RFL
Kigali

N’ubwo yatangiye umwuga w’ubu DJ bikigoranye, DJ Cox akomeje kugaragaza ubuhanga-Byinshi utari umuziho

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/03/2015 14:32
3


DJ Cox umwe mu ba DJ bakomeje kwigaragaza mu kazi ko kuvangavanga imiziki(deejaying)yemeza ko mu gihe kizaza aka kazi kazaba ari ak’umwuga ndetse ko hari icyizere ko umu DJ mu minsi iri imbere azaba ari umuntu wiyubashye kandi ufata umushahara mwiza kuko ba nyiri utubyiniro bari kuzamura imyumvire .



Mu gihe cyashize akazi ko kuvangavanga imiziki ntikahabwaga agaciro ariko uko iminsi ihita niko gakomeza gutera imbere haba mu kwinjiriza abagakora agatubutse no kurushaho gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga nkuko byemezwa na DJ Cox umwe mu ba DJ bakomeje kugaragaza ubuhanga muri iyi minsi mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com.

DJ COx

DJ COx

DJ Cox

Yatangiye aka kazi bigikomeye  , nta bikoresho , kubona umuziki bikigoranye

DJ Cox avuga ko muri 2011 ubwo yatangiraga  akazi ko kuvangavanga muzika I Butare ahahoze ari Kaminuza y’u Rwanda(NUR),  umuntu ukora akazi ko kuvanga imiziki mu kabyiniro atahabwaga  agaciro gakomeye , ndetse  muri icyo gihe ibikoresho bikaba byari bikiri bikeya.

Cox yemeza ko uretse ibikoresho byari ikibazo kubera ubushobozi, ubumenyi muri aka kazi nabwo bwari ubwa ntabwo ndetse we na bagenzi be bari bafite ikibazo cyo kubona umuziki mu buryo buboroheye.

DJ COx

DJ COx

DJ Cox abona hari aho biva n’aho bigana

DJ Cox asanga akurikije intambwe imaze guterwa, yemeza adashidikanya akazi k’ubu DJ kamaze gutera imbere kandi mu gihe kizaza abagakora bazaba bafite ubuzima bwiza n’umushahara ufatika .

 Yagize ati”Aho nshingira icyizere ni uko imyumvire y’abantu cyane cyane abakoresha igenda ihinduka . Ba nyiri utubyiniro(clubs) wasangaga bafata umu DJ nkumukozi usanzwe , ko nta gaciro kanini afitiye akabyiniro cyangwa akabari gusa muri iyi minsi bamaze kubona ko abantu baza bakurikiye umuziki  mwiza. Niba rero umu DJ atangiye gufatwa nk’umuntu ufatiye runini akabyiniro cyangwa akabari runaka urumva ko biri kugenda biza.

Gukora aka kazi bimaze kumugeza kuri byinshi

Cox yakomeje avuga ko kuba akora aka kazi bimubeshejeho ndetse byagize icyo bimwungura gifatika. Yagize ati” Uretse umutungo bimaze kumpesha bitari ngombwa ko mvugira aha, namaze no kugura ibikoresho nifashisha mu kazi(imashini na players). Uretse n’ibyo kandi aka kazi gatuma umenyana n’abantu banyuranye, wakenera mu buzima bwa buri munsi n’izindi nyungu zitandukanye.

DJ Cox yemeza ko amaze kugera kuri byinshi kubera aka kazi

DJ Cox

DJ Cox yemeza ko amaze kugera kuri byinshi kubera aka kazi. Aha ni mu kabyiniro ko muri Kaizen Club Kabeza abarizwa kugera ubu

Umu DJ uhembwa neza ashobora kugeza kuri miliyoni ku kwezi

Ubwo twamubazaga umushahara mwiza umu DJ uhembwa neza, DJ Cox yatwemereye ko  nibura uhembwa neza ashobora kugeza kuri 1500 cy’amadorali y’amerika (1500$), ni ukuvuga ajya asaga gato mliyoni y’amanyarwanda.

Imbere he abona ari heza

DJ Cox wanyuze mu tubyiniro nka Melotwist,144, Horizon, Chez Venant kuri ubu akaba abarizwa muri Kaizen Club asanga kuba we na bagenzi be bakomeje kugenda bibumbira mu matsinda bizabafasha mu kazi kabo haba mu kungurana ubumenyi ndetse no guhesha umwuga waboa agaciro.

Kuri ubu DJ Cox akaba abarizwa mu itsinda(crew) rya  “1000 Hills Entertainment “ rinabarizwamo bamwe mu ba DJ nabo bakomeye harimo DJ Pius ari nawe urihagarariye , DJ Kadir, DJ Breek, DJ Kagame, DJ Cliff, na DJ Focus.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • not applicable9 years ago
    manu.........Heineken inyuma!!!!!!!!!!!!! keep it up muhungu mwiza!
  • patrick9 years ago
    Iyi crew ya 1000 hills entertainment , bazwi murwanda gusa. Bakwiriye gutangira kwimenyekanisha no hanze hose. Bategure za mix n'ibindi bikorwa babi sharing kuri za soundclound na mixcrate n'abandi babamenye.
  • Peter 9 years ago
    keep it up bro





Inyarwanda BACKGROUND