RFL
Kigali

Nahataragera umuriro hagera urumuri, Huye na Nyamagabe hatanzwe amatara adasaba umuriro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/08/2016 12:10
1


Kuri uyu wa kane tariki ya 25 na 26 Kanama 2016 ikigo gikora ibikorwa byo kugeza ku banyarwanda amatara akoresha imirasire y’izuba ‘Waka Waka Ltd’ ifatanyije na World Vision batangije igikorwa cyo gukangurira abaturage bo mu majyepfo gukoresha amatara akoresha imirasire y’izuba mu gihe umuriro w’amashanyarazi utarabageraho.



“Waka waka Ltd” ni Kompanyi yo mu gihugu cy’u Buholandi ikaba ikorera kw’isi hose, aho igenda ishishikariza abantu gukoresha amatara akoresha imirasire y’izuba kuruta kurindirindira amashanyarazi nyamara bigaragara ko nubwo iterambere ryihuta ariko amashanyarazi atahita agerera rimwe mu gihugu hose.

wakawaka

Alexander Brummeler umuyobozi wa Waka Waka ku Isi

Ni imihango yabereye mu turere twa Huye na Nyamagabe aho abaturage ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kompanyi ku rwego rw’isi bari bamanutse bajya gusangiza abaturage ubu butumwa bwabakura mu mwijima bagahabwa urumuri rwaba rubamurikiye mu gihe bagitegereje ko Leta ibagezaho amashanyarazi.

wakawaka Uyu wambaye imyeru niwe muyobozi wa WakaWaka mu Rwanda

Benshi mu baturage b’uturere twa Nyamagabe na Huye bishimiye uru rumuri bahawe ndetse banagaragaza ibyishimo ko uru rumuri bahawe rukoresha imirasire y’izuba rutanahenze ku muturage dore ko iri tara rikoresha imirasire y’izuba rigura ibihumbi 40 bikishyurwa mu byumweru 80  ndetse bikanarenga,aho umuturage asabwa kwishyura byibura amafaranga magana atanu (500 FRW) kuzageza umwenda wose awumazemo akagera ku rwego rwo gukoresha itara nta kindi kiguzi asabwa n’iyi sosiyete cyangwa akaba yajya yishyura amafaranga 300frw mu cyumweru.

wakawakaMuri ibi birori byabereye muri utu turere byarimo umuziki w'umwimerere

wakawakaHari itorero rya kinyarwanda ryasusurukije abari aho

Iyi gahunda ya Waka Waka Ltd yo gusakaza urumuri biciye mu itara rikoresha imirasire y’izuba, imaze kugera mu turere nka; Gicumbi, Kamonyi, Rulindo na Nyamagabe ndetse na Huye mu gihe hagishakishwa uko bageza uru rumuri no mu tundi turere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yes7 years ago
    Ni byiza kbsa nyamagabe nihake





Inyarwanda BACKGROUND