RFL
Kigali

Muri 2013 Papa Benedigito yareguye: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/02/2017 9:06
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 9 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 59 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 306 ngo umwakja urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1784: John Wesley yatangije idini ry’abametodisite.

1897: Umwamikazi Ranavalona III, akaba ariwe mwamikazi wa nyuma wa Madagascar ndetse n’umuntu wa nyuma mu ngoma ya cyami muri kiriya gihugu, yakuweho n’ingabo z’ubufaransa.

1935: umushakashatsi Wallace Carothers yavumbuye Nylon, bumwe mu budodo bwifashishwa mu kudoda imyambaro cyane ku isi.

1953: James D. Watson na Francis Crick, batangarije incuti zabo ko bavumbuye Imiterere ya AND (akarangamiterere y’ikiremwa), itangazo rusange ry’ubu buvumbuzi rikaba ryaratanzwe tariki 25 Mata. Ubu buvumbuzi bwabo ni nabwo bukifashishwa mu kwiga Imiterere y’aka karanga mu mashuri yose ku isi.

1991: Intambara ya mbere yo mu kigobe (Amerika na Iraq) yararangiye.

2013: Papa Benedigito wa 16 yarekuye inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika ku bushake bwe, aba umushumba wa mbere ubikoze kuva mu myaka 598 (kuva mu 1415).

Abantu bavutse uyu munsi:

1941Suzanne Mubarak, umugore wa Hosni Mubarak (wabaye perezida wa Misiri) nibwo yavutse.

1977: Jason Aldean, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Pascal Bosschaart, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1980: Glasner da Silva Albuquerque, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1984: Christian Müller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1985Diego Ribas da Cunha, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1987: Antonio Candreva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1988: Steeve Gerard Fankà, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1988: Maikol Negro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1925: Friedrich Ebert, perezida wa mbere w’ubudage yaratabarutse, ku myaka 54 y’amavuko.

1967Henry Luce, umunyamakuru w’umunyamerika ukomoka mu bushinwa akaba umwe mu  bashinze ikinyamakuru cya Time Magazine yitabye Imana, ku myaka 68 y’amavuko.

2003: Chris Brasher, umunyamakuru akaba n’umukinnyi wo gusiganwa n’amaqguru w’umwongereza ukomoka muri Guyana, akaba umwe mu bashinze isiganwa ku maguru rya London (London Marathon) yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.

2013: Theo Bos, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi yitabye Imana, ku myaka 47 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wo kuzirikana indwara zidasanzwe (Rare Disease Day) ukaba ari umunsi wizihizwa ku munsi wa nyuma w’ukwezi kwa Gashyantare ku isi yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND