RFL
Kigali

Muri 2014 Ibrahim Touré yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2017 10:18
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 25 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Kamena, ukaba ari umunsi w’170 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 195 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1269: Umwami w’ubufaransa Louis wa 9 yatanze itegeko ko umuyahudi uzongera kugaragara mu ruhame adafite ikirango bari barashyizweho azajya acibwa amafaranga 10.

1846: Umukino wa mbere uzwi mu mikino ya Baseball warakinwe, ubwo  New York Base Ball Club  yatsindaga amanota 23 kuri 1 ikipe ya Knickerbockers .

1862: Inteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yatoye itegeko rihagarika burundu icuruzwa n’ikoreshwa ry’abacakara ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1911: Ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Norvege ya Molde FK yarashinzwe.

1961: Igihugu cya Kuwait cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza.

1990: Itegeko rikoreshwa ubu rirengera uburenganzira bw’abaturage kavukire b’ibihugu ryo mu 1989 ryaremejwe mu gihugu cya Norvege.

2012Nyuma yo gushyira hanze amabanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks yatse ubuhungiro mu gihugu cy’ubwongereza, ubwo Amerika yari itangiye kumushakisha.

Abantu bavutse uyu munsi:

1623Blaise Pascal, umuhanga mu mibare, mu bugenge, umuvumbuzi akaba n’umucurabwenge w’umufaransa nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1662.

1906Ernst Boris Chain, umuhanga mu bumenyi bw’ubutabire bw’ibinyabuzima w’umudage ufite inkomoko no mu Bwongereza, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi yakoze ku muti wa Penicilline nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1979.

1922:Niels Bohr, umunyabugenge w’umuholandi nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2009.

1951: Ayman al-Zawahiri, icyihebe cy’umunyamisiri, akaba ari umuyobozi wa al-Qaeda nibwo yavutse.

1975: Anthony Parker, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Zoe Saldana, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Macklemore, umuraperi w’umunyamerika ubarizwa mu itsinda rya Macklemore & Ryan Lewis nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Richard Lynch, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

2013: James Gandolfini, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime The Soprano yitabye Imana, ku myaka 52 y’amavuko.

2014: Ibrahim Touré, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’uunya Cote d’Ivoire yitabye Imana, ku myaka 29 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kurwanya indwara y’amaraso izwi nka Sickle Cell Disease.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe koroshya ubuzima (World Sauntering Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND