RFL
Kigali

Ni bande bibasirwa cyane igihe banyoye inzoga nyinshi bakaba batakaza ubushobozi bwo kwibuka (Blackout)?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/10/2018 18:00
0


Abakunda kunywa inzoga bakizihirwa nibura byababayeho rimwe cyangwa babonye uwo basangiye byabayeho. Kunywa inzoga umuntu agakora ibintu runaka aho zimushiriyemo akaza kwibagirwa ibyabaye byose ni kimwe mu bintu bikunze kuba ku banywa inzoga.



N’ubwo kubyumvisha amatwi gusa bihita byumvikana nk’ibitari byiza, burya gusinda kugeza aho ubwonko butabasha kumenya ibyo nyirabwo ari gukora bishobora kugira izindi ngaruka zitandukanye. Byinshi mu byaha biburanishwa rukabura gica harimo ibiba byakomotse kuri uku kunywa inzoga nyinshi bigeze aho umuntu ata ubwenge.

 Ab’igitsina gore bagira iyi ngeso mu buryo buzwi bashobora gufatiranwa mu gihe bari muri izi ntege nke bagafatwa ku ngufu n’abagabo, n’ubwo nta wahakana burundu ko abagabo nabo batafatiranwa ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina itumvikanweho. Usibye ibyo kandi, hari abagurisha ibintu batunze by’agaciro, hari abatanga amasezerano bugacya byose batabyibuka.

Igihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi cyane hari aho ashobora kugera ubwonko ntibubashe kubika amakuru ari kuba muri ako kanya. Ikiba kibaye ni uko hari udutsi tugira uruhare mu gufasha ubwonko kubika amakuru twitwa hippocampus inziga ziba yafunze.

Ubushakashatsi buvuga ko abakiri bato ari bo uku kwibagirwa biturutse ku nzoga (blackout) bikunze kubaho. Abakunze kwibasirwa cyane harimo abantu bapima ibiro bicye ndetse n’ab’igitsina gore. Abandi bibasirwa ni abafata ubundi bwoko bw’ikiyobyabwenge, nk’itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Ibi byo kunywa inzoga nyinshi kandi ngo bishobora kuba uruhererekane rw’imiryango (genetic).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND