RFL
Kigali

Ni iki wakora nyuma yo gutandukana n'umusore-umukobwa mwakundanaga?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/10/2014 12:30
3


Abantu benshi iyo bahuye n’ibibazo bibakomereye, kwifuza gupfa bikunda kuza mu bitekerezo. Ibihe bikomerera ubuzima bwa muntu kuri iyi si tubamo ni byinshi. Kubura cyangwa gutandukana n’umukunzi wawe bishengura umutima.



N’ubwo hari ibihe umuntu ageramo akumva aremerewe cyane, nta kibazo na kimwe umuntu atakwivanamo. Zirikana ko mu isi turakunda,tugakundwa,rimwe na rimwe hakabaho gutandukana.

Nyuma yo gutandukana n’uwo wakundaga cyane ,ubuzima burakomeza,ndetse ukaba wakongera kugira ibihe byiza nk’ibyo wahozemo cyangwa birushijeho. Tugiye kurebera hamwe icyo wakora igihe ufite umutwaro wo kuba waratandukanye n’umukunzi wawe mwakundanaga cyane.

1.Iyakire

Ihe igihe cyo kwiyakira no kwemera ibyakubayeho. Kuba waratandukanye n’umukunzi wawe, ntibivuze ko ubuzima burangiye. Ugomba gutegura uko ejo hazaza hawe haba heza kurutaho. Ntugomba kurambiriza ku bihe byahise kandi bitazagaruka. Wiheranwa n’amarira ni wowe ugomba kwikorera umutwaro w’ubuzima bwawe busigaye.

Izere ko hazabaho umunsi umwe ukongera ukagira ibyishimo n’ubwo ubu ibihe urimo atari byiza na gato. Kugira ngo uwo mucyo uzongere ukumurikire , ugomba gushyiramo imbaraga zawe, ntibizizana. Guhita wishora mu rundi rukundo utarakira ibikomere si byiza. Ihe igihe nibura cyo kubanza kwakira ibyakubayeho.

Guhita winjira mu rundi rukundo ntagihe runaka wihaye, bishobora gutuma utinjiramo neza hakaba havuka ibindi bibazo bituma mwatandukana n’umukunzi wawe mushya, cyangwa se ukaba wakongera guhura n’ikindi kibazo kigukomeretsa bikaba byagutera kuzinukwa urukundo n’igisa narwo.

2.Gira intego

Gutandukana n’umukunzi si igihano cy’urupfu wakatiwe. Ugomba gukomeza ujya mbere aho gutakaza icyizere cy’ubuzima. Amagambo y’abantu akurikira ibihe wanyuzemo aragora kuyihanganira. Abantu ariko sibo bagomba kukubuza ibyiza ugomba kugeraho. Irengagize uruvugo ,ufate intego y’ubuzima bwawe buri imbere.

Umuhanga umwe niwe wagize uti:"Icyangombwa si uko twitwara neza mu bibazo duhura nabyo, icy’ingenzi ni ukumenya kwitwara neza ku magambo y’abantu aturuka hanze iyo duhuye n’ikibazo"

3.Mu buzima hari ibintu utapfa guhindura

Mu buzima bwa buri munsi tubamo hari ibintu bibaho ukaba ntacyo wabihunduraho. Gutandukana kwanyu ushobora no kuba ntaruhare wari ufitemo. Ntacyo wari gukora ngo uhagarike gutandukana kwanyu. Emera rero ko ntacyo wabikoraho ahubwo urebe imbere aho guheranwa n’agahinda ,ahahise utanahindura.

Kwiyakira nyuma yo gutandukana n’umukunzi mwagiranye ibihe byiza mu rukundo bigora abantu benshi.

4.Shaka imbaraga mu bandi

Nubwo ubona uri wenyine, waranzwe, warasizwe,hari bantu bakigukunda kandi bakwitayeho. Nta wangwa na bose. Ubakira kuri urwo rukundo bakugaragariza. Indi nama isumba izindi gerageza kwigira ku bantu uzi bahuye n’iki kibazo ariko bakagisohokamo neza.

Umuntu uguhumuriza aba akenewe mugihe uhuye n’ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye. Ntawundi wagufasha kwiyakira uretse nibura uwahuye n’iki kibazo akaba azi uburyo bivuna kwiyakira iyo habayeho gutandukana mu rukundo.

5.Wiheranwa n’ibibazo

Igihe urimo kiragoye. Ibibazo biza ari uruhuri ukabura epfo na ruguru. Wiheranwa nabyo ngo wumve ko ubuzima burangiye. Gira icyo ukora gituma ubasha kureka kwihugiraho no gutekereza ibihe bigoye wanyuzemo byahise. Kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo gushaka kwiyibagiza ibyahise sibyo. Tekereza impamvu zikwereka ko ugomba kuba nk’uko wahoze kandi uharanire gutera intambwe ugana imbere.

gukunda

6.Haracyari amahirwe

Mu buzima bwo ku isi amahirwe ntajya arangira. Nubwo bitakugendekeye uko wabiteganyaga cyangwa ibintu bitagenze neza nk’uko ubyifuza, imbere yawe haracyari amahirwe menshi. Ushobora kuzahura n’undi mukunzi uguhoza amarira warijijwe n’uwo mwatandukanye. Umukunzi wawe wa mbere siwe Kampala si na we urukundo rugarukiraho.

7.Gira isomo ukuramo

Gutandukana hagati y’abantu babiri bakundanaga byanze bikunze haba hari amakosa yakozwe n’umwe murimwe cyangwa mwembi. Ni byiza rero kugira isomo ukuramo kugira ngo ejo nukundana n’undi,iri kosa ritazongera kukubaho. Ibibazo iyo bikubaho ntugire isomo ukuramo,uhora muri rya korosi ugombwa na ryakosa kuko ntacyo waryigiyeho.

Ahahise hararangiye,ahazaza harategurwa. Igihe cya nyacyo cyo kuhategura ni iki. Kwigunga no kwihena ntacyo bihindura.

Ibitekerezo, ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira ubutumwa bwawe ahabugenewe.

R. Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana Judithe9 years ago
    Ugomba Kwakira Ibikubayeho Kandi Ukirinda Kugenda Umena Amabanga Mwagiye Mugirana.
  • Rutayisire robert9 years ago
    yea muribyo ugomba nokumenya ko iminsi yokubabara itaragiye kuko hari nibyo ugomba kwitaho judithe uri umuntu unkoze ahantu gusa ndagushimye
  • NIYIBIZI XAVIER EK RUHABYASHITANI9 years ago
    GUSA.UKOMBIBONA,NIYIHANGANEYIZERIMAGUSA.ISUBIRIZA!IGIHE





Inyarwanda BACKGROUND