Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yandikiye Inyarwanda.com ayibwira ko yavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubu akaba ageze mu gihe cyo gushaka umukunzi. Yatubwiye ko ashaka umukunzi ufite gahunda.
Mu butumwa uyu mukobwa yatwandikiye ariko akadusaba kudatangaza amazina ye, yagize ati: “Mwiriwe? Ndi umukobwa w’imyaka 24 wavukanye ubwandu bwa SIDA. Mfite A0 ndetse na certificate ya cuisine yose, mfite akazi kadashamaje. Imibiri yombi yiganjemo igikara. Ndeshya na 1.65 cm, nkaba mpima ibiro 60 (Kg). Ndifuza umukunzi ufite gahunda, iby’imikino oya kuko nakinishijwe kenshi ndarambiwe. Uwo musore agomba kuba afite ubwandu nawe kuba afite akazi keza katunga umuryango, yifitiye inzu ye mu mujyi wa Kigali n’akarusho areshya atleast 1.70cm atananutse.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com cyangwa akatwandikira kuri info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100%. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO