RFL
Kigali

Nigeriya-Kubakisha inzu amacupa mu mwanya w'amatafari birabafasha kugabanya umwanda n'amafaranga atangwa mu bwubatsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2015 8:03
0


Mu gihugu cya Nigeriya batangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubakisha amazu yabo amacupa ya plastic kandi bahamya ko inzu iba ikomeye kandi ko gukoresha amacupa bifasha mu buryo bwinshi butandukanye.



Nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje aya mazu aba akomeye kimwe n’andi kandi binafasha iki gihugu kubungabunga ibidukikije kuko aya macupa ubusanzwe aba ari umwanda. Atoragurwa ku muhanda maze bakayakusanya bakubaka, ibi kandi binabafasha gukoresha amafaranga make cyane mu bwubatsi.

man building house

Bubaka bakoresheje amacupa mu mwanya w'amatafari

Mu kubakisha amacupa mu mwanya w’amatafari bagenda bashyiramo ibyondo n’isima ku bayifite hanyuma bakanayahambira n’imigozi. Abayubaka bakaba bahamya ko aba akomeye cyane ku buryo umutingito, amasasu n’ibindi bitandukanye bisenya amazu bidashobora kuyageraho.

a man building a house with plastic bottles

Bashyiramo ibyondo cyanwa sima ubundi bakazirika n'imigozi

bottle-house-africa

Ibisagye bikorwa nk'uko ubundi bwubatsi bukorwa

bottle-house-design-plastic

Aya mazu aba akomeye kuko atabasha kunyeganyezwa n'ibibonetse byose

house made of bottles nigeria

Iyo yuzuye aba asa neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND