RFL
Kigali

Miss Mutoniwase Marlene uri ku myanya wa 5 mu marushanwa mpuzamahanga arasaba abanyarwanda kumufasha

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2014 16:37
8


Umunyarwandakazi Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 ndetse akanegukana ikamba rya Miss heritage(Nyampinga w’umuco/Umurage), kuri ubu ni umwe mu bakobwa 37 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Umuco ku rwego mpuzamahanga, ubu akaba ari ku mwanya wa 5 aho asaba abanyarwanda kumushyigikira.



Miss Mutoniwase Marlene w’imyaka 22 y’amavuko usanzwe ari n’umunyamidelikazi, akaba ari kuri uru rutonde aho ahatanira iri kamba n’abandi ba Nyampinga baturutse mu bice bitandukanye byo ku isi ndetse kugeza ubu aba bakobwa bakaba bakomeje guhabwa amahirwe yo kuzegukana iri kamba binyuze kuri internet mu gihe irushanwa nyirizina rizabera mu gihugu cya Afurika y’epfo mu kwezi k’Ukuboza.

marlene

Miss Mutoniwase Marlene ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mutoniwase Marlene yatangaje ko ubu aho ageze akeneye ubufasha bw’abanyarwanda kuko ari nabo bamufasha kugera kure muri aya marushanwa, kuri ubu akaba ari ku mwanya wa gatanu ariko anifuza kuza imbere ndetse akaba yanagera ku mwanya wa mbere.

missmissmissmiss

miss

miss

missmiss

Aba nibo bahatanira iri kamba, Miss Marlene Mutoniwase ari ku mwanya wa gatanu kugeza ubu

Abatora binyuze ku rubugwa rwa Internet bemerewe gutora inshuro eshanu buri munsi, nyuma y’amatora aba bakobwa bose uko ari 37 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bakazerekeza muri Afrika y’Epfo tariki 2 Ukuboza ari naho amarushanwa arasorezwa tariki 13 Ukuboza, Mutoniwase Marlene akaba yizeye ko hamwe no gufashwa n’abanyarwanda azahesha ishema igihugu.

KANDA HANO UBASHE GUTORA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emma9 years ago
    Nimumutore bavandimwe dukomeze twiheshe agaciro.
  • tuyigane9 years ago
    murinyuma uretseko mbona ntawe umuhiga mu bwiza
  • Niyigena Jean Baptiste9 years ago
    Batora gute kuri Internet kuruhe rubuga
  • 9 years ago
    Turamushyigikiy.abanyarwanda tumurinyuma.
  • Nyamwasa theogene 9 years ago
    Mwifurije intsinzi merci
  • Nyamwasa theogeney9 years ago
    Mwifurije intsinzi merci
  • soso9 years ago
    Nzatora Swaziland na Zimbabwe. Bakwica!
  • bonny9 years ago
    umunyarwndakazi wacu tumwifurije amahirwe menci,ahubwo website twamutoreraho yitwa ute?





Inyarwanda BACKGROUND