RFL
Kigali

Niba ujya ureba filime ukarira, uri umuntu udasanzwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/06/2018 13:25
1


Ese byari byakubaho ko ureba filime ibabaje cyangwa ishimishije ku buryo burenze bikagutera kurira? Ubushakashatsi buvuga ko bene aba bantu baba badasanzwe



N'ubwo atari ibintu bitangaje cyane kubona film iteye agahinda cyangwa se iteye amarangamutima umuntu akarira ariko ntibiba kuri buri wese nubwo na none benshi bibabaho bitewe na empathie cyangwa se ikintu kiba mu mubiri w’umuntu kimutera amarangamutima adasanzwe bigatuma asuka amarira.

Ibi ngo biterwa n’uko umuntu uri kureba film yishyira mu mwanya w’uri kubabazwa cyangwa se uri guhura n’ibishobora kumutera kurira noneho umuntu uri kureba film atamenya aho amarira aturutse akarira kandi bitari ngombwa. Gusuka amarira menshi mu gihe umuntu ari kureba film bshobora guterwa n’uko uri kureba film yibutse ibyamubeyaho bisa n’ibyo areba cyangwa se akishyira mu mwanya w’ikimutera kurira. 

Iyo bimeze bityo rero ngo umuntu ba ari umunyamahirwe cyane kuko umubiri we ndetse na roho bye bivubura amarangamutima adasanzwe kuruta ay’umuntu uri mu bibazo runaka bikabasha gutuma uwo bibayeho amererwa neza nyuma y’icyo gikorwa. Paul J.Zak, umwe mu bashakashatsi mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu avuga ko kugira amarangamutima ameze atyo kandi utabishakaga bituma umuntu agira ubumenyi bwo gusobanukirwa byisumbuyeho.

Uyu muntu akandi ngo agira igikundiro cyinshi, agirana ubusabane budasanzwe na bagenzi be, amenya gufasha abababaye atagombye kuzuyaza. Paul akomeza avuga ko bene uyu muntu aba afite mu mutwe hafungutse cyane, ngo yumva vuba kandi agafata mu mutwe kuko nta bibazo bihambaye aba afite mu mutwe we ari nabyo bimuha ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse no kuruhuka neza agasabana n’abandi kuko aba ataremerewe.

Muri make rero gusuka amarira mu gihe uri kureba film runaka kandia kenshi bikaba utabigizemo uruhare ntago ari bibi ahubwo jya ubyishimira kuko byerekana uwo uri we, ntibazakubeshye ngo bakubwire ko uri umunyantege nke kuko uteye gutyo. Ntuzigere unifata cyane mu gihe bigeye kukubaho ahubwo jya ubyishimira usuke amarira yawe uko ubyumva. 

Src: www.demotivateur.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Megan pia5 years ago
    Ibintu nibyo pee neza neza





Inyarwanda BACKGROUND