Mu gihugu cya Nigeriya batangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubakisha amazu yabo amacupa ya plastic kandi bahamya ko inzu iba ikomeye kandi ko gukoresha amacupa bifasha mu buryo bwinshi butandukanye.
Nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje aya mazu aba akomeye kimwe n’andi kandi binafasha iki gihugu kubungabunga ibidukikije kuko aya macupa ubusanzwe aba ari umwanda. Atoragurwa ku muhanda maze bakayakusanya bakubaka, ibi kandi binabafasha gukoresha amafaranga make cyane mu bwubatsi.
Bubaka bakoresheje amacupa mu mwanya w'amatafari
Mu kubakisha amacupa mu mwanya w’amatafari bagenda bashyiramo ibyondo n’isima ku bayifite hanyuma bakanayahambira n’imigozi. Abayubaka bakaba bahamya ko aba akomeye cyane ku buryo umutingito, amasasu n’ibindi bitandukanye bisenya amazu bidashobora kuyageraho.
Bashyiramo ibyondo cyanwa sima ubundi bakazirika n'imigozi
Ibisagye bikorwa nk'uko ubundi bwubatsi bukorwa
Aya mazu aba akomeye kuko atabasha kunyeganyezwa n'ibibonetse byose
Iyo yuzuye aba asa neza
TANGA IGITECYEREZO