RFL
Kigali

N’imbunda ntizahagarika guharanira impinduka abagande dufite-Bobi Wine

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/11/2018 17:19
0


Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi ku izina ru’ubuhanzi rya Bobi Wine wagaragaje guhirimbanira impinduka muri politiki y’igihugu cye cya Uganda yashimangiye ko nta gishobora guhagarika ubushake bw’impinduka we n’abandi bagande bafiye inyota.



Robert Ssentamu Kyagulanyi uhagarariye rubanda rwo mu burasirazuba bwa Uganda mu nteko ishingamategeko ya Uganda uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko ugusaba impinduka mu mitegekere y’igihugu cye gukomeje kandi kutazagaharikwa n’imbaraga izo ari zo zose yewe n’intwaro ntacyo zakora.

Bobi Wine yahamije ko  ubu bukangurambaga bw’impinduka bwatangiye kubakwa mu myaka ishize budashobora gusenyuka ahubwo buri kwambuka imipaka bukwirakwira mu gihugu hose. Bobi Wine ahera aha asaba abagande gukoresha  ubu bukangurambaga bakima amatwi ishyaka riri ku butegetsi NRM rikava ku butegetsi. 

Image result for bobi wine

Bobi Wine, urangaje imbere abashaka impinduka muri politiki ya Uganda yasabye urubyiruko kwitabira gufata ibyangombwa bibaranga nk’abagande kugirango mu mwaka wa 2021 mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu bazashobore gutora amaraso mashya kandi mato. Bobi Wine yemeje ko afite ikizere ko urubyiruko ruzatora uzasimbura uzasimbura perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu myaka 32 ishize  mu rugamba rw’impinduka.

Image result for bobi wine

Ubukangurambaga bugamije impinduka bwiswe The People Power bwakuruye imvururu n’imyigaragambyo mu bice bitandukanye bya Uganda hagati y’abashaka izi mpinduka ndetse n’inzego z’umutekano  za Uganda. Ubu bukangurambaga kandi bwatumye ababuharanira barahagurukiye kwinjira mu myanya ifata ibyemezo nko mu nteko ishingamategeko  aho bamwe muri bo banagiye batorerwa iyi myanya.

pmldaily.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND