RFL
Kigali

Muri 2014 Papa Yohani wa 13 na Papa Yohani Paul wa 2 bagizwe abatagatifu: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/04/2017 10:12
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 17 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Mata, ukaba ari umunsi w’117 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 248 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1539: Umujyi wa Bogotá, ukaba ari umurwa mukuru wa Colombia warashinzwe, icyo gihe Colombia ikaba yari mu bwami bwitwa New Granada, ukaba warashinzwe na Nikolaus Federmann na Sebastián de Belalcázar.

1945: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Benito Mussolini wari umunyagitugu wategekaga u Butaliyani yafashwe n’ingabo zaharaniraga kubohora u Butaliyani mu gace ka Dongo, ubwo yageragezaga guhunga igihugu yigize nk’umusirikare w’umudage.

1950: Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubutegetsi bwa Apartheid bwatangiye gucamo abantu ibice hakurikijwe amoko, bagatuzwa mu bice binyuranye ndetse n’abirabura batangira gukumirwa ku bintu bimwe na bimwe.

1960: Igihugu cya Togo cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1961: Igihugu cya Sierra Leone cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza, maze Milton Margai aba minisitiri w’intebe wacyo wa mbere.

1992: Repubulika ya Yugoslavia, yari igizwe na Serbia na Montenegro yarashinzwe.

1993: Abakinnyi 18 n’abandi bari bagize ikipe y’umupira w’amaguru ya Zambia bose hamwe bagera kuri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’indege yabereye i Libreville muri Gabon ubwo berekezaga i Dakar muri Senegal gukina n’iki gihugu mu mikino yo gushaka itike iberekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cyo mu 1994.

1994: Nyuma ya Apartheid, mu gihugu cya Afurika y’epfo habaye amatora ya mbere mu mateka yacyo aho abirabura bemerewe gutora.

2006: Imirimo yo kongera kubaka umuturirwa wa World Trade Center yarongeye iratangira nyuma y’imyaka 5 iyi nzu yibasiwe n’ibitero by’abiyahuzi tariki 11 Nzeli 2001.

2014: Papa Yohani wa 13 na Papa Yohani Paul wa 2 bagizwe abatagatifu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1822: Ulysses S. Grant, wabaye perezida wa 18 wa Leta zunze ubumwe za Amerika ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1885.

1962: Choi Min-sik, umukinnyi wa filime w’umunya-Koreya y’Epfo ni bwo yavutse.

1976: Sally Hawkins, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1972: Kwame Nkrumah, wabaye perezida wa mbere wa Ghana yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.

1989: Konosuke Matsushita, umunyemari w’umuyapani, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Panasonic yaratabarutse, ku myaka 95 y’amavuko.

1973: Abakinnyi n’abandi bose bari bagize ikipe y’igihugu ya Zambia baguye mu mpanuka y’indege berekeza i Dakar muri Senegal.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND