RFL
Kigali

Kwibuka24:Madamu Jeannette Kagame n'abanyarwanda ibihumbi bitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2018 9:54
0


Kuri uyu wa 7 Mata 2018 abanyarwanda biganjemo urubyiruko bitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uru rugendo rwo kwibuka rwakurikiwe n'ijoro ryo kwibuka ryabereye i Remera muri Stade Amahoro.



Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n'izigenga bitabiriye urugendo rwo kwibuka n'ijoro ryo kwibuka. Urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) rwatangiriye ku Gishushu ku Nteko Nshingamategeko y'u Rwanda, rusorezwa i Remera kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka ryitabiriwe n'abanyarwanda ibihumbi byinshi biganjemo urubyiruko. Mu bitabiriye kandi harimo n'abanyamahanga bifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi bakuru mu rugendo rwo kwibuka

Muyango na Nyiranyamibwa baririmbye mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuririmbyi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne wavuye mu Rwanda mu 1973 akagaruka muri 2016 azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo n’izo kwibuka nka ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’. Muyango Jean Marie ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zo ha mbere.

Urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 ‘Walk to remember’ rwabanjirijwe mu no guca urumuri rw’Icyizere ndetse no gushyira indabo ku mibiri y’abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni we watangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, anacana urumuri rw'icyizere.

Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018 ni bwo habaye ijoro ryo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu Jeannette Kagame  wifatanyije n’urubyiruko n’abandi bitabiriye iki gikorwa. Ijoro ryo kwibuka ryabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka 'Walk to remember'

Mu buhamya bwatangiwe mu iri joro ryo Kwibuka ku nshuro ya 24 harimo ubw’uwitwa Numukobwa Assumpata wavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda.Numukobwa yagarutse ku nzira itoroshye y’Umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside ndetse na mbere yayo.Ubuhamya bwe yabusoje ashimira byimazeyo Inkotanyi zashoboye kugira abo zirokora. Yafashe mu mongongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba gukomeza gutera intambwe yo kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.

Umurinzi w’Igihango Kayiranga Isidore yavuze inzira yanyuzemo kugira ngo arokore Abatutsi bashakishwaga.Uyu Kayiranga Isidore avuka  mu karere ka Karongi, mu cyahoze ari komini Gishyita. Mu buhamya bwe, Kayiranga yavuze ko yashoboye kurokora abana batatu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ati" Mukuru wanjye yari umwicanyi, murumuna wanjye yari umwicanyi, abaturanyi bari abicanyi. Nishimira ko muri izo nzitane nashoboye kurokora aba bana".Yasoje asaba Urubyiruko gufata icyemezo kabone n’ubwo waba uziko bizakugiraho ingaruka.Ibi yabivuze ashingiye ku kuba yarabashije kwitandukanya n’abavandimwe be we agakiza Abatutsi bahirwaga muri Jenoside.

Dusingizemungu perezida wa IBUKA yashimye Inkeragutabara ku mazu meza akomeye zubakira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yanashimye kandi Ingabo z’u Rwanda ku bufasha bw'ubuvuzi baha abarokotse Jonoside yakorewe abatutsi. Yanasabye ko hakwiye kubaho imitegurire yihariye y’abakoze Jenoside basoza ibihano,Yagize ati ”Hakwiye kandi gutegurwa ku buryo bwihariye n’abo basanga mu miryango barekuwe, kuko usanga akenshi iyo ngengabitekerezo ya Jenoside icurirwa mu miryango.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari nawe wasoje uyu muhango (Ijoro ryo kwibuka) yasabye urubyiruko by'umwihariko gukoresha inyandiko n'ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ukuri no kwamagana abahakana n'abapfobya Jenoside usanga bakaza umurego muri iyi minsi yo kwibuka.

Atangiza kwibuka ku nshuro ya 24, Perezida Kagame yavuze ko ko Kwibuka byibutsa abanyarwanda ko ari bo bari ku isonga mu gukemura ibibazo byabo. Ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa n'aho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya, kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi, kwibuka ntibizahagarara. Kwibuka bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu”.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO:Muzogeye Plaisir-Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND