cari8 years ago
    nkwite Asnah! hahahaha! muribuka?
  • Chris8 years ago
    Asnah niyihangane, ubuzima ntiburangiye. azabona undi umukwiye...
  • ukuri8 years ago
    Mwica imanza kuko ntacyo Asnah aratangaza ngo wenda bimenyekane ko yahemukiwe. Ikigaragara nuko buri wese yatojwe kubaha idini akomokamo peh. Kdi ntimushake gutinda kubintu cyane,kuko burya naje kuvumbura ko uwo wakunze ukamwihebera akenshi sinawe mubana.Biravuna sana kubyakira no kubyikuramo,ark kdi ubuzima ubuzima burakomeza. Asinah ni mwiza kdi ashobora kuba aniyubaha,ntagushidikanya azabona undi . Gusa namugira imana yo kudahita yihutira gushaka impozamarira,akabanza agatuza yamara kumva neza ibyo avuyemo akabona kongera gukunda.Kuko hari benshi bahita biruka bibwiye ko babikemukeye ahubwo kdi biba double deprission akenshi. Sa amahirwe masa mukobwa mwiza.Ubutaha kwifurije kuzabona umwarabu,kdi byakunda nkurikije idini yawe nubwiza karemano ufite.
  • dsp8 years ago
    ariko bite byanyu, murareba muugasanga uwo mudemu akeneye inama zanyu, siwe wa mbere si nuwa nyuma utandukanye nuwo bakundanye, hari nabashatse batorohewe, so plz umunsi yabonye undi muza tubwire ariko ndumva inama zanyu ari ukumuteza abantu mwitangaza makuru, mwamugize numusitari cyane kabisa, mushak ibindi mwandika nigga
  • Ukuri8 years ago
    sukumuteza abantu kuko bisa nk'ingenzi igize amakuru! Gute se adakeneye Inama?! kdi byanze bikunze mubyo azasoma byose hari ibizamubabaza hari n'ibizamufasha. Wakundana n'inkuba ntumenywe nande?!!!
  • pseudo8 years ago
    Bibaho Asnah gusa siwe herezo kd umubabarire
  • gaelle jolly8 years ago
    Asnah ndagukunda uri umukobwa utangaje w'ubwenge n'igikundiro,humura siwowe na riderman mwabikoze ahubwo n'Imana yabikoze kuko igukunda. haruwo yaguteguriye uzakunda ukaniyumvamo utari riderman nubwo wumva bitashoboka but niko bimeze Imana yanze kukubabaza kuko iriya derilla ngo ni nadia yabivangiye murukundo kuva kera kugeza ubwo abatandukanyije ariko nawe mwihorere sha aramugucapuye ariko nawe azamubura amureba dore aho nibereye ndahamyako riderman azicuza ibihe byose ndetse aziyahura ubu aracyafite urw'agahararo bute nguhaye umwaka umwe go wirebere akazakurikiraho kdi icyo gihe uzaba urimubihe byiza by'ubuzima uryohewe utanacyibuka bihemu rederman wabonye ibibengerana agashiduka akagirango ni zahabu.dore aho nibereye daaaa
  • 8 years ago
    sha ihangane bibaho ariko nyine njyewe nsabiye imbabazi GATSINZIkuri woe ndetse no ku IMANA
  • NZAYISENGA NAASON8 years ago
    umva ihangane ibyo bibaho burya imana niyo izi byose kandi ndasabira imbabazi GATSINZI kuri wowe ndetse no ku IMANA
  • Temarigwe8 years ago
    Njyewe mpitamo kubona ko bose bungutse, Asnah njyewe ndabona ari Imana irebera indangare yamugobotse !!none se koko,imyaka umunani yose ari kw'ijeki,aribwa bujumba,nta hantu na hamwe afitanye amasezerano ayo ari yo yose na Innocent boy Riderman;ubu ntiyashimira Imana ?ubu se ko ariwe wa profitaga umusore(amafoto),iyo Rider aza kuba umugome akamukomezanya gutyo akazamurekura ageze muri menopose yari kuzabigenza ate ?ariko ubu byibuze arapfa kwigabanya karindwi,asange umuntu ugendanye nurwego iyi publicity yamushyizeho ruciriritse ariko ubuzima bukomeze !!
  • INSHUTI YAMAHORO8 years ago
    Ngewe bagitora miss w'umwarabu n'bonye ko haguye ishyano.....nibaza aho niba azaserukira abarabu mu Rwanda nako muri MKU cg abanyarwandakazi muri rusange. Ese mu rwanda habuze abakobwa beza? Niba munashaka abari bakeye barahari nka Miss Dorriane. Naho rwose mudukize umukinnyi wa gapapu....arye ari menge ariko .......sivangura ruhu nukuri kwange
  • good8 years ago
    humura bibaho kandi wabaye intwari peee ukomeze usenge natwe twarabikize gusa urebe future kurusha gutekereza ibyahise.





Inyarwanda BACKGROUND