RFL
Kigali

New York: Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2017 12:57
0


Kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nzeli 2017, Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti 'Ikiganiro na Kagame'.



Iyi ikaba yari imwe mu nshingano ze mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York. Muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mukarere. Avuga kuri demokarasi n’ubwisanzure, Perezida Kagame yavuze ko nubwo demokarasi ari ihame buri wese aba ashaka kwiyumvamo, hari uburyo bamwe bayumva uko itari. Yagize ati:

Domokarasi koko ni demokarasi, guhitamo kuyisobanura nkaho ari iyo mu “bihugu byo mu burengerazuba bw'isi” nibyo koko, ariko se mu by’ukuri ibi bisobanuye iki? Iri jambo, demokarasi , ni ihame  twese dufite aho duhuriye naryo, ariko ntirigomba gufatwa kimwe hose. Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi ntibyahwemye kudusaba ko twagendera ku gisobanuro biha demokarasi, banashyiraho amahame y’uko abantu bagomba kubaho. Ni gute abaturage bakwigenga, mu gihe uburyo babaho bugenwa n’undi muntu? Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji.

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro

Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abigisha Abanyafurika demokarasi arinabo bagaruka bagatanga ibitekerezo byuwo bifuza ko ariwe uyobora igihugu. Avuga ku mpinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bageze ku iterambere kuko bari bafite icyerekezo gihamye  kuva muri 2000 kugeza muri 2020 cy’uburyo hagombaga kuzamurwa ubushobozi bw’abaturage. Yagize ati:

Iterambere ry’ubukungu tubona mu Rwanda rinafite aho rihuriye n’ibibazo bya politiki twavugaga mu kanya. Inkunga y’amahanga yagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko twagaragarizaga abaterankunga ko ikoreshwa neza. Twahisemo gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo: uburezi, ubuzima n’umutekano kugira ngo abaturage bacu babeho ubuzima bubahesha agaciro. Mu myaka 15 ishize ubukungu bwacu bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka. Ibi byose bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda kandi biri ku rwego rushimishije. Twari turajwe ishinga no kwiteza imbere ubwacu no kugeza abaturage bacu aho bagomba kuba.

Kuri manda ya gatatu ndetse n’intsinzi y’amajwi arenga 98%, Perezida Kagame yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’amateka y’igihugu. Yagize ati “Ibi hari aho bishingiye mu mateka yacu. Imyaka 23 yo kongera kubaka igihugu  ndetse no guhuriza hamwe abaturage bahagaze neza. Abashobora gushingira ku mateka y’u Rwanda basobanukirwa impamvu ari uko bimeze, gusa ku bindi bihugu ibi bishobora gufatwa ukundi.

Yakomeje agira ati: "Ni gute abantu batsinda amatora ku majwi 35%?Twebwe mu Rwanda twabonye byizana. Jyewe nari niteguye kuva ku buyobozi, ariko bidatinze, hahise hatangira ubukangarumbaga, imikono y’abantu miliyoni enye ijyanwa mu nteko ishingamategeko. Iyo mikono yasabaga ko itegekonshinga rihinduka ariko ntirihinduke ryose, icyo bashakaga ni manda ya gatatu.”

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya Kongo no kubishakira ibisubizo byarebaga Abanyekongo ubwabo, ngo hari impamvu zaturutse ahandi, aha yavuze kuri MONUSCO yananiwe kugarura amahoro kabone nubwo yahawe amamiliyari y’amadorari n’umuryango mpuzamahanga.

REBA ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND