RFL
Kigali

Ndi umukobwa w’imyaka 24 wavukanye ubwandu bwa SIDA, ndifuza umukunzi ufite gahunda ufite inzu i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2018 11:48
29


Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yandikiye Inyarwanda.com ayibwira ko yavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubu akaba ageze mu gihe cyo gushaka umukunzi. Yatubwiye ko ashaka umukunzi ufite gahunda.



Mu butumwa uyu mukobwa yatwandikiye ariko akadusaba kudatangaza amazina ye, yagize ati: “Mwiriwe? Ndi umukobwa w’imyaka 24 wavukanye ubwandu bwa SIDA. Mfite A0 ndetse na certificate ya cuisine yose, mfite akazi kadashamaje. Imibiri yombi yiganjemo igikara. Ndeshya na 1.65 cm, nkaba mpima ibiro 60 (Kg). Ndifuza umukunzi ufite gahunda, iby’imikino oya kuko nakinishijwe kenshi ndarambiwe. Uwo musore agomba kuba afite ubwandu nawe kuba afite akazi keza katunga umuryango, yifitiye inzu ye mu mujyi wa Kigali n’akarusho areshya atleast 1.70cm atananutse. 

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com cyangwa akatwandikira kuri info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100%. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank5 years ago
    Mushiki wacu ko ucyeneye umuntu mufatanya murugendo kubera ikibazo cy'uburwayi muhuriyeho ukaba uri kumugora?? nukuri ntibyoroshye kugira inzu i kgli muri ibi bihe! Shyira Balon hasi utuze ushake umutype uri Sélieux nibura ufite imyumvire yatunga inzu muzabigeraho rwose!!!
  • Sukondyoha5 years ago
    Ariko akaga kabaho koko!!!!!! Ubwose ko ushaka ufite ibyo wowe uzaza uzanye iki? Singuciye intege ariko ufite ibyo ushaka nawe afite ibyo ashaka. Ngo A0,hmhmhmmmm!!!!! Harya graduation yabaye ejobundi harimo abakobwa bangahe?
  • Divin5 years ago
    Arikose nkuyu arwaye SIDA none arashyiraho amananiza? A0 ntiwayikangisha benshi barazicaranye. Umuntu ufite inzu ikigali aKiri ingaragu niyowaba uri Miss ntiwapfakumubona. Nkanswe wowe ufite na SIDA. Inzara yibintu izabata kugasi, wowese iyonzu wayishatse kwstazakurusha kuyibamo?
  • Hirwa5 years ago
    None ubyibushye uzapfa kumukurahe kdi yaranduye?ko ari bake babana nubwandu bwa SIDA babyibushye, ko nawe utabyibushye condition ushiraho ni iziki? 60kg
  • Muhoza5 years ago
    Oya namwe mwimusesereza kuko nubwo afite icyo kibazo ntabwo bivuzeko ibyiyumviro bye mwabipfobya kuko nimana idukangurira gusaba neza saba icyo ushaka.knd niba muri gusoma neza we ubwe ibyo yanditse bitandukanye na title we yavuzeko ibaye ihari byaba ari akarusho.ntabwo yabigize ihame.knd buriya afite impamvu kuko inzu zose ntabwo ari etage rero mumureke nokuba yatinyutse afite kiriya kibazo nintwari yirinze kwanduza mwebwe mwese muri kumusesereza.murakoze
  • Don't be hard5 years ago
    Ariko kuki abantu bakunda kuvuga ibyo babonye ntibite kuri feelings zumuntu??? Ntago yabasabye ideas zanyu cyane ko condition wenda asaba mutazujuje(SIDA). We yavuze ibyifuzo bye namwe mufite ibyanyu. Ushobora gusanga abonye uwo mukire ufite inzu ariko wabuze umugore kuko yanduye. Kdi buriya wasanga impamvu ashaka inzu ari ukugiramgo yumve ari safe kubazamukomokaho kuko wenda yumva igihe atakiriho atabasiga banyagirwa. So mukobwa mwiza rero Uwiteka akujye imbere ahaze kwifuza kwawe. kdi ujye usenga cyane ,Imana ni byose kdi niyo kwiringirwa. Courage
  • Bebe5 years ago
    Ntimukajye mwishima hejuru yumuntu nawe siwe wigize atyo,sibyiza. Deja afite umutima ukomeretse wenda abonye ibyo yifuza byamugabanyiriza. Be careful don't judge
  • John5 years ago
    Uyu mukobwa ,ashobora kuba acyekako A0 ari imari ihenze cyane ,ubu Ducyeneye abafite PhD cg za Ir naza Professor ako ga certificate ko guteka ntacyo kavuze my Dear
  • John5 years ago
    Haryango amaranye umugera wa Sida 24ans ese ubwo aracafite abasirikare da nimudusobanurire ,ubwo wabyara binyuze muyihe nzira ???????
  • Makuza5 years ago
    Sinsetse kdi simbabaye. Ndazi ko abakobwa benshi ark bifuza, but nturengere ngw’inzu i kgl!? Iminsi urayibarira ku ntoki ark inzu uzi kuyigeraho ar’ibyoroshye! Ahaa nzaba mbarirwa
  • nziza5 years ago
    ahhhhhh A0 rwose yigurishe ubone ko hari nuwaguha 1000 shyira ballon hasi kuko nawe ntacyo. uraba umuzaniye mushiki wanjye
  • Bb5 years ago
    Hhhhhhhh wabona amubonye nyamara wenda nkumusaza wapfakajwe na SIDA ufite ibyo byose ariko wamugani umusore ntawe uzapfa kubona mukobwa mugenzi wanjye, naho A0 yo ntawukiyirata pe!!!! Iyo ntawutakiyifite Ahubwo wari kuvuga uti nshaka umuntu twafatanya tugatera imbere
  • Muhoza5 years ago
    Bavandi dushatse twarinda amagambo yacu.kuko turi kwisi idasakaye uriya mwana yavutse nkawe uri kumubwira ngo arabarira iminsi kuntoki.urupfu twese tugendana narwo twitonde.kuba yaravukanye ubwandu nta ruhare yabigizemo pe ayo magambo muri kwandika aha mumenyeko ashobora kubabera urubanza.usomye ukitambukira waba iki?yanditse asaba ubufasha none ahubwo muri kumusonga.akeneye iyo nzu kuko we atekerezako ntamyaka myinshi afite yo kuyishaka buriya yanditse biriya yabanje gutekereza kumwana we.wasanga yarabayeho nabi ariko atifuzako umwana we azabaho nabi.please murinde amagambo yanyu.kuko wenda wowe ejo ni cancer bitekereze niki kibabaje muribyo?wenda ejo uzatega moto ikamyo ukunyure hejuru ninde uri kubarira iminsi kuntoki?kuba afite A0 sikibazo bara abo uzi badafite na A2 knd badafite iyo sida.muvandi uri intwari knd ubuzima nibwiza imbere no kuba ugejeje kuriyo myaka hari abavuka bagapfa knd iyo sida ntayo bafite ubitekerezeho kuko abo bavuga cyane ntibaziko numuti watangiye kuboneka.murakoze
  • Ntawiheba amse5 years ago
    Yohumura ura bona ugukunDa
  • Ntawiha Jean Pierre5 years ago
    Humurashenge,uzamubona Kandi Mukwezera,birashobokankukotwambaye,umubiri Shenge,uzampamagare Kuri 0781104107
  • Desire Bahati kambale 5 years ago
    Mwasetsa n’uwapfushije. Ngo nonese ubyibushye arwaye sida wamukura he? Oh my God
  • Desire Bahati kambale 5 years ago
    Murasetsa ka ngire ntya simbabeshye. Sida, kubyibuha oh Jesus. Kwifuza byo nta kosa afite ahubwo ni mwiza ndamukunze kuko amasengesho ye ari specific na Hanna yasabye Imana umwana ariko ntiyavuze ngo yaba umuhungu cyangwa umukobwa nta bugi budakeba. Yavuze umuhungu ahabwa Samuel.iyo aza kuba ari hano canada aho sida itica umuntu ahubwo bayica yakagize amahirwe ariko kigali tubiharire nyiribiremwa
  • Niyise the cat5 years ago
    Muraho neza, Nd'umusore w'imyaka 30,nkaba mbandikiye kugirango mumfashe kubona umukobwa ufite gahunda tugakundana ariko akaba abana n'ubwandu kuko najye mbana n'ubwandu. Aramutse abonetse twaganirira kuriyi numero 0785288900 maze tukavugana birambuye. Please niba utanyuzwe nibi ndagusabye ntunsesereze kuko natwe twagezweho niki kibazo turabantu kandi tubayeho . Murakoze mukomeze kugira umwaka mushya muhire twatangiye.
  • Theo5 years ago
    Yewe haracyariho abantu bagifite imyumvire yabo itandukanye n,igezweho!! Ngo kubyibuha? Erega ubwo iyo ubonye umuntu ubyibushye uhita ushyiraho V uti uriya ni mutaraga!!!! Kwandura no kubyibuha birahabanye kureeeee!
  • NIYONGIRA Thomas5 years ago
    Nawe ohereza izawe kuriyonimero murakoze





Inyarwanda BACKGROUND