RFL
Kigali

Niba ukoresha ukuboko kw'imoso uri umuntu w’agatangaza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/06/2018 14:50
2


Kuri iyi si yacu abantu bangana n’10 kugeza kuri 15% ni bo bakoresha ukuboko kw’imoso mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abakoresha akaboko k'imoso ngo ni abantu b'agatangaza nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje.



Mu myaka yashize ndetse n'ab'ubu, gukoresha imoso byafatwaga nk’ubugwari ku buryo wasangaga abana bakubitwa n’ababyeyi babo ndetse n’abarimu babo babahatira gukoresha ukuboko kw’iburyo. N'ubwo no muri iki gihe hari ababifata gutyo, ariko abahanga bagerageje kuvumbura ibintu bigera mu 10 by’agatangaza ku bantu bakoresha imoso.

Bagira udushya: Chris Mc Manus, umwe mu bahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu muri kaminuza y’i Londre mu Bwongereza, mu gitabo yanditse kitwa Right Hand, Left Hand yavuze ko ubwonko bw’abantu bakoresha imoso bukora cyane bigatuma bahanga udushya ndetse ngo bafite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kimwe ariko mu nzira nyinshi zitandukanye.

Ni abahanga mu gukora imyitozo ngorarangingo: Ibyo kuba abantu bakoresha imoso ari abahanga cyane kuruta abakoresha indyo byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakorewe muri Austraria mu mwaka wa 2006, aho bavuga ko ubwonko bw’abakoresha imoso bukora vuba cyane, bufata mu mutwe vuba cyane bityo bikanatuma mu bijyanye n’imyitozo ngororangingo bihuta kurusha abakoresha indyo.

Ntibakunda kugira ubwoba: Mu buzima bwabo bwa buri munsi ntibapfa kugira ikintu kibatera ubwoba nk’uko abakoresha indyo bibagendekera gusa n’iyo bibabayeho bagerageza kuburwanya by’ako kanya mu gihe abakoresha indyo bashobora kwiriza umunsi bakibufite.

Ntibajya bapfa kurwara indwara zo mu mutwe: Ubushakashatsi buvuga ko abantu bakoresha imoso batajya bapfa gufatwa n’indwara zo mu mutwe bitewe n’imiterere yabo.

Bagira amahirwe yo gutsinda iyo bari ku rugamba: Nkuko twabibonye haruguru ko abakoresha imoso ari abahanga mu gukora imyitozo ngororangingo, ngo bafite n’ubuhanga bwo gutsinda mu gihe habayeho urugamba.

Ntibakunda kurwaragurika: Ubushakashatsi buvuga ko abakoresha imoso bakunda kugira ubuzima buzira umuze, ngo mu buzima bwabo ntibakunda kurwara ndetse ngo indwara y’igifu ntikunda kubabonekaho.

Bifitemo ubushobozi bwo kubyara impanga kandi zisa neza: Nkuko abahanga babivuga ngo abantu bakoresha imoso bafite ubushobozi bwo kubyara impanga, Iyo umwe mu babyeyi akoresha imoso ngo baba bafite amahirwe yo kubyara impanga zisa cyane.

Bakunda kunywa inzoga cyane: Abantu bakoresha imoso ngo barimo abakunda kunywa inzoga kandi ku kigero cyo hejuru ariko ngo ntibapfa kuganzwa na zo.

Bagira umunsi wabo wihariye: Tariki13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bakoresha ukuboko kw’imoso, uyu munsi washyizweho kugira ngo aba bantu bashyigikirwe ntibagakandamizwe nk'uko byari bisanzwe bizwi ko umwana ukoresha imoso akubitwa kugeza ubwo amenye gukoresha indyo.

Src: www.demotivateur.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Njye nkoresha ukw iburyo kandi ndi agatangaza
  • Maniraguha christiane 4 years ago
    Mwaramutse neza, mfite umwana wimyaka ine yiga garidienne akoresha imoso ariko kwandika mbona bimugora kdi we akaba ashaka kumenya cyane kdi vuba, Ese ni Gute wabimwigisha kugirango abimenye neza ? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND