RFL
Kigali

Muri Kaminuza ya Mudende, abakobwa bapimwa ingano y'imyambaro hifashishijwe ilati

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/09/2014 10:08
28


Muri Kaminuza y’Abadivantisite y’Afurika yo hagati (UAAC) izwi ku izina rya Kaminuza ya Mudende cyangwa Masoro, hari ingamba zikarishye kandi nkizitatangaje, zigamije guhangana n’imyambarire idwahwitse y’abanyeshuri, muri zo harimo no gupima umuzenguruko w’amaguru y’amapantalo ku banyeshuri b’igitsinagore.



Ubusanzwe Kaminuza ya Mudende, isanzwe izwiho amabwiriza akarishye arebana n’imyambarire ku biga muri iri shuri, harimo kutambara imyenda ibonetse yose, nk’amajipo magufi, imyenda yegereye umubiri, kwambara ibikomo, imikufi, amaherena n’ibindi by’umurimbo bisa nk’ibi. Gusa amapantalo asanzwe ku bakobwa yo akaba atabujijwe.

mudende

Abashinzwe umutekano bari bafunze buri wese yasabwaga gupimwa niba atambaye icupa

Icyagaragaye nk’agashya kuri uyu wa mbere, ni uburyo abashinzwe umutekano kuri iyi Kaminuza, bari bahawe amabwiriza mashya yo kugenzura buri munyeshuri wese w’igitsinagore wahanyuraga yambaye ipantalo, kugirango barebe ababa babaca mu rihumye bakambara amapantalo afashe hasi (ayo bakunze kwita amacupa.) Ibi bakaba babikoraga bifashishije ilate(ruler).

mudende

Umusekirite afite ilate arimo arapima akaguru k’ipantalo

Buri munyeshuri wageraga ku muryango wa Kaminuza yambaye ipantalo, yanyuraga ku musekirite wabaga ufite agacamurongo (latte), agapima umuzenguruko w’akaguru k’ipantalo, bityo uwo basangaga nibura akaguru k’iyo pantalo kadafite nibura santimetero enye uvuye ku mubiri, ntiyemererwaga kwinjira mu kigo yasubizwagayo. Ibi bintu bisa nk’ibyatunguye abanyeshuri n’ubwo benshi bavuze ko kuko n’ubundi bamenyereye amabwiriza nk’aya, gusa noneho bakaba babona ko bakabije uburyo ikigo cyahisemo gupimisha ilate buri wese winjiye, nk’aho nta bundi buryo bari kumvikanisha aya mabwiriza.

Nk’uko byagaragariraga buri wese, abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza, ntibigeze bajya impaka n’abashinzwe umutekano kuri icyi cyemezo, kuko buri wese yaba umugore cyangwa umukobwa watambukaga yambaye ipantalo  yemeraga gupimwa, yasanga ipintalo ye ari ntamakemwa akemererwa gutambuka ariko basanga itujuje ibipimo bisabwa ugasubizwayo.

Kaminuza y’Abadivantiste y’Afurika yo hagati ni rimwe mu mashuri makuru rizwiho kugira amabwiriza n’amategeko yihariye ashingiye ku myemerere ya bene ishuri, ikaba kandi izwiho uburyo bwo gutanga amasomo bwihariye bitandukanye no mu yandi mashuri makuru na za kaminuza ziri mu Rwanda. Abayobozi bayo bakaba batajya bihanganira na gato unyuranya n’imyitwarire itaganywa mu mabwiriza y’iyi kaminuza.

Manirakiza Théogène

Source: Makuruki.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • agahoma munywa9 years ago
    ndumiwe koko ibikabyo.com ngo bimarikise aheeeeeeeeeeeeeeeee
  • naumiyasana 9 years ago
    nibyiza sana
  • keza9 years ago
    ahahah!!!injiji nizize koko ubwose yaba icupa yaba pate byose sipantalon murarindagiye kababyeho!!ndi mwebwe nabashakira uniforme naho ubundi byabayobeye!!ubwose imyenda ihuriyehe no kwiga???ahahahah ireme ryuburezi ndumva murifite ye
  • hmmmm9 years ago
    kuki batabivuze mbere yuko twiyandikisha babonye tumaze kwishyura amafaranga yishuri namande bashaka gutuma tutiga bakabaye barabivuze umuntu akaza abizi cyangwa badusubize minerval twigire ahandi !ikibabaje nuko abana babo biyambarira uko bashaka !!latte koko !mineduc
  • Birababaje Cyanee9 years ago
    Ntungurwa cyane niyo mbona ibikorerwa mu gihugu cyacu!!Uziko wagirango nta murongo ngendarwaho mu bintu bimwe na bimwe tugira?None ubu umuntu ugeze kuri kaminuza aba akiri uwo kwigihwa imyambarire cyangwa aba azi icyo yahitamo kimufitiye akamaro? Muzagerageze kuganira nuwabitekereje tumenye neza niba adafite ikibazo kihariye ,,byaba ngombwa bakanamufatira hafi atarafata izindi ngamba zanagira ingaruka nyinshi!!!
  • kabera9 years ago
    uyo sikaminuza in Guantanamo bay ibyo se bumva bimaze iki arko bagie bamenya ko umuntu wiga muri kaminuza atandukanye nuwiga primary aba azi neza ibyo arimo
  • anne9 years ago
    jye ndumva byarushaho kuba byiza batanze uniform aho guta umwanya bapima Ubuntu
  • Jocelyne MN9 years ago
    Ndabona jye batazi no gupima murabona uyo barigupima ipantalon hasi hejuru ntimubona ko imufashe se?ahubwo niba aribyo bakagombye kubabuza ama pantalons bakajya bambara ingutiya gusa
  • Aline9 years ago
    kandi ubwo abanyeshuri murava mu nama ya Tuesday mudasabye uniform
  • x9 years ago
    nukuri ababanyeshuri bakeneye umuvugizi kukobirakabije muririyakaminuza harakarengane gakabije! nawese umuyobizi aritora akicaramubiro agashyiraho itegeko ntawe agishije inama kdi igitangaje bakora inama buriwakabiri ndetse banaciramo amande akabije! iyonama ntibabwiriramo abanyeshuri izongambazigiyegufatwa ahubwo abanyeshuri bashiduka bababereyeho! kdi birababajekubona umusekirite akababakaba umunyeshuri amaguru ngo aramupima birababape!
  • Birasekeje9 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Mbega agashya injiji ni izize pe
  • xoxxox9 years ago
    egoko wonders shall never end rwose mbashije kumirwa cyakoze they know how to waste time bravooooo
  • 9 years ago
    njye ndumva ayo ari amabwiriza agomba kubahirizwa.utabishoboye akajya aho byoroshye,kuko ibyo ni ibigenga iryo shuri kdi bajya kuryigamo babizi
  • nura9 years ago
    hahaa ni babambike ibitenge!!!!!!!!!!!!! nibaze mbahe akazi ndabona babuze icyo bakora
  • nely 9 years ago
    yewe yewe mbega igiparu mubahe uniforme naho ubundi ibyo gupima imyenda muzagera ku muntu wa nyuma amasomo arangiye pe abahirika murasetsa peeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!! ni agashya
  • jay9 years ago
    Abahirika murakabya biriyase bohuriyehe namasomo asyiiiiiiiii
  • jay9 years ago
    Abahirika murakabya biriyase bohuriyehe namasomo asyiiiiiiiii
  • 9 years ago
    Sibyo gusa no kwishyura interest kuri school fees uko ukerewe ho umunsi wateganijwe wishyura 5% yayo warikwishyura mubikurikirane nabyo mubitangaze kuko ntaho byabaye pe
  • Grace9 years ago
    Birasekeje , ipantalon slim se itwaye iki ? Ubu se udafashe ilate ntiwaba ubibona! Uku ni uguta igihe !
  • Grace9 years ago
    Birasekeje , ipantalon slim se itwaye iki ? Ubu se udafashe ilate ntiwaba ubibona! Uku ni uguta igihe !





Inyarwanda BACKGROUND