RFL
Kigali

Niba ukunda ubuzima bwawe uramenye ntuzongere kurya ubu bwoko bw’isamake (saumon)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/06/2018 17:27
0


Ubusanzwe isamake ni kimwe mu biribwa bigira intungamubiri zitandukanye zirimo izigabanya ibinure mu mubiri w’umuntu, za omega 3 zigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima nk'uko ikigo American Heart Society kibivuga aho kivuga ko isamake irinda zimwe mu ndwara z’umutima.



Gusa nanone ibyo ugiye gusoma muri iyi nkuru ntibigutangaze kuko ari ukuri abahanga bashyize ahagaragara. N'ubwo twagiye tuvuga zimwe mu ntungamubiri dusanga mu isamake harimo omega 3, vitamin D, fer, zinc, potassium ndetse na magnesium, ariko hari bumwe mu bwoko bw’isamake buteye inkeke ari bwo tilapia ndetse na saumon, abahanga bagaragaza ko bufite ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu.

Ubu bwoko bw’isamake bwitwa saumon ngo bufite ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’umuntu bitewe n’uburyo izi samake zororwamo n’ibyo zirya ari byo bizigira izo kwirindwa cyane ku isi hose, izi samake ngo zirya imyanda ibonetse yose ijugunywa aho zororerwa cyangwa zibera ariko wagenzura neza ugasanga uziriye afashe imyanda itagira uko ingana mu mubiri we.

Ibi byagiye bigaragazwa n’abahanga batandukanye mu by’ubuzima aho basangaga ubu bwoko bw’isamake bwibera mu myanda itandukanye ari nayo ibitunze ku buryo n’umuntu uziriye aba ariye imyanda itagira uko ingana.

Ese ni iki gikwiye gukorwa?

Abahanga bavuga ko igikwiriye gukorwa ari uguhagarika kurya ubu bwoko bw’isamake mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n'imyanda ziba zariye, ikindi bavuga nuko mu gihe wumva utareka kurya ubu bwoko bw’isamake, hitamo kurya ubu bwoko ariko butororwa kuko izibera mu mazi magari n’ahandi zitororwa ni zo biba zifite isuku kurenza izororwa.

Src:amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND