RFL
Kigali

Muri 2005 Papa Yohani Paul wa 2 yaratashye: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/04/2017 9:36
0


Uyu munsi ni kuwa 7 w’icyumweru cya 13 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Mata, ukaba ari umunsi wa 92 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 273 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1863: Kubera ikibazo cy’inzara muri Amerika, abagore amajana biraye mu mihanda y’I Richmond muri Virginia mu cyiswe  Richmond Bread Riot basaba Leta kubagezaho imfashanyo z’ibiribwa.

1912: Ubwato bwa Titanic bwatangiye igeragezwa mu ngendo zo mu Nyanja, bukaba bwaraje gutangira urugendo rwa mbere tariki 10 bukaza kurohama tariki 15 Mata 1912 mu Nyanja ya Atlantika, abantu 1500 bakabugwamo.

1930: Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwamikazi Zewditu wa Ethiopia, Haile Selassie ufatwa n’abarasta nk’umwami w’abami yahise aba umwami w’iki gihugu.

1972: Umukinnyi wa filime Charlie Chaplin yagarutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka isaga 20 ari mu buhungiro kubera imyemerere ya gikomuniste.

1975: Imirimo yo kubaka umunara wa CN uherereye I Toronto muri Canada yararangiye, ukaba muri iki gihe wari umunara wa mbere muremure ku isi upima metero 553, ariko kuri ubu ni uwa 6 ku isi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1969Ajay Devgan, umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.

1977: Michael Fassbender, umukinnyi wa filime w’umunya-Ireland ufite inkomoko mu Budage nibwo yavutse.

1979: Jesse Carmichael, umucuranzi wa Piano uzwi mu itsinda rya Maroon 5 nibwo yavutse.

1983: Yung Joc, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Jérémy Morel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1995Abdou Nef, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Algeria nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1872Samuel Morse, umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ariwe wahimbye Morse Code Ikoreshwa cyane mu gutanga ubutumwa bw’ibanga yaratabarutse, ku myaka 81 y’amavuko.

1930: Zewditu I umwamikazi wa Ethiopia yaratanze.

1974: Georges Pompidou, wabaye perezida wa 19 w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 63 y’amavuko.

2005: Papa Yohani Paul wa 2 yaratashye, ku myaka 85 y’amavuko.

2013: Mariano Pulido, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yaratabarutse, ku myaka 57 y’amavuko.

2013: Maria Redaelli, umutaliyanikazi,  umwe mu bamaze imyaka myinshi ku isi yitabye Imana ku myaka 114 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ibitabo byandikiwe abana (International Children's Book Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND