RFL
Kigali

Muri 2007 telefoni ya iPhone yashyizwe hanze: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/06/2017 7:54
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka, tariki 29 Kamena ukaba ari umunsi w’180 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 185 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1974: Isabel Perón yarahiriye kuba perezida wa Argentine aba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu nyuma y’uko umugabo we Juan Perón arekuriye ubutegetsi kubera uburwayi, akaza kwitaba Imana mu minsi 2.

1975: Steve Wozniak yakoze igeragezwa ry’imbanziriza mushinga rya mudasobwa yo mu bwoko bwa Apple yitwaga Apple I.

1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge bwabyo ku Bwongereza.

2007: Telefoni ya iPhone y’uruganda Apple Inc. yashyizwe hanze.

Abantu bavutse uyu munsi:

1858: George Washington Goethals, umukanishi akaba yari n’umusirikare w’umunyamerika, akaba ari mu bakoze umuyoboro wa Panama nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1928.

1903:Alan Blumlein, umukanishi w’umwongereza, akaba ariwe wakoze radari ya mbere yabayeho ya H2S nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1942.

1920: César Rodríguez Álvarez, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umutoza w’umunya-Espagne nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1995.

1978: Nicole Scherzinger, umuririmbyikazi, umukinnyikazi wa filime akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Pussycat Dolls yabonye izuba.

1983: Aundrea Fimbres, umuhanzikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Danity Kane nibwo yavutse.

1984Han Ji-hye, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Ji-hyun muri filime East of Eden nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Jim Kelly, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba yitabye Imana, ku myaka 67 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND