RFL
Kigali

Nigeria: Umwanditsikazi w’ibitabo, Buchi Emecheta yitabye Imana ku myaka 72

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/01/2017 11:22
0


Buchi Emecheta, umwanditsikazi w’ibitabo ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, wanditse ibitabo birimo; The Joy of Motherhood, Second Class Citizen na The Bride Price, yaguye iwe mu rugo i London mu Bwongereza.



Kuri uyu wa 25 Mutarama 2017 nibwo Buchi Emecheta yitabye Imana. Florence Onyebuchi uzwi nka Emecheta witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko,ibitabo yanditse byifashishijwe mu mashuri yo mu bihugu byinshi bya Afurika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Buchi Emecheta yari azwiho kuvugira igitsina gore mu nyandiko ze nubwo yahakanye ko atari umwe mu bumva ko umugore yagira uburenganzira bungana n’ubw’umugabo (Feminist). Emecheta yabivuze muri aya magambo “Nandika ku bwisanzure bw’abagore ariko sindi umwe mu bumva ko umugore agomba kuringanira n’umugabo (feminist). Ndi umugore gusa.’’

Insanganyamatsiko yibandagaho mu nyandiko ze harimo; irongorwa ry’abana, ubuzima bw’umubyeyi wibana, ihohoterwa ry’abagore n’ivangura moko ryaberaga mu Bwongereza ndetse n’ahandi. "Abagore b’abirabura ku isi hose bagomba kongera kwishira hamwe maze tukisuzuma tukareba isura amateka yaduhaye.“ Buchi Emecheta

Buchi Emecheta

Uhagarariye abanditsi b’ ibitabo muri Nigeriya, Denja Abdullah yavuze ko urupfu rwa Buchi Emecheta rwabashavuje cyane kuko babuze umuntu ukomeye. Yagize ati, “Tubuze umuntu w’ingenzi muri iyi nganzo. Ibihangano bye bizahora iteka bimuvugira. Ni igihombo kibabaje itsinda ryacu. Yari azwiho ko avugira igitsina gore kandi tuzamukumbura iteka ryose.’’.

Emecheta wavukiye mu murwa mukuru wa Nigeriya, Logos, yagiye mu  Bwongereza mu mwaka w’ 1960 kuberako yakoraga mu nzu y’ibitabo (Library) ndetse yaje no kwiga muri Kaminuza y’ i Londre aho yigaga ibijyanye n’ imiterere ya sosiyete (sociology). Nyuma yaje kuba umukozi wa rubanda (Community worker) mu gihe cy’imyaka myinshi.

Buchi Emecheta  yataye umugabo we ubwo yangaga gusoma igitabo cye cy’ inkuru ndende (Novel) cya mbere ndetse akanagitwika. Ibi bikaba byaratangajwe na World Service series iharanira inyungu z’abanditsikazi.

Igitabo yise, In The Ditch, cyasohotse mu mwaka w’ 1972. Icyo gitabo kimwe n’icyitwa Second Class Citizen cyakurikiyeho mu 1974, bigaragaza umugore ukiri muto w’ umunya Nigeriya ahangana n’ubuzima bugoye bwo kurerera abana i Londre.

Nyuma yanditse ku makimbirane y’abaturage bo muri Nigeriya ndetse n’ibyabaye ku mubyeyi agerageza guhindura sosiyete ya Ibo. Isuzuma ryakorewe inyandiko ze rikanatangazwa na njyanama y’Abongereza rigira riti,”Ubuvugizi bwa Emecheta ku gitsina gore buri mu bihangano bye, bwabereye inzitizi abavuga ko abagabo bagomba kuba imitungo yo mu rugo, agaciro kabo kagaragarira mu kubyara no kwemera kuba imbata yo mu rugo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND