RFL
Kigali

Muri 2014 Maya Angelou yaratabarutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/05/2018 10:39
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’148 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 217 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

585 BC: Habaye ubwirakabiri nyuma y’uko byari byateganyijwe n’umucurabwenge akaba n’umushakashatsi w’umugereki Thales. Iyi tariki ifatwa nk’ifatizo ry’ibara ry’amatariki mu Bugereki. BC: Mbere y’ivuka rya Yezu.

1918: Ibihugu bya Azerbaijan na Armenia byabonye ubwigenge.

1934: I Ontario mu gihugu cya Canada, bwa mbere mu mateka y’isi umubyeyi (Oliva Dionne) yabyaye abana 5 biswe impanga 5 za Dionne, babasha bose kubaho.

1937: Ikigo cyo mu Budage gikora imodoka cya Volkswagen cyarashinzwe.

1952: Mu gihugu cy’ubugereki, abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.

1961: Inkuru ya Peter Benenson yise “Abanyururu bibagiranye” yasohotse mu binyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi, aha hakaba ariho hafatwa nk’ahavuye ishingwa ry’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

1975: Ibihugu 15 byo mu burengerazuba bwa Afurika byasinye amasezerano y’I Lagos, mu rwego rwo kurema umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS).

1991: Umujyi ukaba n’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa waguye mu maboko y’inyeshyamba zari zarigometse ku butegetsi za PRDF, ibi bikaba byarahagaritse intambara yo mu gihugu yari imaze igihe yarayogoje Ethiopia ndetse bisoza n’ubutegetsi bw’aba-derg.

1993: Ibihugu bya Eritrea na Monaco byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1995: Umujyi wa Neftegorsk mu Burusiya wibasiwe n’umutingito ukaze, wabarirwaga ku gipimo cya 7.6 ku gipimo cya Magnitude, uhitana abantu bagera ku 2000 bangana na kimwe cya 2 cy’abari bawutuye bose.

Abantu bavutse uyu munsi:

1858Carl Richard Nyberg, umushoramari akaba n’umuvumbuzi w’umunyasuwede, akaba ariwe waakoze itara rya petelori nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1939.

1956: Mike Musyoki, umukinnyi w’amasiganwa y’amaguru w’umunyakenya nibwo yavutse.

1980: Mark Feehily, umuririmbyi, umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano w’umunya-Ireland wamenyekanye mu itsinda rya Westlife nibwo yavutse.

1980: Miguel Pérez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1986: Charles N'Zogbia, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu biabye Imana uyu munsi:

1787: Leopold Mozart, umuhanga mu muziki wo muri Autriche akaba yari umubyeyi wa Amadeus Mozart uzwi cyane mu buvumbuzi bw’umuziki by’umwihariko mu njyana za Classique yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino ku gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2014: Maya Angelou, umukinnyikazi wa filime, umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND