Umunyarwandakazi Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ndetse akanegukana ikamba rya Miss heritage(Nyampinga w’umuco/Umurage), kuri ubu ni umwe mu bakobwa 37 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Umuco ku rwego mpuzamahanga, ubu akaba ari ku mwanya wa 5 aho asaba abanyarwanda kumushyigikira.
Miss Mutoniwase Marlene w’imyaka 22 y’amavuko usanzwe ari n’umunyamidelikazi, akaba ari kuri uru rutonde aho ahatanira iri kamba n’abandi ba Nyampinga baturutse mu bice bitandukanye byo ku isi ndetse kugeza ubu aba bakobwa bakaba bakomeje guhabwa amahirwe yo kuzegukana iri kamba binyuze kuri internet mu gihe irushanwa nyirizina rizabera mu gihugu cya Afurika y’epfo mu kwezi k’Ukuboza.
Miss Mutoniwase Marlene ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mutoniwase Marlene yatangaje ko ubu aho ageze akeneye ubufasha bw’abanyarwanda kuko ari nabo bamufasha kugera kure muri aya marushanwa, kuri ubu akaba ari ku mwanya wa gatanu ariko anifuza kuza imbere ndetse akaba yanagera ku mwanya wa mbere.
Aba nibo bahatanira iri kamba, Miss Marlene Mutoniwase ari ku mwanya wa gatanu kugeza ubu
Abatora binyuze ku rubugwa rwa Internet bemerewe gutora inshuro eshanu buri munsi, nyuma y’amatora aba bakobwa bose uko ari 37 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bakazerekeza muri Afrika y’Epfo tariki 2 Ukuboza ari naho amarushanwa arasorezwa tariki 13 Ukuboza, Mutoniwase Marlene akaba yizeye ko hamwe no gufashwa n’abanyarwanda azahesha ishema igihugu.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO