RFL
Kigali

Musore uzirinde kwirukira umukobwa umeze gutya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/04/2018 20:30
0


Mu buzima abakundana bagera ku rwego rwo kubaka bakabana nk’umugore n’umugabo, ibintu bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bikomeye. Nk’uko tubikesha urubuga rwa elcrema twateguriye abasomyi ba inyarwanda by’umwihariko abasore bitegura kurushinga inama ku bakobwa badakwiye kwirukira kuko bazabaho bababaye mu ngo zabo.



Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Ukurusha umugore mwiza aba akurusha urugo.” Duhamya tudashidikanya ko nta wutifuza kugira urugo rwiza, ubu bwiza tuvuga hano ntabwo ari ubugaragarira inyuma gusa, ahubwo ubwiza bugaragarira n’imbere, mu mico, mu bikorwa no mu myifatire y’umuntu.

Inyarwanda.com ni urubuga rutabogamira uruhande rumwe, mu minsi yashize tweretse abakobwa ubwoko bw’abasore bakwiye kwirinda kwirukira, ubu twongeye kwifashisha urubuga rwa Elcrema dutegurira abasore cyangwa abagabo inama ku bakobwa cyangwa se abagore bakwiye kwirinda kwirukira gushaka bakaba ari aba bakurikira:

1.Umugore uhorana umunabi

Abagore nk’aba bashaririye babaho, ugasanga ibintu byose n’iyo byaba ari byiza gute we ntaburamo ikosa, agahora akubwira nabi mutaranabana. Ese utekereza ko nimubana azabireka? Intekerezo z’umukobwa umeze gutya usanga nta kiza zibogamiyeho ibintu byose abitekereza mu nguni mbi yabyo nyamara yirengagije uruhande rwiza bigira. Umugore nk’uyu ntiyanagufasha kubaka umuryango kuko nawe ubwawe akubona nk’utabashije ahubwo agashyira ubuzima bwawe mu mwijima.

Umukobwa uhora avuga nabi n'ahatari amakosa uzamwirinde

2.Umugore wikunda birengeje

Aha hatagira uwitiranya kwikunda no kwikunda birengeje, kuko iyi ngingo itandukanye no kwiyitaho. Umugore cyangwa umukobwa wikunda birengeje uzasanga akenshi atazanaguha igitekerezo, kuko ahora ari kwirebaho ntabe yareba inyungu rusange kuri mwembi, akita ku iterambere rye, ntabe yakwita ku kuntu umerewe yanagira icyo akora nko kukwitaho akabikora kuko hari ikindi kintu ashaka kugukuraho. Musore niba ukundana n’umukobwa umeze gutya, ntibizagutungure mugiye gusezerana mu rukiko agasaba ko mwasezerana ivanguramutungo risesuye.

Umugore wikunda birengeje ntaguhe umwanya ashobora kugutera agahinda

3.Umugore ukunda ibintu

Muri iki gihe abakobwa benshi usanga bari muri iki cyiciro n’ubwo bitavuze ko ari bose. Si n’abakobwa gusa kuko n’abasore iyi ndwara yamaze kubageramo aho usanga bakunda abakobwa babatezeho inyungu bitewe n’imitungo bazi ko bafite ariko reka iby’abahungu tube tubishyize ku ruhande gato kuri uyu munsi turi kureba ku bakobwa badakwiye kwirukirwa n’abasore.

Umukobwa ukunda ibintu cyane, imitungo, amafaranga bamwe bakunze kwita abakuzi b’ibyinyo, usanga aba ashaka ibintu bihenze cyane, bimwe birenze ubushobozi bwe atabasha no kwigondera. Ugasanga ashaka ko umukunzi we amuha impano zihenze cyane, bigatera umuhungu guhora ku nyeke zidashira kuko aba ashaka guhora ashimisha umukunzi we, amubonera icyo ashaka cyose ngo atamucishamo ijisho nyamara musore nushishoza neza uzasanga uwo mukobwa mutazarambana kuko uwo mutungo aba ari kumunga numara gushira azaguta asange abandi bawukurusha.

Umukobwa ukunda ibintu cyane kuruta uko akunda umukunzi we

Aha kandi hatagira uza kwitiranya gukura no kwita ku mukunzi wawe cyangwa kuba wamuha impano. Niba agize ikibazo wabasha gukemura, ntukamwime ubufasha kuko nawe igihe runaka ashobora kugufasha, niba hari impano runaka ntukayimwime cyane ko nawe ashobora kuyiguha, ariko umwe uhora akwaka amafaranga adashira, akubwira ibyo arimo bidashinga, agusaba ibirenze n’ubushobozi bwawe ndetse wanabibura akakureka, ntabwo aba agukunze aba akunze ibyo utunze. Uzamwirinde kuko uyu mwabana mwakena akaguta n’abana akajya ahandi.

4.Ukobwa utazi gufata imyanzuro

Mu buzima bw’umuntu wese iyo ava akagera gufata imyanzuro ni ikintu cy’ingenzi, niba umukobwa mukundana atazi gufata imyanzuro, kumwita nyiranjya iyo bigiye nticyaba ari igitutsi kuri we. Isaha ku isaha umuhamagaye uti tuge aha n’aha akaza, mutaranamarana iminota 10 umwe mu nshuti ze akamuhamagara ati nsanga aha n’aka akaba aragusezeye, yagerayo undi yamuhamagara bikaba uko kandi ugasanga nta gahunda muri izo zose yihutirwa irimo.

Umukobwa utazi kwifatira imyanzuro uzamwitondere

Izi ni ingero ntoya twifashishije, reka noneho turebe mu gihe mwaba mubana nk’umugore n’umugabo atarabasha gufata imyanzuro bisaba guhora ategekwa icyo gukora. Ese musore, ni ikihe cyizere ufite ko no mu kugukunda cyangwa mu kubana nawe ari umwanzuro yifatiye rimwe atazabyuka akagusezeraho?

Akenshi usanga abakobwa bameze gutya bataba bafite ingeso yo guca inyuma abakunzi babo ariko bikarangira bibayeho, kuko n’umusore ushatse kumutereta ntabasha guhita amuhakanira cyane ko gufata ibyemezo ari ikintu kimugora, bikazarangira yaciye inyuma umukunzi we. Abakobwa cyangwa abagore nk’aba batera agahinda abagabo babo kandi byose ni mu mutwe yabishatse yabishobora.

5.Utagufasha

Ubusanzwe umugore yitwa umufasha, akaba na mutima w’urugo. None se musore, tutarajya kure niba atagufasha aracyari umufasha koko? Ushobora guhita wibaza ngo kugufasha tuvuga aha ni ukuhe? Ipfundo ryo kubaka urugo ni ugufashanya, mugafatanya muri byose biteza umuryango wanyu imbere, nta musore wifuza kuzashaka umugore wa maringaringa kuko namara kugera no mu rugo azigira ikinani. Gerageza guhindura uburyo yitwara, kuko ushobora gusanga ari ubunebwe bubitera, umwereke akamaro ko gukora bityo muzabane ari umufasha nyawe koko atari umwe uzaza no konsa umwana yibyariye bikaba ikibazo.

 Umugore utagufasha wanabimubwiraho akakurusha uburakari

6.Umunyabirori ukabije

Birashoboka ko kuri iyi ngingo dushobora kutaza kuyumvikanaho cyane ko ushobora gusanga uwo mukobwa muba mwaranahuriye mu birori. Ntabwo turi buze kujya kure y’imyemerere yanyu n’uburenganzira bwanyu kuko abantu benshi dukunda ibirori rwose, ariko hano icyo tuza kureba ni za nyungu rusange z’umuryango urimo umugore, umugabo n’umwana.

Umugore ukunda ibirori mu buryo burengeje 

Ntidukuyeho gusohoka no kujya mu birori kuko nta bubasha tubifitiye ntitwanabikora, ariko hano icyo turi buvugeho ni ba bantu babiri bitegura kubaka. Niba umukobwa atarabasha kuba yafata umwanzuro ngo agire ibyo agabanya, ugasanga kuva kuwa mbere kugeza ku wundi wa mbere aba yagiye mu birori ndetse n’umugabo we akagera aho atakimubona ngo yitabweho nawe, yabyara akajya asiga umwana akajya mu birori, ndatekereza nta mugabo wifuza umugore umeze uku. Hari bimwe na bimwe biba bikwiye gushyirwa ku ruhande cyangwa se kugabanywa kugira ngo hagire ibindi bibanza kwitabwaho.

7.Uwifuza iby’ikirenga

Umukobwa nk’uyu ntiyatinya no kugusaba isi yose kandi nta bushobozi bwo kuyimuha ufite, n’iyo wamuha bike kuri yo akakwereka ko bidahagije na gato kuri we. Mu ntekerezo no muri gahunda ze umugore umeze gutyo ntaba akunda gukora ahubwo aba yumva icyo ashatse cyose yagikorerwa ndetse akagihabwa mu cyubahiro nk’aho bidahagije akagaya kandi nta n’icyo yabikoreye. Musore, umukobwa nk’uyu azatuma wirya wimare kugira ngo umunezeze kandi ni mutanyurwa.

Umugore ushaka ibya mirenge utanyurwa yazatuma wirya ukimara

Ibi ndetse n’ibindi nkabyo bidahwitse ni bimwe mu byo umusore yakwirinda akazubaka rugakomera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND