RFL
Kigali

Muri 2001 abantu 2996 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye WTC na Pentagon: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/09/2017 9:23
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Nzeli ukaba ari umunsi wa 254 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 111 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1609: Henry Hudson yavumbuye akarwa ka Manhattan kari gatuweho n’abaturage kavukire, ari nako kubatseho umujyi wa Manhatan kuri ubu.

1852: Buenos Aires yiyomoye kuri Argentine yongera kugarurwa tariki 17 Nzeli 1861.

1961: Ikigega mpuzamahanga cyo kwita ku bidukikije cyarashinzwe.

1971: Igihugu cya Misiri cyemeje itegekonshinga ryacyo rya mbere.

2001: Amerika yibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi aho abiyahuzi bari bashimuse indege y’abagenzi bagonze umuturirwa wa World Trade Center (WTC) n’inyubako ya Pentagon, maze bihitana abantu bagera ku 2,996. Ibi bitero by’iterabwoba byashinjijwe umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.

2012: Mu gihugu cya Libya hatangiye imyigaragambyo yari yibasiye ibikorwa bya Amerika aho abigaragambyaga bateye ambasade ya Amerika iherereye muri Benghazi muri Libya hagapfa Ambasaderi wa Amerika J. Christopher Stevens n’abandi bantu 3.

Abantu bavutse uyu munsi:

1939: Charles Geschke, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze isosiyeti ya Adobe Systems ikora porogaramu z’ikoranabuhanga nibwo yavutse.

1965: Bashar al-Assad, perezida wa Syria ni bwo yavutse.

1976: Elephant Man, umuririmbyi w’injyana ya Reggae na Dancehall w’umunyajamayika akaba n’umuDJ ni bwo yavutse.

1977: Rudacriss, umuraperi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1979: Eric Abidal, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ni bwo yavutse.

1981: Charles Kelley, umuririmbyi w’umunyamerika, ubarizwa mu itsinda rya Lady Antebellum ni bwo yavutse.

1991: Jordan Ayew, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Ghana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1971: Nikita Khruschev, wategetse igihugu cy’u Burusiya yaratabarutse, ku myaka 77 y’amavuko.

1987: Peter Tosh, umuririmbyi w’injyana ya Reggae akaba yari n’umucuranzi wa guitar w’umunyajamayika wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Bob Marley and the Wallers yitabye Imana, ku myaka 43 y’amavuko.

2001: Abantu bagera ku 2,996 baguye mu bitero y’ubwiyahuzi byibasiye Amerika, harimo Berry Berenson wari umukinnyikazi wa film, umunyamideli, akaba n’umufotozikazi w’umunyamerika n’abandi.

2012: J. Christopher Stevens, ambasaderi wa Amerika muri Libya waguye mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Benghazi yitabye Imana, ku myaka 52 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe numero y’ubutabazi izwi nka SOS (112 mu Rwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND