Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 abanyarwanda baba mu gihugu batora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu gihe abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batoye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru,kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017, mu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora yagenze neza mu bihugu binyuranye ku isi, aho abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu bitoreye uwo bifuza ko aba Perezida w’u Rwanda, gusa ngo NEC ntiyatangaza amajwi yavuye mu matora kuko agomba kubarurirwa hamwe n’ay’abanyarwanda baba mu Rwanda kuko bo bagomba gutora kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 kuva isaa moya za mu gitondo.
Kubarura amajwi yose y'abatoye birakorwa kuri uyu wa Gatanu kuva isaa Cyenda z’amanywa. Mu ijoro ryo kuwa gatanu kuva saa moya z’umugoroba, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iraba yatangiye gukusanya amajwi aba arimo ava mu turere, ibi bigomba gukorwa ku mu ruhame imbere y’itangazamakuru n’abaturage bari bube bari ahabera iki gikorwa mu cyumba mberabyombi cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza
Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yabitangarije abanyamakuru, abanyarwanda baba mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni bo batari bemerewe gutorera muri ibyo bihugu kubera ikibazo cy’umutekano mucye. NEC yabwiye abanyamakuru ko yabiganiriyeho n’izindi nzego zinyuranye na Leta y’u Rwanda, mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2017 bafata icyemezo cy’uko i Burundi na RDC nta matora ya Perezida azahabera kuko nta mutekano uhari watuma amatora agenda neza.
Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda yasabye abanyarwanda kwitabira amatora ari benshi, bagatora mu bwisanzure bakihitiramo uwo bashaka ko ababera Perezida. Yagize ati “Icyo dusaba abanyarwanda ni uko bazitabira amatora ari benshi kandi bakazatora neza birinda imfabusa. Bazatore ari benshi kandi batore neza, bihitiremo umukandida ubereye u Rwanda.”
Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa NEC
Prof. Kalisa Mbanda yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu ahagana isaa yine z’ijoro abanyarwanda baba bamaze kumenya umukandida ufite amahirwe menshi yo kwegukana umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abanyarwanda bakaba bari burare bamenye 70% y’ibyavuye mu matora ya Perezida mu gihe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ari bwo hazatangazwa uwatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7. Yagize ati:
Ariko hari n’icyifuzo cy’abanyarwanda benshi batugezaho bifuza kutaryama batamenye nibura icyerekezo, batamenye umuntu ufite amahirwe yo kuzatsinda ariya matora akayobora u Rwanda mu myaka iri imbere. Ni cyo gituma tuzakora uko dushoboye kose ntiturenze isaa yine, isaa yine n’igice tutarababwira icyerekezo aya matora afite, ejo rero mu masaa tanu (z’ijoro) abanyarwanda bakaba babemenye ufite amahirwe yose yo kuzatsindira umwanya wa perezida wa Repubulika.
Twabibutsa ko abakandida batatu ari bo bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, abo bakandida ni: Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Philippe, umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi. Twabibutsa kandi ko Perezida ugiye gutorwa azayobora manda y’imyaka 7. Aba bakandinda uko ari batatu, umwe muri bo uhabwa amahirwe menshi yo kuba Perezida, aramenyekana uyu munsi ahagana isaa yine z'ijoro.
AMAFOTO MU KIGANIRO N'ABANYAMAKURU
Icyumba cyabereyemo ikiganiro cyatumiwemo abanyamakuru
Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo
AMAFOTO: Ashimwe Constantin / Afrifame Pictures / Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO