RFL
Kigali

Niba ujya wumva umuziki bikagutera gusesa urumeza umubiri wose, uri umuntu udasanzwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/06/2018 17:28
0


Ubushakashatsi bwemeza neza ko niba ujya wumva indirimbo ikakuryohera ugahita usesa urumeza umubiri wose, mbese ukumva utazi uko ubaye, uri mu bantu bacye batangaje ku isi.



Ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri wo muri kaminuza ya Havard witwa Mattew Sachs abukoreye ku banyeshuri bagenzi be bakunda kumva umuziki yabikoze agamije kureba ibyiyumviro bya buri muntu mu gihe yumvise indirimbo akunze cyane ndetse imuryoheye.

Muri ubu bushakashatsi Mattew yafashe abanyeshuri 20, icumi muri bo bumvaga umuziki bakagira ibyuyumviro bitandukanye naho abandi icumi bumvaga umuziki ntibigire icyo bibabwira.

Nyuma y’ubu bushakashatsi, abahanga banyujije muri scanner ibijyanye n’ubwonko bw’abakoreweho ubushakashatsi bose maze baza gusanga abajya basesa urumeza ari ba bandi bakunda kugira amarangamutima vuba ndetse ngo aba ni abanyamahirwe cyane mu buzima bwabo.

Aba ngo ntibakunda kurwara cyane, bahorana imbaraga mu buzima bwabo kandi bahora bishimye iminsi yose, kubabona bababaye ni gacye cyane kandi nabyo ntibimara umwanya munini, ubwonko bwabo ngo bukora neza cyane kuko umuziki bakunda ubafasha kuruhuka bigatuma imitekerereze yabo yaguka ku buryo ari bo bavamo abantu b’abahanga ndetse n’ibihanganjye ku isi.

Ikindi kintu gitangaje nuko ngo abantu bakunda kumva umuziki cyane barya ibiryo bike bishatse kuvuga ko niba ushaka kugabanya ingano y’ibiryo wajyaga urya ku munsi, jya wumva umuziki.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND