RFL
Kigali

Muri 2007 ni bwo porogaramu ya Android yashyizwe hanze na Google: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/11/2018 11:44
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 309 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 56 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1499: Inkoranyamagambo ya Catholicon yagiye hanze ikaba yari ikomatanyije indimi 3 arizo Breton, igifaransa, n’ikilatini. Iyo nkoranyamagambo yari yaranditswe mu 1464 ikaba ariyo nkoranyamagambo ya mbere yagiye ahagaragara y’ururimi rw’igifaransa n’ikibreton.

1831: Nat Turner, umucakara wayoboye imyivumbagatanyo y’abacakara muri Amerika yagejejwe imbere y’urukiko muri Virginia maze akatirwa igihano cy’urupfu.

1872: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo abagore batari bemerewe gutora, umwe mu baharaniraga uburenganzira bwabo bwo gutora  Susan B. Anthony yagiye gutora ku nshuro ya mbere aho yari arenze ku mategeko maze acibwa ihazabu y’amadolari 100.

1895: George B. Selden yahawe uburenganzira bwa mbere mu mateka bwo gucuruza imodoka muri Amerika.

1945: Igihugu cya Colombiya cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

2006: Saddam Hussein wahoze ari perezida wa Iraq n’abo bayoboranye aribo Barzan Ibrahim al-Tikriti na Awad Hamed al-Bandar  bakatiwe igihano cy’urupfu kubera urupfu rw’abashi’a b’abayisilamu 148 bahamijwe rwo mu 1982.

2007: Porogaramu ya Android ikoreshwa muri telefoni zigezweho (smartphones) yashyizwe ahagaragara n’ikigo cya Google.

Abantu bavutse uyu munsi:

1930Christiaan Eijkman, umuganga w’umuholandi, akaba yaragize uruhare mu ivumburwa rya vitamine yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.

1931: Ike Turner, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo,  umucuranzi wa guitar akaba yaranatumganyaga indirimbo z’amajwi w’umunyamerika akaba yari umugabo w’umuririmbyikazi Tina Turner  wamenyekanye mu itsinda rya  Ike & Tina Turner nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2007.

1955: Kris Jenner, umushoramari w’umunyamerika akaba ari nyina wa ba Kim Kardashian nibwo yavutse.

1957: Jon-Erik Hexum, umukinnyi wa filime akaba yari n’umunyamideli w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1984 apfiriye mu gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho ya filime.

1958: Robert Patrick, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1959: Bryan Adams, umuhanzi w’umunyakanada nibwo yavutse.

1962: Abédi Pelé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1977: Richard Wright, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1979: Keith McLeod, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Christoph Metzelder, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1992: Marco Verratti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1999: James Goldstone, umuyobozi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 67 y’amavuko.

2000: Jimmie Davis, umuririmbyi akaba n’umunyapolitiki w’umunyamerika akaba yarabaye guverineri wa Louisiana yitabye Imana ku myaka 101 y’amavuko.

2010: Antonio Cárdenas Guillén,umucuruzi w’ibiyobyabwenge w’umunyamexique akaba ari mu bashinze Gulf Cartel ukaba ari umuryango wamenyekanye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yitabye Imana ku myaka 48 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND